1  

1
INMR 2018-11-23 15:42:43

Mukosore ntabwo ingoro yo mu nteko ishingamategeko yitwa iyo kubohora igihugu! ni Ingoro y' amateka y'urugamba rwo guhagarika genocide. mu nkuru zanyu zose mujya mubyibeshyaho buri gihe.

2
Kamana 2018-11-23 07:41:14

Njye ndanenga ubuyobozi bw’izo ngoro rwose nivuye inyuma ikintu cyo kuvanga ibintu no kudaha abanyarwanga agaciro(njye mbona bameze nka RDB birebera abakerarugendo b’abanyamahanga gusa). Mu birango byabo, inyandiko no ku byapa biyobora abantu kuri izo nzu zose nta Kinyarwanda gikoreshwa. Mu Rukari ho nagiyeyo nzi ko ngiye kwiga amateka y’u Rwanda rwa cyera (igihe cy’ubwami) ariko abakobwa nah asanze nta mateka bazi uretse amazina kumbwira amazina y’ibikoresho nabonye aho kandi Umunyarwanda wese yakagombye kuba azi. Nyuma nabajije umuyobozi waho impamvu badakoresha abantu bakuru bazi amateka y’i bwami(wenda bayabayemo kuko barahari), arambwira ngo kumenya amateka ni kimwe no kumenya kuyavuga mu rurimi ababasura bumva ni ikindi. Nahise mbona ko abanyarwanda tutitaweho niba baha akazi abantu kubera gusa ko bashobora kuvuga izo ndimi ariko ubumenyi ari bucye. Ejo bundi noneho bafashe inzu y’abaperezida bayigira inzu yo kumurika ibishushanyo. Ese izakomezwa kwitwa inzu ndangamurage? Cg iryo zina ntibumva icyo rivuze? Icy’ibanze gituma umuntu asura iriya nzu ni amateka ibitse si ibyo bihangano. Iyo biguma ku Rwesero ubishaka akabisangayo cg bagashaka ahandi babimurikira ko Art Gallery zihari muri Kigali ??

1