1  

1
Kaka 2019-01-16 10:23:30

Harya se buriya bitoki bya fia ntabwo bitanga umutobe ngo babikuremo urwangwa. Ikindi buriya kurandura itsina siwo muti. Ahubwo mukora kuburyo musimbuza izinditsina nk inyamunyu, imbire cg za kabaragara. Naho kurandura itsina waba uhima nde? Ko abazanye za fia nabo kwari uguhindira mubyo batazi.

2
Claude 2019-01-15 21:49:14

Iyaba twari dufite Minisiteri ykubuhinzi izi ivyo ishinzwe, nta mpamvu yo kubura isoko. Kigali ubwayo yabuze imineke... just poor post harvest handling. Si bwo abaturage bahomberwa n'umusaruro, hari abandi bicwa nkinzara! Sinzi icyabuze ngo habeho linkages and coordiantion

3
Karamage Amos 2019-01-15 17:52:08

Ikibazo cy'abahinzi b'urutoki kiri kugaragara henshi rwose n'ino muri Nyanza, ahanini bitewe n'uko aho RAB itangiye imbuto nshya ya FIA umusaruro wiyongereye ariko ntihashakwe amasoko y'umusaruro wabo. Igisubizo kuri abo bahinzi Leta yari yagerageje gushaka cyari icy'inganda zitunganya umusaruro w'urutoki, n'ubwo izihari zidahagije ariko n'izihari ntizigura uwo musaruro kuko zose zisigaye zikoresha isukari mu kwenga urwagwa aho gukoresha ibitoki. Inzego za Leta zikwiriye guhagurukira kugenzura aba banyenganda b'inzagwa kuko mbona ahubwo ibikwangari leta yaciye aribo basigaye babikwirakwiza bitwaje ko bahawe "S" Mark.

4
MUGABO 2019-01-15 18:05:17

NDABABWIZA UKURI NKURIKIJE INGUFU ZASHYIZWE MU GUKANGURIRA ABATURAGE GUHINGA IZI NSINA , ABATURAGE BAGAFATA INGUZANYO MU MABANKI , RAB IKAMANUKA........NDI MEYA W’AKA KARERE NDETSE NA KOMITE NYOBOZI YOSE NAHITA NEGURA KUKO NTAHO NABA NGANISHA ABATURAGE .IBI ABATURAGE BARI GUKORA BARIMBURA INSINA NI FORME Y’IMYIGARAGAMBYO BEREKANA KO NTA BUYOBOZI BAFITE MU GIHE MU KARERE HARI MEYA V/MEYA USHINZWE UBUKUNGU , UMUYOBOZI USHINZWE AMAKOPERATIVE .....BIRABABAJE KU BAGENDA I KIGALI BAZI UKO IGIKOMOKA KU GITOKI CYOSE GIKOSHA

5
Gatera 2019-01-15 18:05:17

ibi bintu byitwa" gufunga inganda zitujuje ubuziranenge" bizatuma igihugu cyacu kidatera imbere. ndacyeka ko hatabuze abakora inganda zitunganya uriya musaruro. ariko ibyo basabwa ntibyoroshye.

6
Emmanuel 2019-01-15 18:05:17

Nyamara abaturage ntibari bakwiye kubitema byose ahubwo bari bakwiye kugabanyamo insina noneho bakabona akanya ko guhingamo iyindi myaka aho kuzimaraho burundu.Ikindi buriya nihagira umuyobozi mukuru namanuka buriya abaturage barabafunga kd batarigeze babareba mbere yuko batema insina no kubura isoko ry'urutoki

7
hi 2019-01-15 18:05:17

Mwampa number z'umuntu waho ko mfite gahunda yo kwikorera uruganda rw'inzagwa

8
Mami 2019-01-15 07:40:11

Kurandura silo muti. Isuku ryabura none ejo rikaboneka. Minicom igomba kunoza imihahirane mu gihugu isuku rirahari. Mu mijyi ibitoki n'imineke byarabuze. Minicom barangaye nibakanguke bakore.

9
Mazinga 2019-01-15 13:26:20

Aba bantu bahuye n'igihombo. Aforodisi aba asongora amagambo gusa a tukana naho Rwiririza ari mu matiku y'i cyenewabo abashakira imyanya. Ndibuka uko yashakaga kohereza wa mugore w'i Sake bakibarana ngo abe visi meya I Kayonza. Ariko gufasha u muturage biraka Jya. Uwabeguza !

10
Paul 2020-06-15 15:54:32

Aba bahinzi birumvikana ko umusaruro wabo ntacyo ubamarira kandi warukwiye kugira icyo ubamarira pe. Nasabaga inzego zirimo NAEB n'Akarere ka Ngoma kubafasha muri gahunda yo guhunika umusaruro wurutoki neza mugihe kinini cyagwa bakabubakira uruganda rutunganya ibikomoka kurutoki

11
Paul 2020-06-15 15:54:32

Aba bahinzi birumvikana ko umusaruro wabo ntacyo ubamarira kandi warukwiye kugira icyo ubamarira pe. Nasabaga inzego zirimo NAEB n'Akarere ka Ngoma kubafasha muri gahunda yo guhunika umusaruro wurutoki neza mugihe kinini cyagwa bakabubakira uruganda rutunganya ibikomoka kurutoki

12
gwiza 2019-01-14 20:38:49

Nibaza umunsi meya was ngoma azasubiza ibintu bizima bikanyobera siwe wamenaga inzagwa none ngo bazenge

13
gwiza 2019-01-14 20:38:35

Nibaza umunsi meya was ngoma azasubiza ibintu bizima bikanyobera siwe wamenaga inzagwa none ngo bazenge

14
zinarizima 2019-01-14 20:37:16

Yooooo bihangane disi! Ese ubundi meya utwara Ibikeri mu ibase hari ikizima yabakorera? Nibirwaneho nk'abantu b'abagabo.

15
theodore 2019-01-14 20:36:05

gusa birababaje ubuse koko izingirwa bayobozi zimaze iki, Kgl Uzi amafaranga agura umuneke umwe? kd ntinahagije igera iki Gali, nonese ubwo kubigeza iki gali byarananiranyera? kuburyo umuturage yagera aho afata uwo mwanzuro, ari nkange perezida nahita mpindura minisiteri yubuhinzi kuko ntacyo bamariye abaturage.

16
eric 2019-01-14 20:35:44

Ariko uranyumvira ibyo bintu? Birababaje kweli! Ubwo akarere kabuze uko kagira uwo musaruro? Habuze na Rwiyemezamiriro uhindura ibyo bitoki akabikoramo ibindi bintu bitari urwagwa? Gusa jye ndababaye abo aturage ntacyo ubuyobozi bwabamariye gifatika kugeza ubwo bafata imirima yabo bakayahukamo n'amasuka n'imihoro. Ubwo se bazasobanurira iki Perezida? Turarwana no kongera umusaruro nubonetse ukaburirwa isoko. Ibi sibyo rwose? soit turi abaswa mu igenamigambi, cyangwa se ntitwataye ku iterambere ry'abo tuyobora.

1