1  

1
AK47 2018-10-17 12:49:36

Nyakubahwa Hon. Ndabona rwose uri gutanga inama nziza nakugira inama nabo bakobwa bita ba Miss Rwanda kujya mujya kureba imikino itandukanye mukahatangira ubutumwa kuko urubyiruko rwinshi niho ruba ruri mukayoboka kureba imikino ya volleyball dore ko ikinwa n'urugero rw'abasore mwifuza wenda ntihabura bamwe mubengukana mukabirangiza niba ntibeshye mwese muracyari ingaragu

2
kamana 2018-10-15 18:38:07

Leta niyo ugomba gufata iya mbere ikohereza intumwa ku misozi yose igakora Ubukangurambaga muri buri Kagali, igakoresha inama zihora ho hagati ya to n'ababyeyi, babibutsa agaciro k'umuco w'igihugu wo kurera neza abana bazima batishora mu ngeso mbi. Ahakozwe Umuganda hose abayobozi bagahora bibutsa abaje gukora umuhanda ibyzrekeye UBURERE NYAMFURA bw'Abaturarwanda. Ndetse ku bw'iyo mpamvu leta igomba Ubu gushyira ho itegeko ridasubirwa ho ry'uko umunyarwanda wese utarwaye cg umugaye agomba kujya mu muganda. Bityo abayobozi bazajya bahura byoroshye n'abaturage benshi, bagahora bibutsa rubanda ko konona umukobwa w'umuntu Ari UKONONA URWANDA RW'EJO. Buri Mururarwanda wese agomba gushyira ho ingufu ze zo kurandura iki cyorezo cyo konona bana b'ababyeyi, bibutsa n'ababyeyi inshingano zo kwita cyane ku bana ba bo. Hari ababyeyi gito bamarira amafranga mu bubari kubera kwikunda biryo ntibite ku miryango. Ibyo bigatera abana ubueumbo kubera ubukene bwinshi, kandi ibyakabatunze bihagije uretse ko ababyeyi babisahurira mu kabari cg mu bandi bagore, cg mu kwititaho bya kigore. Ntibibuke ko abana Ari bo ba mbere muri byose. Turasaba ko leta y'Urwanda iba iya mbere muri Afrika mu guca inda z'indaro nk'uko yabaye iya mbere mu kare niba Atari iya mbere muri Afrika nzima. Naho ibyo kwirinda ibigare bibi ni byiza ariko ntibihagije na gusa. Ku bwa jye, ako ni agatonyanga mu nyanja. Icyo leta ikwiye gukora ubu n'uguhamagara urubyiruko rwinshii bakaruhugura mu byerekeye umuco, bakabohereza imihanda yose mu bice by'igihugu batuye mo, bagahugura urundi rubyiruko. Tugomba guhaguruka bagenzi ba jye twese tukarinda Urwanda icyorezo kitumariye abana urubyiruko mu biyobyabwenge n'abakobwa mu buraya.

3
KTH 2018-10-15 18:10:31

MANIRIHO,nkugiriye inama wahambura ibyo bisuko ugakora agasatsi gakeya kuko niko kagaragaza isuku.naho ibyo wapi rwose.ntureba donatille rwose nubwo akuze bwose ariko afite isuku ku mutwe

4
Frank 2018-10-15 18:37:43

Kera umuntu iyo yatirerwaga kuyobora yavugaga ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere igihugu cye n'abanyarwanda muri rusange ... None ubu aboyobozi bubu intego yabo nugeza imbere igitsina gore gusa nawe wakumva avuga ko azateza imbere igitsina gabo .... Niyo mpamvu mu mirimo mutorerwa muhuriramo nibigeragezo bidashira kuko muba muvangura ibitsina aho ubu abagabo busigaranye kirengera umwe ariwe Uwiteka kandi uyu ninawe byose abadutsindire mwe muk ivangura ibitsina

1