1  

1
Jean 2018-12-07 11:13:24

Ubu twitwa abakode b'ubutaka bwacu umuntu yaguze yiyushye akuya cyangwa yarazwe n'ababyeyi be nabo baraburazwe n'ababo bakomokaho. Urebye miliyoni ubutaka bugura warangiza ugahinduka umukode wa miliyoni zawe nyirabyo akaba Leta ntkbyimvikana rwose. Hari ni umuturage uzashiduka imisoro ku bukode yaramuvanyemo kera uretse no kwitwa umukode ahubwo asigaye yitwa umucumbitsi kuko ibye byagiye kera

2
umukozi 2018-12-06 18:19:21

Mfite igitekerezo giteye gutya: Nihashyirweho commission ihuriweho n abadepite, n abasenateri, na MINALOC, na RGB ndetse n ingabo na Police kuko ingabo na police tubaziho kutabogama. bakore descente mu turere twose basesengure ibibazo biri mu butaka kuko twe byaraturenze. urugero: iyo umaze kugura ubutaka, bugomba gukatwa ku bundi mubanza kubukatisha ni Frw 60,000, mujya ku murenge kugira ngo mukore subdivision ni Frw 30,000 ibyangombwa byamara kuza mugakora mutation ni Frw 30,000. none kubera iki umuntu batahita bamuha icyangombwa cye ibyo bya subdivision bikavaho ko aho bikorerwa ari hamwe mu karere. ubwo se muri kuduha Service nziza koko? ikindi ubu maze amezi atandatu ntegereje icyangombwa cyanjye cya subdivision ntikiraboneka ni ukuvuga ko na mutation izafata andi mezi 6. none se ubwo ntimugiye gutuma njyamo ibirarane by'imisoro dore ko tuzasora mu kwa mbere? ikindi nisabira, turi mu rwanda rukataje mu ikoresha ry ikoranabuhanga. kuki umuntu atajya atanga ibyangombwa byose ku ikoranabuhanga mukamukorera mutation bidasabye gusiragizwa ku murenge. ikindi calendari ba land officer ku murenge bihaye. ugasanga ngo bakira abaturage ku wa kabiri gusa ngo kandi bakira abantu 15 gusa. ibyo muzabisanga mu murenge wa Kigali rwose twebwe twararushye muturenganure ba Nyakubahwa turebe ko twabona Service nziza nk'uko Umubyeyi wacu H.E ahora abidusaba. Murakoze murakagira Imana

3
DAMASCENE 2018-12-06 18:38:19

uretse naya mutation , nibaza impamvu umuntu asatuza mo ubutaka kandi ashaka gukora mutation nabwo bakamuca 23,529frw kandi ukazagerekaho naya mutation

4
Ndagijimana 2018-12-06 07:58:56

Ikibazo cy'ubutaka cyo kigomba kwigwaho kuburyo bunonosoye kuko gituma Abaturage barushaho gukena pee mubikurikirane mu maguru mashya

5
Ssemba 2019-06-24 21:01:20

Mutubarize abayobozi b'akarere ka Ngororero bagiye bakata imihanda mu mirima y'abaturage ntibagira icyo babaha nk'ingurane, Nyuma bemeranya ko bagiye kubakuriraho ubuso bw'umuhanda kugirango batangire gusororera Ubutaka basigaranye, ariko nanubu ntabyo barakora n'abaturaage nabo kugeza uyu munsi ntibaratangira gusora barategereje, ese ubwo umuturage niwe uzishyura ibihano by'ubukererwe? Agire kuba barakase umuhanda mu murima we ntangurane hagerekeho no gusorera umuhanda? Abadepite babarize akarere ka Ngororero,Ngororero Sector, Rususa Cell

6
same 2018-12-06 07:58:56

ziriya 3o mille turenda kuzongera kuko ibifu byacu byanze gusendera . mugabanye induru ntimurabona

7
Mengi 2018-12-06 07:58:56

Ibyo uwiyise mahoro avuga nibyo wagirango abayobozi ntacyo umuturage ababwiye baragusiragiza bakagusuzugura ukumva wazana intwaro gakondo ukabavanaho.Uzi kurita ibirenge incuro zirenga 1 mu kwezi ukora ibirometero birenga 25 izuba cyangwa imvura bikuriho?

8
gigi 2018-12-06 07:58:56

Byigweho neza rwose

9
nge 2018-12-06 08:19:43

ese kuki twatsimbarara kumugani uvuga ngo ntamwiza wabuze inenege !!!!!!!!! iyi leta yakoze byiza pe . ariko kukijyanye nubutaka baraturenganya bikabije pe . ngaho ntakazi wigeze ugira ,ababyeyi baguhaye agasambu ngo ugahinge wibesheho. leta nayto igaca hirya ngo zana si akawe baragukodeshaga tanga umusoro .jye byaracanze kbsa. ese ubundi ko numva mutubeshya ngo turabanyagihugu, umunyagihugu utagira icyintu yisanzuyeho ugihugu ntarutwa numunyamahanga. ndabizi imisoro yubaka igihugu pe ndetse mbizicyane ariko ubutaka bari bakwiye kuburekera banyirabwo . nonese nkubu dusigaranyiki koko.

10
Mmmmm 2018-12-06 08:19:17

Hahha byo bashake uburyo babikemura kuko ago bigeze birakabije

11
Mmmmm 2018-12-06 08:19:07

Hahha byo bashake uburyo babikemura kuko ago bigeze birakabije

12
briopeter 2018-12-05 16:10:26

Bibaye byiza itegeko rirebana n'ubutaka ryakwigwaho neza kuko twese tubizi hafi yabatuye mu Rwanda bose bafite ubutaka tutitaye kungano yabwo. ariko ikibabaje ugasanga umuntu ngo nuko afite ubutaka gusa hatitawe k'uburyo yabubonye ngo agomba kubusorera. 1. Hari ababona ubutaka baburazwe n'ababyeyi cg se abandi bantu, ariko nyuma y'ubwo butaka utamubaza n'ibihumbi 5,000 ku kwezi ngo azabibone, rimwe na rimwe ushobora gusanga n'aho hantu yarazwe ntamusaruro ashobora kuhabyaza ngo byemere ariko imisoro asabwa ugasanga irenze agaciro kaho asorera. 2. Hari ababona ubutaka ari uko babuguze ariko mubyukuri yamara kubugura aho yakuraga bwabushobozi bwo kuba yahasorera ndetse n'ibindi bijyanye no gufata ubutaka neza bugahagarara, nyamara ibyo ntashobora kubivuga ngo byumvikane kuko itegeko ryo icyo rireba ni umusoro hatitawe aho uva. Igitekerezo cyanjye ni uko inteko ishingamategeko ari nayo ireberera abaturage yashyiraho uburyo bunoze bwo kwishyura umusoro w'ubutaka, hakarebwa ubutaka bukorerwaho ibikorwa bibyara inyungu, maze banyirabwo bakajya basorera ubwo butaka

13
issac 2018-12-05 15:51:03

mushyireho ni ijwi ryange ubwo ni 100%

14
mahoro 2018-12-05 16:17:34

ahooo ahubwo se wagize ngo n;ibyo gusa? naho gusragizwa muri procedure ubwayo! Hari ibintu bizahirika iyi Leta hatagombye ko abayirwanya bafata intwaro

1