1  2  3  

1
MUNYANEZA Ange Theodore 2019-07-24 18:39:38

ahaaaaa ndabona hano buri wese ashishikajwe no kuvuga kugira ngo abandi batange coments ubundic azaba agaruka kujyana ba nde umuny coreya n'umunyamerika n'amashyari n'inzangano bizaba byatumye tugeza yo? ubundic niba baramwishe mu gihe ibyo kwicisha byari bigezweho ari igiti, icumu n'inkota, akaba azi uburyo byamuzengereje aho ntashaka kugaruka yakwibuka atomic bomb ibyo yakoze mu buyapani, yareba machine guns ziriho ubu, RPG, AK 47, YAREBA IBISASU KIM JONG UN, VRADIMIR PUTIN, DONALD TRUMP NA MACRON.... babitse aho satekereza ko agarutse noneho bakabikoresha? ngira ngo no kongera kuzuka byagorana. Ubundise niba nge umuntu buntu nifuza gushaka umukobwa mwiza ushoboka, kuki abantu batekereza ko ari umugabo w'imfubyi n'abapfakazi? ahubwe we kuko ari umwami ari ubyifuza yakwifuza icyuki kundenza. kandi iyo uvuze ngo ni umugabo w,imfubyi jya umenya ko uri kumutuka kuko siwe wakwica itegeko rya reta y'Urwanda ryo gushaka umwana muto under eighteen, nanone kandi niba koko ari umugabo w'abapfakazi ubwo niwe wica abagabo ngo arongore atware abagore babo ubwo uri kumva ko agarutse yazateranirwa nabenshi bakeka ko azabica ngo abatwarire abagore. Ahubwo naramwemeye ajya kuva kwisi buriya yagombaga kujyana n'intumwa ze kuko yabonye ko abantu turi babi ntawo kwizerwa urimo kuko no mu ntyumwaze mu gihe kitarenze amasah 10 gusa umwe muribo yari amaze kumugambanira mu gihe undi yakundaga cyane yari amaze kumwihakana ubwo n'abandi nabo ntibari kubura icyo bakora. kugira ngo abayobe bucece yarabashutse abajyana ahantu habonyine ubundi arababeshya ngo nibabe bitonze azagaruka vuba abajyane kugira ngo batamukurikirana yo bakazongera kumugirira nabi cyangwa kukopo abantu tugira ivuzivuzi ryinshi yaba hari amakosa yakoze bakazamurega ku mana none dore imyaka 2019 irashize. ukora neza nabikore kuko bikwiye ibindi mubirekere ba nyira byo

2
maso 2019-02-05 15:03:41

Mwese ndumva ntacyo muvuze kabisa uwo nzemera ni uzamutumira imbonankubone agahangana nawe kuri Radiyo na Televiziyo, ubundi abaturage bagahamagara babaza ibibazo. Iki kiganiro cyaba kiryoshye kandi cyatuma hagaragara ukuri. naho kuvuga guya ntacyo bimaze pe. Hagati aho ariko hari ibyo avuga bizima n'ibindi ntemera na gato. Yezu namwe mumuvuga ntimumuzi nubwo muba mwiyemera ngo muramuzi cg ngo muzi ibyanditswe mutazi n'ababyanditse n'impamvu babyanditse n'uko bari bamurikiwe. Nanze inyigisho ze mu isengesho Dawe Uri mw'ijuru ahavuga ngo utubabarire ibicumuro byacu nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho... bo bavuga ko nta muntu bagomba kubabarira kuko utakugiriye impuhwe utamubabarira ngo kuko nawe atakubabarira . Aho rwose narabagaye cyane umuntu utagira impuhwe arutwa n'utaravutse cyangwa imbwa busega kabisa nako nimbe n'imbwa igira urukundo. Naho Mubalaka arishakira akantu( Cash ) utamuzi azamubarirwa yakurya uhagaze ndamuzi. Ariko Indangare muri iyi si ni nyinshi nayabakuremo ko n'abitwa ngo basenga by'ukuri ba Pastors b'abanyamitwe ko bayabamazemo ra? Mbagire inama. Menya Imana yawe. Please iyo wigishijwe ishoborabyose. Ujye uyiha umwanya mu mutima wawe. Ugire urukundo rutaryarya kandi rutagira ubwibone aha ndashaka kuvuga ko ntawe ugomba kumenya iby'urukundo rwawe. Ijuru uzarebe ko utazarijyamo niba ribaho niba ritanabaho uzabaho mu isi wigendere neza. Kuko ugomba gucaho abandi bakaza gutyo gutyo. Imana ibarinde

3
Murokore 2019-02-02 21:03:41

Yezu ati: "Dawe,ubabarire kuko batazi icyo bakora.'' Nta gushidikanya ko yazirikanaga ba Mubalaka. Nta mpungenge rero gahunda y'Imana ntawe uyisibya.

4
Ruberwa 2019-01-29 16:40:12

Kugaruka kwe ntikugenwa nawe cg undi uwari wese ahubwo bigenwa nijambo ry'Imana riti uko mumubonye agenda ninako azagaruka twamwubaha tutamwubaha nigahunda ntakuka azagaruka

5
KEZA 2019-01-01 01:33:18

HHHHH? ARAGIRA ATI BAKAMUSHAKIRA ABAGORE..... ARIBESHYA CYANE YESU MU BYAMUZANYE GUSHAKA ABAGORE NTIBIRIMO, AHUBWO YAJE GUCUNGURA UMUNTU. NAHO KUBA UYU MUGABO YAHAKANA KO ATAZAGARUKA BYO NTIBYAMUBUZA KUGARUKA. AHUBWO ABO DUFATANYIJE URUGENDO; MUZE TWIYEZE TUMWITEGURE.

6
pamela 2018-12-31 08:54:30

uyu mugabo ni umunyamitwe ndamuzi. umubeshyi kabombo. Satani yamwaritsemo

7
Kasindi 2018-12-31 08:54:16

Buri wese asara ibye kandi ntabura abamushungera. Courage wangu.

8
Flora 2018-12-30 16:09:06

Hahahahaaaa Abantu bashaka kuba abastars ku ngufu!!!!! Ibibazo ni byinshi byugarije Isi narebe aho yagiramo uruhare ........

9
Johnson 2018-12-30 08:51:02

Azagaruka kugaruka kwa Yesu ni ihame ridakuka. Ntibigombera uruhusa kubihakana ntibikuraho ko bitazaba. Mumabi yose wagira gutesha agaciro Iby'Imana ni ikosa rikomeye. Abenshi byabakozeho

10
koko 2018-12-31 09:28:38

hahaha ngewe narumiwe pe abantu baravangiwe pe ,buri muntu yakwemeye ibye akareka ibyabandi,ubundi se kubemera Yezu Kristu icyo bemera cyane nuko yavutse maze akabambwa ubundi ku munsi wa gatatu akazuka,ibya matariki bivuze iki?uwajya areba amatariki yose abapagani bashyizeho kugirango basenge ibigirwamana byabo akayahindura amatariki yo kwibuka iby'i Imana gusa,byaba ari byiza,kuba bizihiza Noel le 25 ntacyo bitwaye,kuko kuri Noel Kiriziya insengero ziruzura,ibikorwa by'urukundo bikaba byinshi cyanee,kurusha ibya abapagani bahuriramo binezeza bakora ibyaha,ibyo nvuga nukuri fatira mu Rwanda abamera Yezu nibo benshi,abatemera uwo munsi ari abakristu bo navuga ko batemera byuzuye none se Yezu ko atari ikimanuka yavutse ubwo bo kuki batishyiriyeho wenda umunsi wo kwizihiza uwo munsi?

11
Muhozi Julius 2018-12-30 10:02:08

Mbega umugabo utazi Bible, nonese Yesu bamubambye kumusaraba kuberako bamurushije imbaraga, read John 10:18 , Yesu avuga ko yemera kumubamba kubera ubushake bwe, mbega yapfiriye abantu kubushake, kubera urukundo yakundaga his Sheep! Ikindi yesu yaje gusoza ibyahanuwe. Byose yabikoze kubera urukundo yakundaga Abe!

12
John 2018-12-29 15:26:33

Ahubwo ubu ari hafi ubwo uyu mugabo arimo kubivuga gutya.naho mateka uvuga ngo IMANA y'Abanyaswanda ,ntabwo ari iy'abanyarwanda gusa.kuko ubu ntirobanura.

13
Joseph NDUWAYEZU 2018-12-29 12:48:13

ESE ko bavuga ko yezu yavutse imyaka 6mbere ya zero mukaba muvuga ko yavutse muri 1 twemere ibyande tureke ibyande kumugani wa padiri namayobera abaye yaravutse mbere ho iyomyaka 6 ubwo kubyavuzwe haruguru byo kuvuka muri 1 yaba yaravutse afite imyaka 6

14
mazina 2018-12-29 12:48:13

NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n'abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n'amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MITHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n'ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

15
Muvunyi 2018-12-29 16:01:05

Ishema ryacu ni Umusaraba w'Umwami wacu Yezu Kristu we wadukunze akanadupfira... Ndasaba abakristu ndetse n'abemera Imana muri rusange gushyira hamwe tukarwanya uyu mubisha wadutse mu Rwanda.

16
Manzi 2018-12-29 09:44:04

Uyu mugabo wakundaga kwicara kukazuba ko kuri Byemveni na gitari mu ntoki wabonaga hari ibintu kandi bitari iby'abantu ndetse ntibibe n'iby'Imana, ibyo neza neza bisa nk'inkibi!

17
Peter 2018-12-29 09:43:50

Uyu mugabo avuze ukuri gusa abenshi ntibashaka kubyumva. Kuki imyemerere ya bible muri afurika itandukanye na bayihazanye (bible)??? Bibiliya abayandiste ubwabo ubu ntibayemera. Imyemerere myiza ni isesengura.

18
Maseka 2018-12-29 09:10:20

Uyu we ari munsi ya Barafinda!

19
rugwiro 2018-12-29 08:01:06

Ibi uyu mugabo avuga, ni ugushotora abemera Yesu/Yezu. Ibi gihanwa n'amategeko. Nimba afite idini rye ni aryamamaze atitwaje ayabandi... syiiii we!

20
Kamina 2018-12-29 08:19:29

Umurengwe si ikintu aba nabo baraje; muzitege ingaruka zabyo. Iyi ngengabitekerezo igamije iki? Reka tubitege amaso

1  2  3