1  

1
Christophe Rukundo 2019-01-16 10:17:48

Ubutekamutwe mu Rwanda bwaragwiriye. Ernesto c afite iyihe laboratory ivura HIV na Diabete hehe ngo leta izamusure imushimire. Ibiba muri Africa bihora ari byendagusetsa

2
Mucyo 2019-01-14 20:34:54

@Ernesto,ngo diabetes na Sida urabivura bigakira?Uri igitangaza!

3
Emeraude 2019-01-12 18:41:17

Benshi mu bamamaza cyane cyane amaradiyo bakabiriza uburyo ikibazo gikomeye kugira ngo bacuruze. Bakabeshya n'ibyo bavura. Tekereza kuvuga ngo tuguha umuti wishakira indwara zose waba ufite ukazivura. Ibi bihavanye n'ukuri. Ukumva ngo kutagira amavangingo, kwikinisha ni ikibazo nyamuku ku banyarwanda benshi ngo bigira ingaruka harimo no kubura akazi kuko utabasha gutsinda interview ufite icyo kibazo!!!

4
mazina 2019-01-12 13:20:49

This world is hypocritical!! Niba koko ibihugu byamagana ITABI,kuki badasenya inganda zizikora,ahubwo bigashyigikira izo nganda kubera ko zinjiza imisoro myinshi?ITABI ni "ikiyobyabwenge" cyangiza umubiri.Niyo mpamvu ku mapaki y'itabi bandikaho ngo:"Itabi ririca".Imana ubwayo,itubuza "kwangiza umubiri wacu".Bisome muli 2 Abakorinto 7:1.Kubirengaho ni icyaha.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batanywa itabi.Kimwe n'ibindi biyobya-bwenge byose.

5
Masokubona 2019-01-12 13:20:49

Igihe cyose rikinjiza imisoro n'amahooro ngaho rizajya!

6
Ruhumuriza Germain 2019-01-12 13:20:48

Nibyorwose babigabanye usigaye ufungura radio ukumvanabavugako bavura umuvuduko diyabete ibyiko nizindi zikomeye ngogutera kabariro kurangizavuba ikibabaje nukobabivugira kumaradio yemewe bakoresha imvugobishakiye batitayeko harinabana badakwiriye kumva ibyobavuga abandi bashyize utumegafone kumiryango bakoreramobakwiye kubireka bakajya babibwira abinjiyemurayo mazuyabo kandi bakwiyekureka kwiyitirira ibyovadashoboye rwose kukobarabeshya cyane minisitere yubuzima ibishyiremo imbaraga ifatanyije ninzego zibanze murakoze

7
Kamikaze 2019-01-12 09:48:44

Nonese Minisante biyinanije iki gutanga amabwiriza ku ma radio yose ko batemerewe ibiganiro n'abamamaza ubuvuzi

8
Ernesto Festus 2019-01-12 09:47:43

Birababaje kuba abantu bashinzwe kureberera abaturage no kubafasha bakivuga ko hari indwara zidakira ni ukuri! Diabete irakira , HIV irakira, cancer irakira, ndetse n'izindi nyinshi abaganga bacu batazi. Ikibabaza nuko icyo umuntu atazi yumva ko kitabaho. Rwose izo ndwara zirakira n'ubuhamya bw'abazivuwe burahari kandi bakize neza. Ahubwo wenda twajya tuvuga ko kuzivura bihenze ariko imvugo ivuga ko zidakira siyo rwose. Ubihakana niba afite umurwayi urwaye indwara zamaze kujya mu mitwe y'abantu ko zidakira azamuzane tumuvure kandi akire mu maso ya buri wese ushidikanya. Murakoze.

1