1  

1
HAGENIMANA PTRICK 2019-07-27 09:33:26

NDABASUHUJE NJEWE NDABONAKO RETA YASHIRAHO UBURYO BWO KWIYIMURA MUCICIRO CUBUDEHE CYANGWASE UKIKURAHO UMUNU UKORESHEJE TEREPHONE NGENDANWA MURAKOZE

2
Marcel 2018-10-11 14:34:03

Ibyiciro by'ubudehe ni byiza ko bijyaho ariko nanone guhora ushyiraho ibigo byihariye bitwara ingengo y'imali itari nke njye mbona atari byo, gusa bigararagara ko abacyene ari benshi, ariko nabakize ntibyemere. ariko abo bakize ni nabo biseseka mubyicir byo hasi cyangwa bagasesekamo ababo kugirango bivaneho charge, ntago murabona umuyobozi wo hejuru amereye nabi abo hasi rwihishwa ngo nibamuhere tente ubufasha ubu nubu? ibi bigaragaza ko muri Africa gukira ari kumutima: nawe se umuntu aracunga umushinga wabakene akabanza agasesekamo abe kandi we nibura afitemo akazi, nkibyo nibiki senareka ariko kuvuga ko icyiciro cya 3 giteye urujijo, ndetse cyatera namakimbirane: umukozi wo muri Ministere uhembwa 500000 Frw aba mukiciro kimwe na mwarimu uhembwa 40,000 n'umu securite uhembwa 25000 ? ..................aha barakabije pe

3
Ubudehe? 2018-10-02 12:00:43

Igitekerezo cyanjye kirahura n'icya Verone. Nshimira kandi Kaberuka ku busesenguzi. Njye numva twakagombye kugira icyiciro kimwe gusa, kirimo ba "ntahonikora" bakeneye ubufasha, bitabaye ibyo ubuzima bwabo bwaba mu kaga. Hakaba ilisiti isubirwamo buri mwaka ku mudugudu, bikabera mu ruhame, n'ubufasha (bwaba ubwa leta, ubw'abaterankunga n'ubw'abaturage muri rusange) akaba ariho bunyuzwa. Abandi bose dusigaye tukimenya, gusa leta ikarushaho gukora ku buryo abatunda y'igihugu atugeraho kimwe. None se ubu twavuga ko abari mu cyiciro cya gatatu n'icya kane bibunguye iki? Nanga cyane icyiciro cya kabiri: kirimo abantu bari aho, abenshi b'abanebwe birirwa ntacyo bakora barata ngo ni abakene. Umuntu udafite ubumuga, akaba adasheshe akanguhe, yujuje imyaka y'ubukure, kuki tugomba kwirirwa twiga uburyo yafashwa, we yirirwa muri mama wararaye? Naho ubundi ibi byo kwirirwa dushyira abantu mu byiciro biduhendera ubusa bikanatwara akayabo k'imisoro twagombye gushora ahabyara ubukungu.

4
Kalinijabo 2018-09-27 15:14:58

Niba abenshi batishimira ibyiciro bashyizwemo, bimaze iki kubikomeza gutyo?! Niba henshi abaturage bemeza ko ibyiciro bashyizwemo bihabanye n'ibyo bemeranyijweho mu nama bakoreye mu midugudu yabo, nyamara raporo zikorwa zikaba zijya zishingira kuri ibyo byiciro (ba nyirabyo batemera) imibare itangazwa kw'iterambere ry'umunyarwanda yaba ari iy'ukuri?! Kuko abanyarwanda badashimishwa no gushyirwa mu byiciro. Mu bindi bihugu bya Afrika, abaturage babyo nta byiciro bashyirwamo, kandi sintekereza ko abanyarwanda babayeho neza cyane kubarenza. Mfite impungenge ko akari cyera ibyiciro by'ubudehe bizafata isura nk'iy'ubwoko mu ndangamuntu nyarwanda...!Abashinzwe kurebera abanyarwanda n'intumwa zabo munteko ishinga amategeko bari bakwiye kongera kubyigaho neza. Yari opinion yanjye.

5
Jea 2018-09-27 15:14:58

Nta kuri na guto mbona mu byiciro by'ubudehe. Iwacu ba bandi baba bifite cyangwa aribo bayobozi mu mudugudu bitwa abavuga rikumvikana cyangwa rikijyana, nibo bari mu cyiciro cya 2. Naho abapagasi babo, ababacaho incuro n'abakodesha amazu yabo bari mu cyiciro cya 3. Ubwo se ukuri kuri he?

6
Alphonse 2018-09-27 15:33:47

Mwiriwe neza Ibyiciro byabenegihugu nibyiza ariko nge hari igitekerezo nabitangaho, ibi byiciro dufite nibike cyane kuko ntabwo bigendanye nubushobozi bwaburi muturage.Byakagombye kuba nka 6 kuko nkabantu bari mucya 4 ntabwo banganya ubushobozi. Nawe se umucuruzi wo kubuhanda ufite Hilux ajya mukiciro kimwe gute numunyenganda uri ikigali atuye i Nyarutarama mu igorofa? Aha bizasuzumwe neza bikosorwa kuko numubindi bisigaye niko bimeze. Mrakoze.

7
dodi 2018-09-26 14:42:38

Ibyiciro byo biteye ubwoba.Nge nturanye nabakene bari mucya 3 ntaninkoko bafite bababa barira bikambabaza pe!Mudugudu afite imodoka ,nabamwungirije bafite za moto ariko bari mucya 2,munyumvire namwe hano muri Kigali mutagirango ni mucyaro mugerageze murenganure abaturage nukuru murakabyara.

8
Jambo 2018-09-26 14:29:42

Ndashima Teddy Kaberuka ubusesenguzi akoze kuko nibwo bukoreshwa ahandi. Naho kuvuga ngo baretse basabe baba benshi, ariko niyo shusho nyayo y’ubatishoboye

9
mutezimana 2018-09-26 14:29:33

niwenda muzankura mucyagatatundimo doreko ntanatanu nabaha ndumupagasi ?mubyukuri sishaka icyiciro cyambere arikomwe mwicare ikigali muvugengo mutezimana ngonijye mucyiciro cya 3? mpingira abaturaga ?

10
verone 2018-09-26 14:29:10

Ariko ubundi kuki abantu babashyira mu byiciro by'ubudehe? Bagiye bareba umukene mu mudugudu bakamufasha ariko abantu batabashyize muri kategori. Ibi nabyo ntabwo byazana ubusumbane aho uwo mu cyiciro cyo hasi yahora afite komplekse yo kumva ko ari mu gice cy'abakene naho uwo hejuru akiyumva ko aruta abandi? Muzadusobanurire kuko cyera twiga bajyaga batubwira abo bita burujuwa mu burayi basuzuguraga abaproletere bo hasi kubera ibyiciro babashyiragamo.

11
Elissam 2018-09-26 14:29:05

Ibyo Tedy avuga ni ukuri: Dukeneye ikigo cyihariye gishizwe gufasha Leta ibyo ishyirwa mu byiciro by'ubudehe; kuko usanga uburyo bikorwa hazamo udukosa ariko dufite ingaruka ku buzima bw'Igihugu n'Abaturage muri rusange nk'uko nigeze kubisobanura igihe niyamamarizaga ubudepite. Iyi gahunda ni nziza cyane rwose ni ntagereranywa, ariko usanga abantu batarayisobanukirwa neza nacyo nicyo; kuko uramutse ubwiye abantu ingaruka n'ibyiza bya buri kiciro cy'ubudehe, ntekereza ko umubare w'abo Leta yishyurira wagabanuka. Bityo haramutse hashyizweho icyo kigo cyanakemura ibibazo bisigaye bihangayikishije Leta bya ba "rusahuriramunduru" bigwizaho umutungo wa Leta n'uwa rubanda mu buryo budasobanutse; kuko uko umutungo wa buri wese uko wajya wiyongera/ugabanuka byajya bigaragara kuko hari aho bigaragarira ntawavuga ko arengana ngo yashyizwe mu kiciro adakwiye nk'uko bikunze kuvugwa kuko ishusho rusange y'umutungo we yaba ibaragara neza. Murakoze

12
Mutabazi Didier 2018-09-26 14:28:22

Bigaragara ko ibi byiciro byubudehe bidahwitse kuko benshi ntibabyishimira, ikindi kandi kubigebderaho utanga amashuri nubwisungane mukwivuza namakosa kuko byagaragaye ko benshi babigenderamo, byumwihariko mwitangwa ryinguzabyo bagakwiye kugendera kubushobozi mumitsindire kuko nibyo bitabera naho ubundi akarengane ntikazashira kuko usanga abakwiye ishuri bataribona abatabikwiye bitwaje icyiciro kiri hasi bakaribona

1