1  2  

1
Bobo 2018-10-27 19:50:59

Ni byiza kumenya indimi zose ariko ndasaba ko n'ikinywarwanda kitakwibagirana. Ikinyarwanda kibukwa k'umunsi w'ururimi gusa!!!! Birababaje kubona abana b'Abanyarwanda bagera muri Univeristy batazi ponctuation y'ikinyarwanda. Urugero: Aho kwandika Inka n'Ihene biyandikira Inka nihene cyangwa Inka ni ihene. Kurya bakandika kudya cyangwa kurwa. Ni ukuri MINEDUC irebe uko yahagurukira isomo ry'ikinyarwanda. Murakoze.

2
Justice 2018-10-27 19:42:24

Ariko abanyarwanda turarushya nukuri ! Tugiriwe amahirwe yo kumenya neza indimi zombi none abenshi bari kwandika hano comments zuzuye frustration gusa gusa. Iga indimi ahubwo wongereho n'izindi, n'amahirwe yawe. Icyo gifaransa muvuga ngo twavukijwe, ese ubundi twari tukizi neza da ? Abarundi n'abanyekongo ntibaturushaga kukivuga nubundi ? Mwarimu yabaga nawe ntacyo azi ngo arakigisha abana ? Yewe muge mwicecekera mureka Gouvernement yacu iyobowe n'Intore izirusha intambwe batugeze aho tutari gupfa tugeze. Amatiku gusa gusa nta kindi tuzi. Mbegaaaaa !!!

3
Nkiko 2018-10-26 21:17:25

hariko mana Afrika twarahondaguwe,ndebera njye nize Primaire MUKINYARWANDA, niga secondaire mugifaransa n kubwakaronda ka KARITAS. niga Uni. mucyongereza ubu maze igihe mpanganye nikidage,Suahili ni yaiyind ya djamani nitikutelefone nikakumanke.......naza luka mbongo lingala naryo ni tango tozalaka,,,,,,,,,,,,, ubwo mbese byabaye agatogo...........nyine ukuruta agukubira yicaye.....

4
RKUS 2018-10-26 21:14:04

Hagiye kubaho Isibaniro ry'indimi mu gihugu. Usibye ko jye nshyigikiye ko abana b'u Rwanda bakwiga amasomo yabo mu kinyarwanda. Ariko mu gihe iyi gahunda itoroshye igitekerezwaho, inama naha Ministry y'uburezi ni uko yatandukanya amashuri noneho hakabaho ayigisha mu cyongereza n'andi yigisha mu gifaransa amasomo yayo yose urundi rurimi bakarwigishwa gusa nk'ururimi. Bityo nabafite ayabo yigenga bakabanza kujya bavuga ururimi bashaka kwigisha mo abana bakira bityo ababyeyi bakabasha guhitamo ishuri bajyanamo abana babo. Naho kubivanga mu ishuri rimwe bizatera akavuyo kenshi ndetse birushye n'umwana, tutibagiweintambara hagati ya banyiri zino ndimi. Bizafasha na Leta kutitirirwa cyane ubutoneshe ku rurimi uru n'uru kuko ihitamo rizaba iry'umwana n'umubyeyi. Usibye ko ari hahandi jye mbona ( prediction) iherezo icyongereza kizarya( kizirukana) igifaransa. Impamvu: 1. Kiroroha. 2. Kirakoreshwa cyane muri business. 3. Duturanye n'abakivuga.4. Kirashyigikiwe 5.Ba nyiracyo ntibicaye 6.Urubyiruko ruragikunda 7.......... 8............9.........

5
blaise 2018-10-26 13:16:22

Mwaratwirukanye mu kazi ka leta hose turi kubuyera hanze aha hose ngo turazira ko twize igifaransa none umva!

6
FFFF 2018-10-26 12:51:38

NAGAHINDA KO KUBA BANYAMUJYA IYO BIGIYE KUBERA IMBARAGA ZA GIKORONI

7
Kanyarwanda 2018-10-26 12:46:16

Impamvu abanyafrika badatera imbere nuko bigisha abana mururimi batumva. Urugero, nize sciences mugifaransa nta dictionnaire ntunze, ibaze wakumva ute physique yanditse mugifaransa ? Nagenze mubihugu byinshi europe, ntuye hollande, abazungu bigisha abana mururimi rwabo. Belgique bavuga igiholandi nigifaransa. Muba flamand abana ntagifaransa. Ikibazo muburezi nuko abana babakire murwanda alibo biga neza Cfr greenheels nahandi. Abahanga bibera mucyaro, bigira kugishishimuzo cg itadowa, agasamura ikijumba nikigage. Bose bayobora bake nibo batigiye mucyaro.

8
Fr 2018-10-26 12:43:31

Kuri uyu munota igifite akamaro ni ukureka impaka ahubwo tugasamira hejuru aya mahirwe tubonye. Iyiba mwari muziko ENGLISH na FRANCAIS arizo NDIMI ZONYINE KU ISI ZIKORESHWA KU MIGABANE (continents) YOSE.

9
Mateka 2018-10-26 21:08:53

Wowe didi uzaterwe ipfunwe no kutamenya ikinyarwanda ariko izindi si izawe bityo rero iryo pfunwe uvuze ni ubukoroni bwagusigaye mu mutwe.ariko se mwakoresheje ikinyarwanda izo z abacengezi murazishakira iki ko ari uko mwitesha agaciro.

10
M E 2018-10-26 21:08:50

Kuki u Rwanda rudahagarara kuri position imwe?!!! Kuhindagura indimi amasomo atangwamo ni ukwica ireme ry uburezi. Mureke tugume kururimi rumwe. Hariho ibintu byananiranye mu Rwanda: education and sports. Ese mwibaza impamvu bigenda kuriya? Igisubizo ni kimwe ntabwo dufite umurongo ngenderwaho. Twayoboye French speaking community ubwo bamwe emotions zikabafata bati tugarure French, mu mikino turashaka gutsinda tuzane abanyamahanga. Badufata duti n uwari warabonye ibyangombwa nagende!!! Nonerero bavandimwe reka twizereko ntawatwarwa na emotions ngo ahindire ururimi rukoreshwa muburezi.

11
Fofo 2018-10-26 21:08:05

Twe twize hanze mu gifaransa, tunigisha muri cyo twisabiraga Nyakubahwa President du Rwanda Paul Kagame, hamwe n'aba deputes ryo gutora itegeko ko muri za Universites du Rwanda, nka 25% cg 50% za masomo byigishwa mu gifaransa, byafasha benshi. Murakoze harakabaho u Rwanda, harakabaho OIF.

12
RWEMA 2018-10-26 21:08:01

Ni byiza ko Rwanda air iha akazi akazi gifaransa mungendo zigana mubihugu bikivuga. Ex Belgique usanga ABA hotesse batazi ururimi. Bigatesha isoko...kubera batabasha kuvugana n abagenzi.

13
Mukasaj 2018-10-25 22:02:36

Indimi nagira inama buri mu Nyarwanda kumenya ni izi: 1- Ikinyarwanda: ku rwego ruhanitse (duharanire gakondo yacu) 2- Icyongereza: ku rwego rwo hejuru (cyaratsinze kubera no koroha kwacyo. Gikoreswa mu bihugu bikomeye ku isi nka USA, China na Japan bigatuma ibihangano nka computer compilers ziza mu cyongereza maze apps nazo bikaba uko byakubitiraho uko cyoroha kugikoresha mu nyito zitandukanye bigatuma mu bantu 10 bazi Francais ku isi usanga 9 bazi na English kandi mu 10 bazi English ku isi 1 gusa ariwe uzi French (harimo nabo 9) 3- lgiswahili: ku rwego rwiza (birashoboka ko rwaba ururimi rwa AU kd biranashoboka ko na EAC izagira ingufu kera hagati aho abanya TZ, abanya Kenya n’abanya DRC barwiyumvamo kurusha Eng/Fr). 4- Igifaransa: ku rwego rushimishije (OIF, umubare w’ibihugu bya Afr birukoresha, umubano n’Ubufaransa, Abana b’u Rwanda bamwe twafashe umwanya wacu wo kurwiga nubwo mbere amasaha/umuhate twakoresheje ari menshi kurusha uko byari bikenewe bitewe nuko Icyongereza cyari kitarabona ‘Rugari’ 5- Izindi 3: ku rwego rukenewe (Urg. Igi China, Spanish, Arab, Luganda, Kirundi, Lingara, Ikidage, ....). Zose hamwe: indimi 7 ku nzego zitandukanye. Nimunyarutse twaratinze kd birakenewe.

14
Sakega 2018-10-25 22:02:36

Mwari mwaragiciye, none se kubona amasomo yose yigishwaga mu gifaransa yari yashyizwe mu cyomgeraza, bivuze iki? Kubeshya sibyiza, kandi bigaragara, gutegeka aba Docteurs ngo bige icyongereza? Twarabirebaga barabyuka umunsi umwe ngo ururimi rwo kwigamo ni icyongereza, byatumye ireme ry'uburezi ripfa.

15
K 2018-10-25 22:02:36

Ibi bintu biri mu bituma umuntu azakomeza kurangiza university nta rurimi rw amahanga na rumwe azi! Biragoye gutera imbere k uburezi mu rwanda mugihe tukiri dependant ku bindi bihugu by amahanga! TuzAjya duhora tubogamira aho tubonye amahahiro😰 hasigaye gutangiza igi China

16
Paul MBARAGA 2018-10-25 22:02:36

Ibisobanuro bya Guvernema byo kur’uyu wa kane birapfubya imbuto zari zitegerejwe ku mwanzuro w’Inama ya Leta mu kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi. Uko biri kose ariko Leta y’u Rwanda iratanga ibimenyetso by’ubugororangingo ku byari bisanzwe bikorwa k’uburyo abakoreshaga igifaransa barebana icyizere umukororombya w’indimi zemewe n’ItegekoNshinga ry’u Rwanda. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane kigaruka ku byemezo by’inama y’abaminisitiri, yavuze ati: “Bimenyekane ko ntaho ururimi rw’Igifaransa rwagiye, ntabwo rwatawe nk’uko bivugwa ahubwo icyabaye ni uko ururimi rw’Icyongereza rwazamutse rwari kuri zeru, urundi ruri nko kuri 60% cyangwa 70 %. Ururi kuri zeru rwari rukeneye ingufu kugira ngo rumenyekane, abantu barukoreshe.” Nibyo koko ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze ica ururimi rw’igifaransa. Cyakora twemeranye ko mu gihe cyo hambere ururimi rw’icyogereza rwari kuri zeru mu kurukoresha ariko ntabwo rwari kuri zeru mu kurumenya kuko rwigishwaga mu mashuri nubwo hari ku ijanisha ryo hasi bigatuma uwarangizaga amashuri yisumbuye yabaga avuga igifaransa neza ariko adashobora kuvuga icyongereza neza. By’umwihariko abigaga indimi bo barangizaga amashuri yisumbuye indimi zombi bazivuga neza. Nyuma yo kuvuga ejo ko hagiye kongerwa ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi, Guverinoma yatangaje uyu munsi ko nta kidasanzwe kigiye gukorerwa ururimi rw’Igifaransa uretse gukangurira abantu kurushaho kugikoresha. Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko nta birahinduka mu buryo Igifaransa cyigishwaga mu mashuri, kuko cyigishwa guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ndetse kikanabazwa mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange (ibi bigarutse vuba aha). Nyamara ariko gukangurira abantu kurushaho kuvuga igifaransa bibanzirizwa no kukibigisha. 1) Guvernema yari ikwiye ahubwo gusobanura ko igifaransa cyari gisanzwe cyigishwa ku ijanisha rya 10% none rizamuwe kuri 60% (ni urugero). 2) Guvernema yari ikwiye gusobanura niba kurushaho gukoresha igifaransa mu burezi bivuga ko ibwiriza ryari risanzwe ko icyongereza arirwo rurimi rwonyine rukoreshwa mu kwigisha rihindutse, ko noneho igifaransa nacyo cyemewe gukoreshwa mu kwigisha. 3) Guvernema yari ikwiye gusobanura niba amatangazo ya Leta ahamagarira abantu gupiganwa mu kazi atazakomeza kwimakaza icyongereza cyonyine nkuko biriho – Igifaransa kikaba gusa akarusho – abapiganwa bakoresha igifaransa bagahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abakoresha icyongereza. 4) Guvernema igatanga n’amabwirizwa ko amatagazo ya Leta yose azaboneka mu ndimi zemewe n’Itegeko nshinga ikanashishikariza ibigo byigenga byose nabyo gukoresha izo ndimi zose. Ariko Leta ntabwo inashinzwe kwisobanura kereka ishatse ubwayo gutanga umucyo. Icyo abaturage tuyitegerejo nuko ibisobanuro bisabwa bigaragarira mu bikorwa. Paul MBARAGA

17
Habineza 2018-10-25 22:31:43

Byaba byiza borohereje abalimu bashobora kuvuga no kwigisha mu gifransa naho ubundi birabacanga.

18
Anne Marie Bamureke 2018-10-25 22:30:47

Muli 2003 abakoreshaga i gifransa banganaga iki? Naho muli 1994? Murakoze. Bara abaturutse za Congo,Burundi n' ahandi hose utubwize ukuli wongereho abasanzwe mu Rwanda.

19
aha! 2018-10-25 22:30:36

Niba hariho ikintu cyanteye agahinda ni itakara ry'ururimi rw'igifaransa .byanteje kureka kwiga , mpagarika amasomo kubera ihindagurika rya buri kanya.

20
John 2018-10-25 22:30:29

Abanyarwanda turi Indyarya no gushaka kwishyira Imbere....ubuse Mushikiwabo nabatakiri kuri uriya mwanya ugirango ntituzongera kujya kwamagana Abafaransa!

1  2