1  

1
Rwanda Rwagasabo 2018-09-26 14:17:21

Turashimira uwo musaza rwose kucyiganiro cyiza mwagiranye ndahamya neza ko ururimi gakondo niyo nkingi yamwamba mukwigobotora ubukoroni yaba ubwakera nubushya tubona muri iy'iminsi dushimira na leta y'u Rwanda igenda ishyira imbaraga mukubihindura aho ugenda usanga icyo ushaka cyanditse mundimi eshatu Kinyarwanda English French ariko hanigwe nuko hakoreshwa na Kiswahili nkurimi dufata nkurwa abanyafurika.Kandi turizera ko imitekerereze yacu abanyafurika igenda ihinduka uko iminsi igenda iza

2
Rwanda Rwagasabo 2018-09-26 14:16:55

Turashimira uwo musaza rwose kucyiganiro cyiza mwagiranye ndahamya neza ko ururimi gakondo niyo nkingi yamwamba mukwigobotora ubukoroni yaba ubwakera nubushya tubona muri iy'iminsi dushimira na leta y'u Rwanda igenda ishyira imbaraga mukubihindura aho ugenda usanga icyo ushaka cyanditse mundimi eshatu Kinyarwanda English French ariko hanigwe nuko hakoreshwa na Kiswahili nkurimi dufata nkurwa abanyafurika.Kandi turizera ko imitekerereze yacu abanyafurika igenda ihinduka uko iminsi igenda iza

3
Rwanda Rwagasabo 2018-09-26 14:16:42

Turashimira uwo musaza rwose kucyiganiro cyiza mwagiranye ndahamya neza ko ururimi gakondo niyo nkingi yamwamba mukwigobotora ubukoroni yaba ubwakera nubushya tubona muri iy'iminsi dushimira na leta y'u Rwanda igenda ishyira imbaraga mukubihindura aho ugenda usanga icyo ushaka cyanditse mundimi eshatu Kinyarwanda English French ariko hanigwe nuko hakoreshwa na Kiswahili nkurimi dufata nkurwa abanyafurika.Kandi turizera ko imitekerereze yacu abanyafurika igenda ihinduka uko iminsi igenda iza

4
Rwangabwoba Jean 2018-09-25 22:31:40

Wowe wiyise toto ubaza niba uyu muntu akiriho! Imana ikomeze imubesheho ashajishijwe nuko yakoze byinshi mu kubohora iki gihugu n'abanywanda muri rusange nawe urimo! None dore arashakisha umuti wo kubohora Afrika! Bene aba bantu bari patriotic nibo ducyeneye ntibagasaze turacyabacyeneye! Ikindi nuko tubashimira cyane namwe abato mujye mubigiraho byinshi kuko nimwe bayobozi bigihe cyizaza. Courage Musoni!

5
Mahirwe Aimable 2018-09-25 22:31:37

Ariko abantu batekereza ko ubukoroni ari iki? Ntekereza ko hari abagitekereza ko Ubukoroni ari igihe nk'umunyamerika yaza akayobora akarere(Mayor of the District)mu Rwanda? Ni gute se wavuga ko urwanya ubukoroni,mukanya ukavuga ko umukozi w'umunyarwanda utazi neza indimi z'amahanga agomba kwirukanwa mukazi? Ni gute se wavuga ko urwanya ubukoroni,mugihe mumashuri yo mugihugu cyawe uvukamo cg ubereye umuyobozi,ururimi rw'amahanga ruhabwa umwanya kurusha urw'igihugu cyawe? Tekereza n'aho usanga n'icyapa cy'ahantu mucyaro cyanditse mucyongereza da! Kandi yenda cyerekana ko imbere hari ikona rikabije! Nyamaze ibi ukabikora uzi neza ko mwe iyo mwohereje abantu kwiga mubindi bihugu,icyihutirwa ukigerayo ari ukubanza kwiga indimi zabo.Bo bazi neza gusigasira umuco wabo.Kandi igihe cyose mumitima y'abantu bizaba bigiteye bityo(bumva ko uvuga icyongereza,igifaransa,uwize hanze,n'ibindi..)Kuvuga k'ubukoroni bashaka bazabireke.Kuko biragoye ko Afurika izatera imbere cg igire amahoro hatariho inkunga(intervention) y'abazungu.Natwe ubwacu twibuza uburyo,kandi byose biva kumyumvire ya gikoloni. Inzego zibishinzwe cg zibifitiye ubushobozi,zizahure zibisesengure neza,zitange ikindi gisobanuro cy'ijambo ubukoroni(Colonization).

6
Mugabo James 2018-09-25 22:31:27

Yewe , uretse no gusaza gusa ubanza yarakubitiyeho n'uburwayi!!! Yooo.

7
Kageyo 2019-09-25 13:28:35

Tuzakora nindege? cg za reta za Africa zizikorera intwaro bwite zokurinda igihugzitagiye kubushinwa nahandi ? Moto imodoka tuzazikora?tel nibindi jamais umuzungu mumureke kuko nubundi usibye nabapfa bajyayo uzasanga abize benshi muri za leta zabo nubundi ariho bagiye kuvoma ubumenyi !

8
RKUS 2018-09-24 22:17:48

Uyu mugabo avuze ku rurimi rwacu. Nibyo koko ururimi ni inkingi ikomeye y'umuco kuko nirwo ruwukwirakwiza muri ba nyirawo. Rero nitutabasha kubona ko ururimi rwacu rufite uruhari rukomeye ntaho tuzagera . Muri mibi bihe u Rwanda ruri mu mbihugu byihuta cyane mu iterambere . Ese kuki umuntu atavuga ko no kuba tuvuga ururimi rumwe bigira uruhare muri iryo terambere. Ibyo ubanza tutabibona kuko iyo urebye ibyemezo bigenda bifatwa rimwe na rimwe ngo utazatsinda ikizamini cy'icyongereza ntazahabwa iki n'iki. Iki kintu kirambabaza nkabura uko ngira. Ururimi si ubuhanga (science) ni umuyoboro unyuzwamo ubuhanga ariko si rwo rukuru kurusha buriya buhanga. None se ni kuki abana 30 b'abanyarwanda bigishwa n'umwarimu w'umunyarwanda bigishwa mu gifaransa cyangwa icyongereza gusa rimwe narimwe abana bagataha batumvise n'ibyo mwarimu yavuze kubera ururimi rwamahanga ? Iki nkibona nk'ikitumvikana rwose. Amashuri nibura niyemerere umwana niba atumvishije icyo umwarimu avuze mururimi rwamahanga akimubaze mu kinyarwanda. No mukizamini niba yumva igisubizo ariko adashobora kugisubiza neza mu rurimi rwamahanga niyemererwe agisubize mu kinyarwanda kuko uwo abwira ni umunyarwanda. Birababaza kubona hariho umwarimu ukosora igisubizo umwana amuhaye ku rupapuro noneho akamwambura n'amanota ngo igisubizo nicyo ariko icyongereza kirapfuye. Ese ibihugu byateye imbere( USA,FRANCE, RUSIA,GERMANY, CHINA,SWEDEN, ENGLAND,NORWAY....) byigisha abana babo mu zihe ndimi ? ni mu ndimi zabo kandi ntibibabuza gukorana n'abanyamahanga. Ubu se ntitwirirwa mu bushinwa bitubuza se kurangurayo ibyo dukeneye , tujya mu mahoteri tukabacira amarenga bakaduha ibyo dukeneye byose. Twirirwa twimyoza ngo abana bacu nta muco bagifite. ariko turabarenganya kuko iyo tubahatira kwiga indimi z'amahanga muge mwibuka ko tuba tubahatira n'imico yabo , mujri bo rero biragenda bigahinduka imvange bakaburra uko babyitwaramo nyuma hakavamo ngo batunaniye. Tuba tubarenganya. Narangiza mvuga ngo ababyeyi n'abarezi twari dukwiriye gutangira gushaka ukuntu twahindura imfashanyigisho abana bacu bakiga mu rurimi rwabo niho bazafata ibyo biga vuba kandi turwane no kuri wa muco twifuza ko twakurizamo abana bacu. Abanyarwanda n'abavuga urunyarwanda hano muri Afrika dukabakaba 40 million sinumva impamvu iyo gahunda itashoboka. Murakoze

9
Munyemana 2018-09-23 14:51:22

Mu byukuri,abantu bose bifuza ko iyi si yaturwa n'abantu bunze ubumwe kandi bakundana,ikaba igihugu kimwe kitagira umupaka.Imana nayo nicyo yifuza.Ikibazo nuko abantu bananiye Imana,uhereye ku mubyeyi wacu,Adamu. Kubera ko imana idukunda,yaduhaye amategeko kugirango tubeho neza:Ntuzibe,Ntuzice,Ntuzasambane,etc...Ariko abantu ntacyo bibabwiye.Niyo mpamvu Imana yashyizeho Umunsi w'Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Hanyuma isi ibe Paradizo.IMIPAKA iveho burundu,abantu bakundane,bavuga "ururimi rumwe gusa".Uwo niwo muti wonyine.Nkuko Yesu yadusabye gushaka iyo paradizo (Matayo 6:33),byaba byiza Honorable MUSONI Protais ashyize ingufu mu gushaka imana cyane.

10
Toto'o 2018-09-23 14:51:22

Eeheehh uyu umuntu aracyabaho??! Yatashaje cyane ntiwamumenya

11
Dusengimana Ndabashimiye 2018-09-23 12:05:15

Ibyo Comrade Musoni avuga ni byo. Dushake kandi dukomeze gushakisha uko dutunganya Afrika yacu. Mugire Inteko rusange nziza!

1