1  

1
Ndijeando 2019-01-18 09:43:42

Sindi umushakashatsi ariko ndabona ariya mafaranga atazadufasha gucyemura ikibazo cyo kugwingira kubona amafaranga ni kimwe kuyakoresha icyo agenewe Cyane kuri bariya bagenerwa bikorwa no ikindi gusa ndabona birazamura umubare wabatwita hari hakwiriye ko bahabwa ibiribwa kuruta amafaranga.

2
Ruheza 2019-01-15 07:47:03

Uyumushinga, abawuteguye bawigeho neza, kuko ugiye gutuma hiyongera ibyaro mubaturage, nubundi umuntu ubyara ari mucyicyiro cyambere Aba afite ikibazo, kuko ntiyishoboye none agiye kubyara undi natwe utazishobora, so, njye mbona ayo a mafranga yakagiye mukuboneza urubyaro kuko ndakeka ikibazo igihugu gifite nubwiyongere bwabaturage kandi igihugu kidafite ubushobozi bwokubabonera imirimo,

3
Mukristo 2019-01-14 17:48:37

Hari abantu benshi bakennye nyamara bafite ingufu zo gukora; hari abo usanga bahora babunza akarago bajya aho bibwira ko ubuzima bwagenda neza. Nibafashwe kubona igishoro n'ubujyanama bakore imirimo bihangiye, abatabashije kwihangira imirimo bafashwe kubona ibyo gukora bagenerwe igihembo. Namenye ko byatangiye gukorwa, nimukomereze aho: ya mafaranga yajyaga atangwa ku barokotse biga, ubwo atagikoreshwa ibyo, imisanzu yayo yatangwaga n'abanyarwanda bose, nikomeze itangwe ariko noneho ishyirwe muri ibyo twatangiriyeho tuvuga (gufasha abanyarwanda bose b'abakene).

4
Mujyanama 2019-01-14 07:15:07

Noneho abana ntituzabona aho tubakwiza no kugwingira biziyongera kuko umuryango niba ufite abana batanu ntacyo ayo mafranga azabamarira ubu bagiye gutwita mwumirwe!!ahubwo ayo mafranga bakagombye kuyagenera umubyeyi wo mucyiciro cya mbere waboneje urubyaro nabwo byigihe kirekire!!uwakoze iyi nyigo simupinze ariko yabitekereje nabi pe! Muzaba mumbarira

5
pilot 2019-01-13 08:12:23

Turashimira cyane Leta y,urwanda ikomeje kudufasha kurwanya igwingira ry,abana Muturere tumwe na tumwe , Gusa ikikibazo kizagenzurwe cyane kubagore batwite bazahabwa iyinkunga , kuko usanga ababyeyi benshibatakibyara ahubwo ugasanga afite abana bane batwite bityo bikazaba ibibazo , Hagomba kujyaho amasezerano kumubyeyi wahawe iyinkunga ajyanye no kuboneza urubyaro byigihe kirekire , utabikoze akaba yabihanirwa ,

6
Bob 2019-01-13 08:23:51

Baraje barwanire ikiciro cya1 sasa noneho mwumirwe, Lets wait and see

7
er 2019-01-13 09:11:56

Umubare wabana bavuka ugiye kwiyongera Cyane.kandi abari muri kiriya kiciro nibo abdicate babyara

8
Jeanine 2019-01-13 12:46:11

ubundi iyi gahunda yakabanje gutangizwa na gahunda yokuringaniza imbyaro kuri muri muryango, nibura ayo mafaranga akagenerwa umubyeyi utarangeje abana babiri cyangwa batatu. kuko abanyafrica ndabazi ubu abo badamu bazabigira ubushinga wokubona kumafaranga usange barabyara indahekana nkana kugirango ajye yibonera agashahara 7500 kukwezi. uwo mushinga niwigwe neza kuko ushobora kutagera kuntego kubera kunanizwa nokwiyongera gukabije kwabana. Ikindi nakwongera nuko abandi bomubindi byikiro nabo bazakeneea ayo mafaranga cyane cyane ko ubudehe burimwo amakosa kubera ko hari abakene bashyizwe mubyikiro byabantu bifashije, usange biteye amashyari mumidugudu. ..... noneho wamukene akaba atiwe ubyara benshi kuko ari mukiciro cyambere wawundi womucyakabiro wakabaye mucyambere usange atabyaye kubere kudafashwa na leta. ubundi Late yakaba igenera buri wese wenda umutindi bakamugenera nka 5000 hanyuma uwo mucyakabiri bakamugere nka 2500. kugirango leya ifashe abantu bose bizafasha kubana neza noguturana neza hataje mwo amashyari inzangano namarozi etc......

9
Emmy 2019-01-13 13:04:25

Bye bye planing family

10
Nsabimana Felix 2019-01-13 10:06:12

Iyi gahunda ninziza gusa hazabaho ikibazo cyo kwiyongera k'urubyaro bashaka Ariya mafaranga , gusa igitekerezo nicyiza cyane ariko abishinzwe bazacunge neza bizahabwe koko ababikwiye

11
Said 2019-01-13 10:28:12

Nibyiza ariko Hari abazajya babyitwaza bakabyara benshi!!!!!!

12
Ernest MUHIRWA 2019-01-12 18:41:16

Ibi ni byiza ariko si inzi niba buri mwanzuro uba wavuye mu bushakashatsi otherwise ku rundi ruhande ruzingera kubyara cyane.

13
Bosco 2019-01-12 18:41:16

Iyogahunda ni nziza cyane. arko kurwanya imirire mibi bigendana noguhindura imgumvire kuko uhukene sibwo bubitera gsa kdi ntibyoroshye kubigeraho hatifashishijwe ababyigiye (Nutritionists). Mungamba bafata rwose Leta niyihutire no kohereza abo banyamwuga muri comminauté bafashe abo bantu kdi bizagira umusaruro ukomeye cyane. kuko abo tuzi bakora murizogahunda ntabumenyi buhagije babifitemo

14
serugendo eneas 2019-01-12 18:52:52

Abayobozi binzego zibanze bacunge neza hari abagira imyumvire ihabanye na gahunda ya leta yo kuboneza urubyaro.

15
Denys 2019-01-12 18:52:39

Iyi gahunda ninziza cyane kandi aho ibereye nziza nuko umugore azajya atangirana nayo mugihe agiye gupimisha inda. Ibi bizarushaho gutuma abatwite bitabira kugana ibigo nderabuzima hakiri kare bityo bibarinde bo numwana batwite kuba bagira ibibazo ndetse banahabwe inama kugihe. Bizanaba byiza ariko uruhare rwabagabo babo nabo rugiye ahagaragara bigatangirira muguherekeza abagore babo gupimisha inda cyaneko inkunga izahabwa umuryango. Abagize ikigitekerezo nabo gushimirwa byumwihariko.

16
Gloglo 2019-01-12 18:52:11

Waow waow! What amazing project! Nibindi bizaza mukomerezaho umwana numubyeyi nabo kwitabwaho. Ibi nibyambere mukugera kwiterambere rinoze. Uyu mushinga uzakomeze turizera ko harinigihe muzabaga menshi kurenza.

17
Jean Cousin 2019-01-12 18:51:15

Baraje bababyere da. gukurikiza umwana afite imyaka ibiri ni ibintu byoroshye cyane.

18
Safari 2019-07-18 18:44:27

Iyigahunda ninziza. Kandi izarinda Abana kurwaragurika cyne .

1