1  2  3  

1
Mansool 2018-10-03 13:41:47

Wowe wiyise visionary ca bugufi sha ibyo wiratana byashira,kuba ubona ubwo bushobozi ntiwumveko haruwo bitabera!nayo bashyiraho turataka ko ari menshi ngo bagire 5000$abiyemezi nkawe Imana ibaturinde i Rwanda

2
Gasamunyiga 2018-10-03 13:38:47

Njyewe aho kwishyura aya mafranga naho naba nyafite sinayatanga. Tuvugeko nziga imyaka 5 muri kaminuza nishyuye milioni 10 ntabariyemo andi nakoresheje amatiki, ibitabo kurya nabyo byageraga kuri miliyoni 10;ubwo se ndangije kwiga nazayagaruza ryari? Ntabonye akazi icyo gihombo nagikwiza he? Nimuce akenge mushake ubuzima naho amashuri yo mu gihugu cyacu ntaho azatugeza.

3
rutanga kanani 2018-10-03 13:38:18

Ejobundi minister w'uburezi yavuze ko yasabye UR kugabanya amafaranga nayo bukeye irayongera bisobanuye ko UR iyobora minister, atayiyoboye. Narumiwe pe. Ngaha aho dusuzumira intumwa za rubanda(abadepite) nibatagira icyo babivugaho bazaba bagaragaje ko ntacyo bashoboye. Ministere yuburezi sinzi icyo izakorerwa ngo ibe nzima. Burigihe ihorana ibibazo bitarangira n'amavugurura yaburi munsi atagira akamaro ahubwo ahombya igihugu nabagituye gusa.

4
JONI entertainment 2018-10-02 18:54:15

Ndizerako uko bicara bongera amafaranga y' ishuri ari nako bongera bourse ihabwa abanyeshuri. Ahubwo turibaza tuti: list y' abemerewe inguzanyo yo kwiga 2018 -2019 igeze he? Ni gute umuntu yakiyandikisha atazi ko azayibona????

5
Dinamo 2018-10-02 17:34:24

niba atari ugusunikira abantu muri za kaminuza zigenga ni ama frws yataye agaciro. ubuse baba depite batowe ejobundi bazarebera ibibintu koko reka dutegereze.

6
hhhhhhh 2018-10-02 21:29:27

nkwe habineza koko uvuga ngo ibyo gufatanya kwiga no gukora tubireke urabona aya mafaranga bashyizeho ababyeyi bapfa kuyabona ari bangahe mu Rwanda ko ahubwo nabatagiraga akazi bigaga gusa nkuko ubyifuza tugiye gushaka akazi twivuye inyuma bitari ibyo tukarireka

7
ukuri 2018-10-02 12:24:48

Ariko muzahora murira kugeza ryari?

8
vivier 2018-10-02 12:24:31

ko mudasohora urutonde rw'abemerewe inguzanyo c?

9
NSEKANABO Theoneste 2018-10-02 12:05:49

TURAKATAJE MU IEREME RY'UBUREZI ARK AYO MAFARANGA NI MINSHI CYANEEE RWOSE BAZABYIGEHO BAREBE UKO BAYAGABANYA CYANE KO N'AKAZI KABUZE UBUSHOMERI BUMEZE NABI PE

10
Alor 2018-10-02 12:05:46

Ndabona mu burezi hari filime yama series, ntanubwo izarangira vuba. Ubu nibwo ndi kubona ibyiza byo kwiga muri private

11
Lyna 2018-10-02 11:22:13

Ibi byose nizereko babikora batekereza nuburyo amafaranga yabo azishyurwa kuko ntakuntu nzarangiza nkabura akazi , ubwo nzabishyura nte.

12
Visionary 2018-10-02 11:59:43

Aracyari make, muzamure mugeze nko kuri miliyoni enye n'igice (nibura bitanu by'amadolari). Nibiba ngombwa muzarenzeho. Mwubake ubushobozi bwa kaminuza yanyu, muhangane mu ruhando rwa za kaminuza zisobanutse (nk'ubu mwatubwira ko muri kaminuza ya kangahe ku rutonde rwa University ruherutse gusohoka ko mutari no kuri lisiti?). Ubundi mwigishe ibintu bifitiye akamaro ababyiga n'igihugu muri rusange, bishobora gukemura ibibazo cyane cyane iby'ubukungu turimo. Mudakopeye ngo mukomeze kutwigisha ibyo ba Rugigana bigisha abana babo kandi tudahuje ibibazo. Naho guca make ukigisha amahamba ntaho byazatugeza. Ubumenyi n'ubushobozi nyabyo birahenda bavandi! Naho ubundi kaminuza yanyu iracyaciriritse, birababaje ariko tuzakomeza kohereza abana muri kaminuza zisobanutse, iyo giterwa inkingi. Ugirango ndabeshya abaze abakora ku kibuga cy'indege uko byari byifashe muri uku kwa kenda gushize: Abana b'abifite bose baciyeho. Ayo yose ni amafaranga abacika. Kandi muzabaze ayo twishyura iyo za burayi n'amerika uko angana. Hanyuma inguzanyo yo kwiga ihabwe buri mwana wese ufite amanota asobanutse (ndavuga abafite ubwengen'ubushake), hatitawe ku byiciro by'ubudehe (ubundi iyo warengeje imyaka 18 ntiwakagombye kuba ukibarirwa ku ikabutura ya so cyangwa ku ngutiya ya nyoko). Inguzanyo itangwe n'ibigega byigenga bizi gukurikirana imari yabyo, leta isukemo akantu (kugirango umutwaro worohe) ubundi buri wese wize agurijwe azishyure mu myaka 10 cyangwa 15 arangije kwiga. Miliyoni 20 cyangwa mirongo itatu umunyeshuri azaba yaragurijwe nizimunanira kwishyura kizaba ari ikimenyetso ko ntacyo yize! Niko bigenda mu bihugu byadutanze imbere kandi ntacyo bibatwaye. Udashaka inguzanyo (yibitseho akantu) azirihire. Mureke n'ibi byo kwishyuza amafaranga anyuranye. Niba abana biga ari abanyarwanda biga bimwe kuki mubaca amafaranga anyuranye? Kandi rwose mwe mwiriza ngo amafaranga yo kwiga ni umurengera mujye muca akenge: kwiga kaminuza si uburezi bw'ibanze bugomba kwishyurwa na leta, nta n'ubwo kaminuza yagombye kujyamo buri wese. Dukeneye ubundi ubumenyi bwinshi cyaneeee buhendutse butagomba kaminuza, namwe lisiti yabwo mwayikorera. Niba mushaka ko abana banyu baziga kaminuza, mutangire mubizigamire kuva mugitwita. Tugabanye ubutesi bavandi! Dutandukanye rwose ibibazo bibiri bidafite aho bihuriye: kuzamura ireme ry'uburezi ni kimwe (bireba minisiteri na kaminuza), kugira ubushobozi bwo kwiga ahasobanutse ni ikindi (bireba abanyeshuri n'imiryango yabo)!

13
Mico 2018-10-02 11:59:27

Amafaranga ya minerval ni menshi pe! Ikibabaza ariko nuko batajya bahindura amafaranga mu mwaka ukurikira igihe icyiciro nahindutse . Hari igihe umwana atangira ababyeyi bari mu cyiciro cya kane cyahinduka umwaka ukurikira tuvuge agiye mu cya gatatu ntibahindure ngo ninura agurizwe na Leta! Ibyo bintu biratubangamiye cyane. Twifuza ko uwatangiye yiyishyurira kubera icyiciro yagurizwa igihe yagiye mu cyiciro cy'abagurizwa aho gukomeza yiyishyurira. Mubitubarize rwose!

14
dareen 2018-10-02 11:19:14

mwatumenyesha aho mwakuye aya makuru??? murakoze.

15
Joriji 2018-10-02 11:56:45

Njye simbona ikibazo kuba iyo UR yongeje amafaranga ...kuki mutajyana abana banyu muri Kaminuza zigezweho nka Kaminuza y'ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'icungamari UTB yahoze yitwa RTUC ko program zijyanye nicyerekezo cyu Rwanda, ireme ry'uburezi na serivise nziza ko muzihasanga? Muve kuri Kaminuza ijagaraye muyoboke kaminuza zijyanye nigihe, barayimbwiye UTB none abana banjye bose umwe yiga ibijyanye no gukora mundege, undi ibyikoranabuha rigezweho, undi ibyamahotel nabucura ibyubukerarugendo akuzukuru kacu tuzakanjyanayo mubijyanye nijunga mutungo. Harakabaho UTB murwagasabo.

16
nkunda 2018-10-02 11:56:33

Ariko wabona abayobozi ba kaminuza bafite inyungu zidasobanutse muri za kaminuza zigenga, bityo bakaba bafunga imiryango ngo abanyeshuri abe ariho bigira. Leta rero niyitegure ko benshi bagiye gukomeza kwiga mu mahanga mu gihe kaminuza yo ifashwa na Leta mu mafaranga ava mu misoro y’abaturage isigaye yarahaze abanyarwanda. Ese murahenda mufite iki? Abanyeshuri baterura intebe kenshi bakiga bahagaze? Abanyeshuri badakora stage mupfunyikira amazi! Abarimu bagikoresha ingwa zitumuka muri kaminuza! Murabunza ubusa ndabarahiye. Nimwikosore mwibwize ukuri.

17
rugamba 2018-10-02 11:55:57

uvuga aba atarabona! inkwi n'amazi biri inyuma. ministeri ibishinzwe yariyerurukije. ababyeyi mwirwaneho! kwiga uhenzwe ukarangiza ushoma ni nko kurangura uhenzwe ugacuruza uhomba!

18
rutanga kanani 2018-10-02 11:55:31

Tuvugishije ukuri dufite akavuyo karenze muri gahunda yuburezi. Ntibyumvikana ukuntu urwanda arirwo rufite kaminuza zihenze muri EAC kandi ugasanga ireme ryuburezi rikomeza kuzamba. Ntago niyumvisha umuntu wicara akemeza million 2 azi neza ubushobozi bwabanyarwanda uko bungana. Murarushwa nubusa uburezi murwanda bwararangiye.

19
Habineza 2018-10-01 22:16:24

Iby'akazi n'ishuli kubifatanya naho kubyibagirwa,nimujye i Ruhande mwige mube intiti ni muzajya mwihutitre mwihutire gutanga dossier muli Fonction publique Leta ibahe akazi niko byahoze.

20
Eddie 2018-10-01 22:19:56

Ahaa!!! Jye ndamenyereye abanjye ndabarihira. Nzahora mu madeni ubundi Sakindi izaba ibyara ikindi.

1  2  3