1  

1
Clever 2018-11-12 12:52:42

ibyo byose nimitego ya satani Bibiliya muri tele..oya sibyiza umuriro wagushiranye ? harimo nibindi byakurangaza mugihe uba usoma. none se urumva aribyo ?

2
Blessed 2018-09-19 14:00:45

Bible ni Ijambo rr'Imana ryera.Telefoni ntago ari telefone yera. Bible is a Holy Bible but a Phone is not a Holy Phone .TUBE MASO UMWANZI ATAZATWIBA IKAMBA .MUJYE MWITWAZA BIBIRIYA

3
Ndikuriyo Diore 2018-09-19 13:53:10

Yesu ashimwe bavandimwe, jyewe icyo nibaza kuri Biblia iri muri telefone igakoreshwa neza numva nta kibazo biteye, ikibi nuko yaba yarashyizwemo ituzuye cyangwa itandukanye namagambo meza ari mu Gitabo cya Biblia. None se abo babirwanya ko abantu batakoresha izo Biblia muri telefone, murumva turimo dutera imbere cyanga turimo dusubira inyuma, hari ibintu tugomba kubaha kandi tukabikorana ubushishozi n'ubwenge, gukoresha Biblia iri muri tel. jye ndumva nta kibi kirimo na busa, imyumvire yabantu iratandukanye cyane nkuko hari abadashobora gusenga baticaye ku mikeka ukagirango bicaye nko ku ntebe Imana ntiyabumva ! hari ibintu numva bitacumuza abantu kandi bitari ngombwa, kuko Imana ntireba intebe cyangwa imikeka wicayehoo ahubwo ireba imitima yacu. Imana turayitekerereza ariko ndumva atari byo, tureke Imana yitwe Imana kandi tuyenge mu kuri no mu mwuka ibindi byooose n'amagambo ataho ashobora kutugeza. Sindwana igitabo gitagatifu Biblia, oya, ariko nuwashobora kuyitunga mu buryo bw'ikoranabuhanga ndumva nta bwirasi burimo pe, tureke kuba duca imanza zitagira icyo zigeraho. Umuntu wese nasenge akoresheje Biblia ari igitabo, ari telefone ... icyingenzi nuko wumva ijambo ry'Imana ukanarishyira mu bikorwa. Imana ibahe imigisha.

4
Nzamukosha 2018-09-18 21:23:58

Nonese uretse kuba umuriro wa gushora na cg bakaba baguhamagara urimo kuyisoma harikindi? Njye uretse ibikabyo byabanyamadini? Abo nibamwe bayamyumvire ngo imisatsi, gusinginzara... Ukagirango nibyo imana izababaza.ejobundi ntibarwaniye murusengero?

5
Ndorayabo 2018-09-18 21:23:40

Ubwo nibwabujiji, nibyo leta irakangurira aba pastor kujyakwiga ngo bubashiremo, nonese kdi ngo bible yo muri phone itwayiki ra? Kdi urebe abo baracibikuba nibamwe barwaniye murusengero muri nyamasheke

6
Semafara 2018-09-18 21:37:14

Bible zo muli Telefones zigendanwa ni kimwe n'izindi.Internet yoroheje ibintu.Abantu batemera bibles zo muli telefones,babiterwa n'ubujiji.Jyewe ubandikira,hafi buri munsi njya mu nzira no mu ngo z'abantu nkababwiriza nkoresheje Bible yo muli Telephone.Abazemera bagera nko kuli 98%. Aho gutinda muli ibyo,abantu bakwiye kwiga bible neza.Kubera ko benshi bazitunze nk'umurimbo gusa,batazi ibyo bible ivuga.Urugero,benshi ntabwo bazi ko imana yashyizeho umunsi w'imperuka (Ibyakozwe 17:31).Ntabwo bazi ko dutegereje ijuru rishya n'isi nshya izaturwamo n'intungane gusa.Byisomere muli 2 Petero 3:13 na Zaburi 37:29.Ntabwo bazi ko abantu babi bose imana izabarimbura ku munsi w'imperuka (Zaburi 2:21,22).Bababeshya ko upfuye aba yitabye imana bakemera.Ngo dufite Roho idapfa bakemera.Nyamara nta hantu na hamwe bible ivuga ibyo.Ni ikinyoma. Ahubwo ivuga ko tujya mu gitaka,noneho abapfuye bumvira imana ikazabazura ku munsi w'imperuka,ikabaha ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40). Ushaka kwiga Bible,tuyimwigisha ku buntu,tumusanze iwe,ku munsi ashaka. Niba ushaka,andika ubisaba,naho utuye.

7
Bibiliya 2018-09-19 13:48:14

nonese iyo umuntu avuze ngo bibiliya ni igitabo (had book) kidasimbuzwa, uri gusoma iyo muri telefoni sicyo gitabo aba asoma nyine (electronic book) kandi kugirango ubone hand nuko uba wakoze printing na reliure bya electronic). ubu se bavaneho indangurururamajwi kuko yesu yigishaga ibihumbi 5000 atayikoresheje? gutega mu rugendo tubireke kuko abisiraheli bavuye egiputa mpaka kanani namaguru? kubwiriza kuri radiyo cg phone utareba abo ubwira utazi niba hari ukumva byo hari aho Yesu cg intunwa babikoze? hari ubwo se basengaga bicaye ku ntebe?.... kwizera, idini, imigenzo, imiziririzo,...biri muri social field kandi biri dynamic ntabwo biri static icya ngombwa ni core values.

1