1  

1
hg 2019-01-17 21:37:58

Amenshi ajya mu mifuka y'ibifi binini ngaho bagura indege mansions sinakubwira. Hababaje ba rubanda rwa giseseka

2
eri 2019-01-17 13:24:07

Abatuye munsi yikibuga(airport) I Kanombe amatiyo yarumye ntimuzatwibagirwe.

3
Nangamadeni 2019-01-17 10:03:15

Ko numva amadeni atumereye nabi, harya ubwo uwabara igihe twahereye twikopesha ayo kuzana amazi meza, harya ubwo tuzayabona? Nyamara dukwiye kujya tubaza uko yishyurwa nah'ubundi tuzisanga baduteje cyamunara.

4
jika 2019-01-17 10:25:22

Oya, murabeshya 83% ngo bafite amazi meza, amatiyo yarumye ntaherukamo amazi, nyuma ngo abantu bafite amazi, Ariko nkurikije ingano y'iyo nguzanyo ndatekerezako buri munyarwanda yakagombye kwegerezwa amazi meza

5
twubakane 2019-01-16 22:38:01

Okey byiza. Nizeye ko gutekinika bizarangirana n'ayo mafaranga, kuko abayobozi bamwe na bamwe bajyaga bavuga ngo abanyarwanda bagejejweho amazi 90%. Kuvugisha ukuri nibyo byubaka kdi ahagaragajwe ikibazo ni naho habonerwa umuti cg igisubizo. Naho ahari ikinyoma nyine hahora ubukene bw'igisubizo. Ngayo nguko.

6
Mahoro 2019-10-25 08:30:29

Dushimiye abayobozi back bakomeje kutugaragariza badutekereza badufasha gukemura ibibazo by'ishingiro ry''imibereho myiza. Mukarere ka Muhanga, mumurenge wa Muhanga , akagari ka kanyinya, ahenshi turacyavoma Kure, mukabande, mumasoko y'amazi adafutse, muzatwibuke. Murakoze.

7
Kagari 2019-01-16 21:36:12

Ni Muyafate,muduhe Amazi,meza! Natwe Ntakibazo,imigongo Yo Kuyishyura,irahari.Nkumusanzu Wacu

8
saba 2019-01-16 21:50:12

Rwose iyi nguzanyo izafasha benshi kugera ku buzima bwiza...ariko bahere cyane kubakoresha amazi yanduye mu ngo nko mu murenge wa Kamabuye mu bugesera bakoresha amazi ya Cyohoha aba yuzuyemo imyanda yose ituruka ku gasozi. Murakoze

9
Mwanga 2019-01-16 22:33:45

wabona amafaranga barayajyana ahandi batabanje hahandi ingona zamaze abantu muri nyabarongo

10
Jean 2019-01-16 18:32:11

Nizere ko harimo n'ayo kwishyura abakozi bakoreraga EWSA batabonye kdi bayemererwa n' amategeko y' uRda

1