1  2  

1
Natasha 2019-01-18 09:43:41

@Umugabo cyane

2
lg 2019-01-17 10:25:22

Abantu bamwe bandika ibitekerezo byabo bagombye no kujya bahamagarwa, bakabisobanura kuko usanga bamwe bazi amakuru batavuga bakayavuga kumbuga no mudutsilko bapimga, ibivugwa byose kuko hari impamvu badashaka ko bivugwa kuko bivuga ibyo badashaka ko bivugwa *

3
Umugabo cyane 2019-01-14 14:36:19

Erega guceceka si ubugwari kandi burya ngo igihe n'icyacyo. Mwibaza ko nta mfubyi zihari zitazi ababyeyi bazo? Ese mwibaza ko ababyeyi babo bazize indwara? Bizarangira pe, ukuri kujye ahagaragara. Ni murye mugihe mugifite ababagaburira,ariko barabashuka. Ikibazo nuko aho kunga abanyarwanda,ahubwo mubabibamo amacakubiri mugakundwakaza bamwe abandi bakagirwa ibivume. UN, ZAMBIA, Australia nindi miryango myinshi iracecetse nyarama ukuri kuratinda kukajya ahagaragara. Muzifuza gusaba imbabazi,kunga abanyarwanda ndetse no kwakira agahinda ka bose ryari? Bizarangira. nimuhumure mwe mutazi ababyeyi banyu namwe mwagizwe imfubyi mukibagirana iyi ntwaro ibeshejeho bamwe izasangirwa

4
abou 2019-01-14 10:01:24

ndabona abantu bamwe bigize aba abazi gukora analyse. nonese kugura imihoro ubundi ni inshingano za leta cg iz abacuruzi? ubu niba imihoro igurwa izanwa mu gihugu n abacuruzi. ariko iyo bibaye akazi ka leta ubwo namwe murumva ko biba ari ikibazo.

5
Ngabo 2019-01-14 07:10:38

Cyokoza muri iyi comment section ...ndabona abigize abasesenguzi..bashaka gupfobya jenoside.!ibyo bitekerezo byanyu biciriritse mubigumane muri iyo mitwe yanyu iri corrupted.!

6
Gahinda 2019-01-14 14:29:55

@DEM, ngo ingoma ya Habyarimana yatumizaga uduhoro dutoya n'udufuni! Utwo duhoro ni turiya turi ku ifoto ihereje inkuru se? Ahaaa!! Ikindi ko ubundi ifuni ari isuka ishaje, wabona hehe ku isi uruganda rukora amafuni? Ibyayo ni ibindibindi abanyarwanda tubiziranyeho. Jenoside yarakozwe kandi ihitana inzirakarengane zitabarika. Kuyigerekaho ibindi bidasobanutse sibyo byatuma abantu barushaho kumva uburemere n'ingaruka zayo. Kandi nk'uko umwe mu basomyi yabivuze, kuva Chillington yashyiraho uruganda rw'ibikoresho by'ubuhinzi hariya mu Gatenga imbere yo kwa Carlos, abenshi mu bacuruzi niho babiranguraga, ibyavaga hanze byari byo bikeya: amasuka, imihoro, ingorofani, faucilles, ibitiyo, rateaux, byose barabikiraga. Mu yandi magambo, imihoro yakorerwaga mu gihugu niyo yari myinshi kurusha iyatumizwaga hanze. Nyamara nta muntu n'umwe wari warega Chillington yabikoraga kuba yaragize uruhare muri jenoside. Nuko yari company y'abo ntavuze se?

7
@Gakuru 2019-01-13 18:34:30

Nuko sha! Urabambwiriye, wenda ni uko ubwira abatumva, cyangwa abadashaka kwumva ibyo ubabwiye.

8
Matsikomasa 2019-01-13 18:34:29

Muzatubwire n'ikiguzi cy'intwaro FPR yaguze ibohora u Rwanda. Murumva byo bidateye amatsiko? Ese buriya nta myenda yo kwishyura yarimo, ko hari abajya bavuga ngo ba Madhvani beguriwe inganda n'ibishanga muri urwo rwego? Museveni we se nta bwishyu twamugombaga ku ntwaro zavuye muri stocks za Uganda? Twishyuye byose, cyangwa biracyari mu byo dusigaye dupfa uyu munsi?

9
Nzamukosha Alice 2019-01-13 12:42:09

Kuki mutajya muvuga ko byobo byinshi byari bicukuye mungo z'abatutsi? Bishatse kuvuga ko bari bafite ibanga kuko bari bazi ikizakurikira fpr imaze gufata ubutegetsi.

10
dunia 2019-01-13 09:58:42

Nubwo mwanze gutambutsa igitekerezo cyanjye Arik ndabona hari abo twabihuriyeho!kuko mubyo navugaga harimo ko imihoro nkeka ko itaguriwe gukora jenoside ahubwo ibyari mu mitwe y'abantu aribyo byayikoze!

11
Ismael 2019-01-13 08:10:54

Imihoro,amashoka,ibitiyo,...birarengana walayi,kuko ubu ndakeka dutumiza inshuro nk'esheshatu biriya byatumijwe byose ku mwaka umwe.Biriya bikoresho turabyifashisha hose mu mirimo ya buri munsi muri Africa cyane cyane m'ubuhinzi. IKIBAZO NI LETA YA MRND N'ABAMBARI BAYO BACUZE BAKIGISHA BAGACENGEZA UMUGAMBI WA JENOSIDE WO KURIMBURA ABATUTSI KANDI BAKAWUSHYIRA MU BIKORWA.Naho ikibazo ari imihoro byaba bivuzeko inyangamugayo mu ngo zazo nta mihoro zagiraga kandi mu muco wacu ntiwapfa kubona urugo rutagira umuhoro kuko urakoreshwa cyane.

12
Mob 2019-01-13 08:12:28

Izo mbwa zinterahamwe rwose zaducitse bijya bindya ahantu.....

13
[email protected] 2019-01-13 08:33:19

Imihoro namacumu abenshi bakoreshaga iyabo basanganywe mumago.

14
Gakuru 2019-01-13 09:12:11

Hari abantu bamwe bihariye ijambo, jenoside bayivuga ulo bashaka kenshi bagakabya kandi bakagira ngo abacecetse bose bemerqnywa nabo. Ukagira ngo nibo ahubwo bayiteguye cyangwa bari bicaranye n'abayitegurqga . imihoro yishe abatutai imyinshi niniyakoreshwaga mumirimo isanzwe. Indi yakuwe mu maduka yasqhuwe kenahi ndetae ba nyirayo baricwa. Ibi kubivuga ku mugaragaro ntibikunze iubaho kubera kobuwabivuga ashobora kwisanga mubapfobya genocide kandi atatibyo yari agamije. Igihe kirageze ngo abarisha genocide n'abagoreka amateka yayo bamaganwe nabo kuko babaye benahi kandi babigeize umwuga ubatunze. Kuvuga iby'imihoro n'aho yaguriwe bimarira iki uwaburiye uwe muri genocide?! Ese koko qbantu baguze imihoro yo kuzarimbura abatutsi?! Ni ukubeshya njye ndabihakanye kuko n'ubu imihoro n'ibitiyo bikigurwa: uzqjye mu masosiyete yubaka imiturirwa, amateme n'imihanda urebe ibyo abitse mu masitoki yayo, harya nabyo ubu haramutse hadutse intambara, ibikoresho byayo bigasahurwa, cyqngwa Leta ikajya kubifata, byqkwitwa ko ayo masosiyete yaguze ibitiyo, amapiki, qmasuka, n'imipanga byo kwica abantu?! Inkuru za grnocide ntizikwiye kugirwa umwihariko wa bamwe, kuburyo ibyo batangaje bifatwa nk'itegekonshinga. Abanyarwanda bakwiye gukanguka, tukamagana abagoreka amateka bibwira ko aribo ntyoza z'amateka kubyabaye n'ibyqkorewe abatutsi muri genocide.

15
Ikibasumba 2019-01-13 09:05:24

Kuki mutafashe Marc Rugenera ngo mumufunge abibazwe ko yari minisitiri w'imari? Muraduhonda ariko ntabwo tunoga peeee!!!

16
Vika 2019-01-14 20:35:08

Kuvuga ngo genoside si impanuka ntanubwo wari ukwiye gusubiramo iryo jambo kuko nta n impaka muri ibi.abivugisha ko ari indege yabiteye nuko baziko aribo bayihanuye ngo bayigire urwitwazo ,abatutsi bari baziko bazicwa na rtrm ihora ivuga ko hagiye kuba akantu,akana k imyaka 4 kabwiye umwana w iwacu kati mwebwe abatutsi tuzabica ibaze pe,amaraso y abacu ni umuvumo uri no ku bana b izo nkoramaraso niyo mpamvu ujya kumva ukumva ngo zishe abagore bazo,ni nyinshi muzafunguwe wajya kumva ukumva zishe abagore bazo kandi ubwo abo nibo zafatanyaga nabo;ubundi ukumva umwana uzivutseho ngo yishe runaka burya uwiba koko abwiriza uwo ahetse.uziko azivukaho aziyeze kuko umuvumo w amaraso zamennye ubariho mbisubiremo barawugendana,nkuko iyo uvutse k umugwaneza umugisha we ugukurikira niko iyo uvutse ku nkoramaraso umuvumo ugukurikira.zishe prezida wazo kandi ubwo bari bahuje u ugome yibwiragako zimukunda nyamara ziramuhitana ngo zibigire urwitwazo rwo kurimbura imfura,ntituzibagirwa ubugome zadukoreye ariko kandi duha Imana icyubahiro ko yaturinze ntizitumare nkuko zifuzaga,kurokoka kwacu nicyo gihano cyazo cya mbere mbona Imana yazihaye kuko zifuzaga go nta mfura izongera kubaho i Rwanda ko abana b izo nkoramaraso bazasigara bazibaza uko imfura isa none dore turabyara abacu bazahoraho iteka ababo bazahora babona abacu uko basa nta mpamvu yo kubibaririza.

17
Jean Claude 2019-01-14 14:29:43

Nibyo koko imihoro yamye ari igikoresho cya buri munsi mu banyarwanda. Kugira ngo rero hagaragare ko iyo mihoro yatumijwe ngo ikoreshwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, dore bimwe mu byagenderwaho: 1. Ese ingano yatumijwe yari itandukanye n'iyatumizwaga mu myaka yayibanjirije? 2. Ese hari aho bigaragara ko Ets Kabuga yatumije imihoro yayicuruje mu buryo busanzwe cyangwa bayihaye abicanyi. Abenshi mu bicanyi bagaragaye bafite imihoro mishya bitandukanye n'imihoro ubusanzwe iba mu ngo z'Abanyarwanda biba bigaragara ko yakoze. 3. Ushaka kumenya ukuri yashakisha agenda ya Col Theoneste Bagosora yo muri 1992 aho yanditsemo intwaro gakondo zagombaga kwaifashishwa mu kurwanya "umwanzi" (murebere page ye kuri Wikipedia)

18
DEM 2019-01-13 10:28:13

Ndasubiza uzitwa No Comment uvuga ngo nubundi inihoro yari isanzwe mu gihugu mumenyesha ko imihoro yaguzwe na Habyarimana atari isanzwe ahubwo ari uduhohoro duto nu udufuni twagenewe kwica nareke rero kuyobya uburari

19
dunia 2019-01-13 10:26:25

None c iyi mihoro ivugwa mûri report yari Iyo gukora jenoside cga yarifashishijwe? Kuko nk'umuhoro nubu uracyakoreshwa!ikindi kandi nibaza ni icyo kabuga yaherewe isoko,kuko niba yari umucuruzi bishoboke ko yari yibereye mûri business!munyumve neza!

20
No comment. 2019-01-12 18:41:16

Ariko mbere yuko imihoro, amashoka , ibitiyo, amapiki n'ibindi bikoreshwa mu bwicanyi, byari bisanzwe ari ibikoresho bikenerwa buri munsi mu ngo zacu. N'uyu munsi birahari abaturage barabifite ndetse n'abacuruzi barabirangura bakanabicuruza.Biracyatwara amadevize y'igiihugu. Nta License yo gutunga umuhoro rero cyangwa ipiki umuntu agomaba gusaba mbere yo kubitunga mu ngo zacu. Rero ikibazo si bino bikoresho . Ikibazo ni uko ubwicanyi bwari mu mitwe y'abantu , barabutojwe mu myumvire yabo, barigishijwe ko abantu bamwe atari abanegihugu nk'abandi, ko nta gaciro bafite n'ibindi nka bya bindi bya Mugersera . Rero n'iyo ibyo bikoresho bitabaho bari kujya babaniga cyangwa bagakoresha ibindi bikoresho bya gakondo, cyangwa bakabicisha inzara.

1  2