1  

1
Musaza 2019-01-20 09:23:02

Njye ndabona AU yakagombye gushishoza ntihubuke. Itegeko rigenga amatora muri DRC ntiryemerera indorerezi kwivanga mu matora. Kiliziya Gatolika nayo ni indorerezi ntabwo yagiye mu matora nk'umuhuza cyangwa se umuhuzabikorwa w'amatora. Ikindi nta mibare ya za mudasobwa bafite. Izi mudasobwa bose barazemeye. Nibemere n'ibyazivuyemo byatanzwe na CENI. Bazashake ubundi buryo bwazana umwuka mwiza muri DRC n'abaturanyi nayo. Dore ko ibizavamo bizatugiraho ingaruka zitari nke nko kwakira impunzi mu gihe intambara ibaye muri DRC.

2
Iriza 2019-01-18 09:28:15

Nukuri Nyakubahwa nkunda ko ugira ishyaka ntagereranwa. Ishema ryacu komeza intego, u Rwanda na Afurika sinibaza ko tutareba ibyo udukorera kandi turabishima. Intore ntiganya, yishakira igisubizo. Uri Intore koko!

3
karake 2019-01-18 09:43:42

Nanjye ndakeka ko iyi nama isaba ko basubira kubara neza amajwi.Ibintu byinshi byerekana ko Electoral Commission yibye amajwi. Ni gute Kisekedi yatsindira kuba president ku majwi menshi cyane kurusha Candidate wa Kabila,noneho amajwi y’Abadepite akaba aya Kabila hafi yose??N’umwana yasubiza ko bibiye amajwi Kabila.Ikibazo nuko South Africa ishyigikiye Kabila.Bishobora kubyara imvururu zikomeye.Abadashyigikiye Kabila,urugero Rwanda na Angola bakabyivangamo.Wa mugani POLITIKE ni mbi.Niyo mpamvu bamwe banga kuyijyamo,kubera ko haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Amanyanga,amatiku,kwiba amajwi,gutonesha,ubwicanyi,etc…Nanjye niyo wangira minister cyangwa military general sinabyemera.Bituma wivanga muli Politike,kubera ko ugomba kubogama,ndetse rimwe na rimwe ukarwanira “umugati wawe”.

4
Ha 2019-01-18 09:33:39

Abo bakuru b'Ibihugu nibasabe Klizia Gatulika ireke kwivanga muri Politike. Klizia niyite ku Iyobokamana, ireke kuvanga Iyobokamana na Politike!

1