1  2  

1
camarade 2019-02-23 11:54:50

ndumiwe iyi nkuru ni agahinda gusa !! none se gaz yaba igura angahe kuburyo 1300 yakora 520km!?? ntabucukumbuzi mukora nibamubukora mutubwire?

2
Habimana 2018-11-02 21:32:55

Iyi technology y'imodoka zikoresha Gas irakaza neza mu rwagasabo ariko turifuza imodoka nziza abagenzi bose bicara ku ntebe kubera ko guhagarara uru mu rugendo rure rure ntabwo ari byiza nta nubwo bihesha igihugu isura nziza rwose. Murakoze.

3
aimable 2018-11-02 10:15:11

Izo bus zigura angahe gaz izaba igura angahe Ama piece azaba aboneka murwanda? Zifite ubuhe bukomezi nkizo dusanzwe tubona nkiza bashinwa? cg izaba japan

4
RFB 2018-11-02 17:55:14

Ariko igihe.com muri muri iyi deal ko dutanga ibitekerezo kuri fuel consumption ikabije mukabinyonga??

5
Matsiko 2018-11-02 10:13:50

Ngo 24 bicaye na 51 bahagaze? nazo nizize guhagarara biramenyerewe

6
umusaza 2018-11-02 10:13:35

Jyewe ngize ibibazo 2 kuri uyu mushinga : 1) litres 1300 kuri km 450 ni hafi litiro 3 kuri km 1. Aya ma franga ndumva ari menshi; 2) izi modoka ko mbona imyanya myinshi ari iy'abagenda bahagaze mwumva bizakunda ko abantu bava Rusizi cyangwa Rubavu bakagera kigali bahagaze?

7
umusaza 2018-11-02 10:13:31

Jyewe ngize ibibazo 2 kuri uyu mushinga : 1) litres 1300 kuri km 450 ni hafi litiro 3 kuri km 1. Aya ma franga ndumva ari menshi; 2) izi modoka ko mbona imyanya myinshi ari iy'abagenda bahagaze mwumva bizakunda ko abantu bava Rusizi cyangwa Rubavu bakagera kigali bahagaze?

8
Bimawuwa 2018-11-02 17:53:44

Very best idea byiza cyane kuri gaz dufite dushobora byaba byiza dutunze imodokari nyinshi za gas kurusha lisanse uhubwo babikore vuba

9
sibomana 2018-11-01 21:33:08

inziza pe?

10
Kalisa Canizio 2018-11-01 21:33:08

Ibi ntabwo ari bishya. Benshi ntibabizi, ariko mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ya 1994, hari imodoka zigera kuri 7 zakoreshaga gaz methane yo mu kivu. Uwo mushinga wari uyobowe na Electrogaz y'icyo gihe wari ugeze kure kandi byose byakorwaga n'abanyarwanda.

11
Bakuzakundi 2018-11-01 21:44:08

Mwiriwe neza Basomyi b' Ikinyamakuru Igihe, murakoze cyane kuba mutugezaho iyi nkuru yerekeranye n' imodoka zitwara abantu zifashisha Gaz Méthane , nagirango nibutse abasomyi b' Igihe ko bitaba ari ikintu gishya kubona imodoka zikoresha Gaz Méthane mu Rwanda kuko no mu myaka ya 1980-1990 mu Rwnda hahoze bene izo modoka, muzo nibuka harimo ( Vw Transporteur, Toyota Hilux double Cabine Peugeot 505 Camionnette, ....) mu byo nibuka izo modoka zari iza Electrogaz na Bralirwa ziri muri projet pilote d' exploitation de Gaz Méthane, igitekerezo cyanjye rero kikaba cyaba icyo kugirango za études zabayeho zirebana n' imodoka zitwarwa na Gaz, zashingirwaho ndetse zikanonosorwa kugirango mu rwego rwo gukoresha iby' iby' iwacu ndetse no kugabanya Facture ya Mazout na Essence bitumizwa hanze turusheho kubigabanya. Murakoze. Bakuzakundi.

12
Mawazo 2018-11-01 17:33:19

Bene izi bus no muri svandinavia zirakorwa ku bwinshi, nko muri Norvege. Mwabanje mugakora appel d'offre mukareba utanga ibiciro byiza n'imodoka zikomeye kurusha izindi? Izi monopoles mwuzuza mu Rwanda zitagira ipiganwa zihatse iki?

13
Gasongo 2018-11-01 21:43:31

Ni byiza. Gusa ndabona bisaba no kwigisha abaturage bacu I Kirusiya!!! None se ko mbona byose aricyo byanditseho!!! Ni hatari, akavuyo k'imirongo kuri za Arrets bus yenda kagabanuka!!! Tubitege amaso..........

14
NDUWAMUNGU George Michael 2018-11-01 14:28:14

None Ko se niyo gukoresha duteka ikiri ikibazo kubanyarwanda,ubwo iyo gukoresha mu mamodoka twaba tuyifite ihagije?

15
Umutoni 2018-11-01 13:47:08

Ariko se abazi imibare mumbwire! Ubwo niba inywa litiro 1300 zikagenda 450km cg 520km niba nasomye neza! Ubwo litiro izaba igura angahe kugira twumve ko byazaba bihendutse kuba arizo twakoresha muri izo transport za buri munsi nkenerwa.

16
Umutoni 2018-11-01 13:46:58

Ariko se abazi imibare mumbwire! Ubwo niba inywa litiro 1300 zikagenda 450km cg 520km niba nasomye neza! Ubwo litiro izaba igura angahe kugira twumve ko byazaba bihendutse kuba arizo twakoresha muri izo transport za buri munsi nkenerwa.

17
Aimable 2018-11-01 13:39:11

Komeza utere imbere Rwanda... iyo modoka nayibonye bwa mbere muri slovania yarakozwe n'uruganda rw Fiat Byaba ari sawa

18
Jeanne 2018-11-01 13:38:52

Ahubwo se gaz methane iva mu kivu yari yakoreshwa kuri ubu buryo? If yes this is a good news.sinon bazaze babikore barabimenyereye abatechniciens babo kuko nari nziko ihita iyoborwa mu miyoboro y'amashanyarazi

19
Lany 2018-11-01 13:46:39

Ooohhh!!! Noneho Muzehe wacu twamuheka pe. Amagambo yashira ivuga.

20
Anne 2018-11-01 12:35:54

iki rwose cyaba ari igisubizo cy'ibintu bitatu; gutwara abantu, gukoresha gaz methane yacu no kurengera ibidukikije. Gaz methane yacu bavuga ko kutayikoresha bishobora kuzatubyarira ibibazo, ubu rero byaba ari kimwe kije kunganira amashanyarazi ari kuyibyazwamo, bityo tukarengera ibidukikije tunagabanya indwara ziterwa no guhumeka umwuka wo mu kirere wanduzwa n'ibitoro. Nibatugirire vuba, dore bitiya byuma biriho amatara ku muhanda bisigaye byarabaye umukara kandi babishyiraho byari umweru. Ministeri y'ibidukikije n'amashyamba nidufashe igure nka 20 izihe ibigo by'amashuri yo muri Kigali mu rwego rwo gukangurira abana kubungabunga ibidukikije bakiri bato.

1  2