1  

1
mukasaj 2018-10-19 19:58:58

Nkunda inkuru nk'iyi! Tom Ndahiro, urakoze!

2
Paul MBARAGA 2018-10-19 18:49:53

warakoze Tom kuduha iyi nkuru, iratwereka ko imihigo ikomeje kandi ko u Rwanda arirwo rutsinda.

3
humura 2018-10-19 11:10:42

Ntayindi mpamvu yarigiye kubitera nibyo aba faransa bari bamaze gukora mu rwanda bashakisha aho impamvu zitari ngo barebe uko bashaka gusibanganya ibimenyetso gusa kubwubuyobozi bwiza dufite ntibwigeze bucika intege none uwo muryango twari tugiye kwirukanwamo turawuyoboye

4
Kamanzi 2018-10-19 06:08:33

Ikinyoma.com... Pierre Celestin uko tumuzi ntangufu yari kugira zo kuvuga biriya, nuko abona Chirac ashaje atamunyomoza cg ngo amuhashye, Mobutu namwe yaripfiriye

5
Uwimana John 2018-10-19 06:08:25

Ndasubiza Yozefu Kamatari.Ibyo Kazungu Epimaque yavuze nibyo 100%.Ibyo utubwira ko Imana ariyo yashyizeho abayobozi,nawe ubwawe uzi ko atari byo.Bible yerekana ko ibihorera bagategeka,ariko siyo ibashyiraho.Urugero,Idi Amin,Mobutu,Nkurunziza,Habyarimana,etc...,bose bafashe ubutegetsi babanje kumena amaraso y'inzira-karengane.Ubwo se ni Imana yabategetse gufata ubutegetsi babanje kwica inzira-karengane??Intambara z'abami ba Israel,zabaga zigamije gusa "kwirukana abantu basengaga ibigirwa-mana".Zarwaniraga imana.Bisome muli Gutegeka 20:17,18.

6
Magambo 2018-10-19 10:41:56

Pierre Celestin Rwigema ahindutse intwari kuko yahanganye nabafaransa ejobundi akaba yari ikigarasha kuko yarwanyaga ubutegetsi.Rusesabagina yari intwari arakirwa abantu bakoma amashyi atangiye kuzana imitekerereze ye ubu yahindutse nawe ikigarasha gicitse.Nta gahora gahanze nawe Tom Ndahiro ihangane kuko iyi si ntisakaye.Jya wandika ku Muhoza Ingabire Victoire ibindi ubireke.Harya icyo gihe iyo rwirukanwa muri OIF ntabwo wari kwishima? Ndtese ukandika ibirenze ibi usobanura ko nubundi OIF ari umuryango uharanira politiki yabafaransa yo gukora jenoside muri Africa ko byanditswe bikavugwa na benshi?

7
gasimbe 2018-10-19 06:08:15

yego kazungu epimpake we umuturage niwe bashuka akabyina akamagana nabo atazi bajya kwiyunga nibaguhamagare ubu bibere beshi isomo

8
Mami 2018-10-19 10:40:35

Mpise mbona impamvu president wacu yashuguritse kugeza tugeze muri commonwealth, ni agasuzuguro ka OIF, ubundi se kutwirukana byari kuduhombya Iki? Ubundi kujyamo baraduhemba? Uretse ko ubu chirac yabikoraga kubera ikimwaro cyuko batsinzwe. Ikindi Ubu mbonye n'impamvu twipakuruye CPGL tukajya muri Easter Africa, C'est pour dire à Dieu à la francophonie.

9
Ngabo 2018-10-19 06:08:06

merci Bwana Thomas! iyi nkuru ikoranyubuhanga pee, unyibukije bimwe mu bihe byagoye leta y'U RWANDA kumvikanisha ukuri kuri geneocide yakorewe Abatutsi nabayizemo uruhare. UN itaremera neza bataranashyiraho n'Urukiko TPR arusha. Mana warakoze gusubiza Urwanda agaciro.

10
[email protected] 2018-10-19 06:07:53

Kazungu ndagushimye ntanicyo mbashije kungeraho gusa muri politic ngo ntamwanzi uhoraraho ubaho. Agubwo rubanda babigwamo reba muri kenya ayo habaye amatora rubanda babigwamo ejo babagabo bagahoberana uwapfuye yaciye icyatsi

11
Yozefu Kamatari 2018-10-18 15:43:49

Ariko ubu umuntu azabigenze gute kuburyo abantu bareka kwitiranya ibintu koko? Ngaho namwe mundebere ibyo umuntu nka Kazungu Epimaque yandika! Maze ntanatinye nokuvuga Imana mubyo nawe abeshya kandi nahamya ko atanazi. Reka mbanze nkwigishe bwana Kazungu, ukwiye kubanza kumenya ko muriyi si tubamo habamo ikibi nikiza, ababi nabeza (apana kwisura), Imana na shitani, abamalayika nabadayimoni, ninako habaho abanya politique beza nababi... Ntabwo rero ugomba kwitiranya ibintu kuko abanya politique babi ataribo bagomba kwitirirwa politique. Ikindi cyakabiri ugomba kumenya nuko politique Atari ukubeshya, kandi ko politique Atari science, politique ihinduka uko ibihe bihindutse bitewe nabo mukorana nabo politique muruhando rwayo. Ikindi ugomba kumenya nuko, politique yigihugu icyaricyo cyose iyoborwa n'inyungu zigihugu, iyo iyobowe ninyungu zumuntu kugiti cye ihinduka mbi kandi nabaturage bahita babibona ko iyo politique iriho ikorwa ntanyungu bayifitemo. Ndacyabwira kandi nanigisha Kazungu ko Imana yemera abayobozi babantu bayo yaremye kandi ko ntabuyobozi butava kumana, niba usoma Bible ukanayumva neza. Uzasome ubwami bwabanya Israel nuko bagiye bakurikirana urebe uburyo Imana yabatoranyaga, ugere kuri Mose urebe uko yamutoranije, uzumva uko nabayobozi dufite none ibatoranya, nubwo bamwe muribo banga kuyumvira bakikorera ibyabo kandi ntibatinda kumenya ko bibeshye kuko igaruka inyuma ikabahana nkuko byagiye bigenda nambere hose. Sobanukirwa politique icyo igamije nuko ikorwa nigituma ihindukana nibihe, nahubundi uri mubuyobe ukwiriye ingando zawenyine. Nakumenyesha ko umuyobozi wese wifuza gufasha abaturage be kugirango baterimbere atariko abishobora kuko byose biterwa nibihe kimwe nubushobozi bwigihugu uko buba buhagaze murwego rw'ubukungu. Ntukavange ibintu rero...Igihe.com, mikoreze aho mutugezaho inkuru zitujijura tumenya ibyo tutamenye mbere.

12
Eva 2018-10-18 15:43:45

Twese twishimiye instinzi ya Louise yuko ni isheme ry'igihugu cyacu kuyobora umuryango nkuyu. Gusa gutorwa kwa Louise rwose tuvugishije ukuri si ubuhangage bwacu cyangwa inararibonye, iriya ni Politic yabafaransa na za Canada. Ubashije gusubiza amaso inyuma niki cyatumye Canada ku munota wanyuma ihara ishema igakura amaboko ku mwenegihugu wayo ngo adatorwa?, buriya se France yo ucyeka ari ukudukunda mugushyigikira Umwana w'U rwanda? byose ni munyungu za politic kandi nuko biriya bihugu bikomeye haricyo biba bidukeneyeho. Louise wacu niyamamare kandi akomeze kuduhagararira neza yuko ibyo bamukeneyeho nibirangira bazamukuraho amaboko doreko ariko babaye!

13
mateka 2018-10-18 12:47:02

Mu Nama ya OIF i Cotonou, mu 1995, Perezida Chirac afata Minisitiri w'Intebe Pierre Célestin RWIGEMA abwira Mobutu ati: "Uyu ureba ni Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda kandi igitangaje ni Umuhutu"! Yewe ba mpatsibihugu mwe, muri abahezanguni bujuje ibyangombwa, n'ubujiji bivanze. Harya kuki we yitwa Umufaransa/Fançais aho kwitwa "Breton"?

14
mateka 2018-10-18 12:46:55

Mu Nama ya OIF i Cotonou, mu 1995, Perezida Chirac afata Minisitiri w'Intebe Pierre Célestin RWIGEMA abwira Mobutu ati: "Uyu ureba ni Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda kandi igitangaje ni Umuhutu"! Yewe ba mpatsibihugu mwe, muri abahezanguni bujuje ibyangombwa, n'ubujiji bivanze. Harya kuki we yitwa Umufaransa/Fançais aho kwitwa "Breton"?

15
kazungu epimaque 2018-10-18 12:56:05

Ndasubiza Tom NDAHIRO.Ntukishinge politike.Ni mbi cyane.Uribwira ko iyo president MACRON atabishaka,Louise yari gutorwa??Uribuka amajoro twaraye kuli French Embassy twamagana France kubera gufunga Rose Kabuye?Uribuka Genocide twashinje France?Ariko uzongere wumve tubivuga!Na bya birego bya Bruguiere,tayari bamaze kubishyira "mu kabati".Menya ko byose bibaye kubera Politike.Niyo mpamvu abantu bamwe banga kwijandika muli Politike,niyo wabaha ibya Mirenge.Nzi abantu bamwe banze kuba Ministers cyangwa Mayors.It is "pure hypocrisy" kandi imana yanga Hypocrite people.Nicyo Yesu yahoraga Abafarisayo.Habamo amanyanga,uburyarya,ubugome,ubwicanyi,etc...kandi imana ibitubuza.Niyo mpamvu umufaransa witwa VOLTAIRE yavuze ko "la politique,c'est l'art de mentir".Bisobanura ngo "politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu".It is true.Ukabasezeranya ko ugiye gukuraho ubukene n'ubushomeli,ko ugiye kubaha amazi n'amashanyarazi,etc...

1