1  2  3  

1
Paccy 2018-09-28 17:03:57

Iyo ikintu kibanjirijwe n'ijambo imbabazi mujye mwitondera comments zanyu. Muri mwe ninde utunganye mubyo avuga byose cg mubyo akora byose? uwo abe ariwe umutera ibuye. nibe na we yemera gucabugufi agasaba imbabazi, igihe Imana imuhishuriye ibitagenda neza. naho mwe mukamara umwanya wanyu mumuciraho iteka, mumucira imanza,...Apotre J.MASASU Imana ikomeze intambwe zawe kdi igushyigikire ku murimo wayo.

2
patrick 2018-09-19 21:00:21

jye mbabazwa nabantu bataramenya amayeri yabiyita abakozi bimana maze bakirirwa babiruka inyumaaa kandi babarindagiza nemerako imana iriho kandi izahoraho ariko twitondere abayivuga kuko siko bose arabanyakuri imitwe yabaye myinshi kugirango tubone ibidutunga

3
Umukundwa 2018-09-19 13:58:18

Contrat ziragwira.gusa muhumure abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore ibyubutwari.nahubundi ibyiyoberanya bibaye byinci muriyi minsi

4
Mateka 2018-09-18 21:33:46

Wowe wiyise ineza we,uzajye kubaza uwo Abrahamu wawe uko yitaga umuremyi wa byose maze abe ariyo uzajya ukoresha,kuko iri zina "Imana"rikomoka ku bakurambere bacu niryo yababwiye ni ikinyarwanda si igiheburayo,ni Imana y i Rwanda mbere yuko iba iya Aburahamu ,naho mwe bo kwa masasu rwose niba mufite karande koko murababaje ubwo muzazice kuko mwazikuye muri ayo madini yanyu,hanyuma twebwe abanyarwanda batataye umuco nta karande twigeze turangwaho kuko Imana y i Rwanda ariyo buturo bwacu twatuyemo iteka.

5
Ineza 2018-09-18 15:12:58

Icyo nkundira Imana ya Abram wiswe Abraham, Isaac, Yakkobo wiswe Israel, Daniel ndetse ikaba Imana n'umubyeyi wacu Yoshua Nd. Masasu ntirengagije ko ari ni Imana yanjye ni uko uhereye kubandika n'abandi basoma bagasebanya bose bazabohoka mu izina rya Yesu Kristo. Uwagiriwe ubu buntu bwo kubohoka byuzuye arabyirahira kuko aba ameze nk'uwuvuye mu mwobo, aya ni amahirwe atari aya bose gusa njye ndashima Imana Masasu akorera atayiryarya.

6
petero 2018-09-18 15:12:58

ndumva umukozi w'imana atangiye kubizamo neza ubwo atangiye kujya yivuguruza uko bwije nuko bukeye. ariko ubundi baraduca ku babyeyi bacu ngo dusange ababo? inkomoko yabo se yo irizewe? mujye musoma bible nkuko muyemera mumenye agaciro ka gakondo ya ba sogokuruza banyu mufatire urugero kuri Naboti. ahhaaa ubwo nyine tuzayoboka imico y'abisiraheri nta kundi bene kanyarwanda ibyabo abapotre barabirimbuye.

7
Jean 2018-09-18 20:40:11

Uyu mugabo niba mbyumva neza aciriye urubanza rwo kurimbuka basekuruza be bose akomokaho.

8
Innocent 2018-09-18 20:39:47

Barabashuka , we se yabanje gusinya ayo masezerano ko ntawumurusha izina ribi? Ngo Masasu!!! Ibaze igisasu cy'umupasiteri

9
Callixte 2018-09-20 14:52:58

Bavandimwe, Imana nta dini igira cg ihitamo mu madini yose abaho ku isi kuko nyine nk’uko benshi babivuze Imana ni Imana ya twese abantu yaremye cyereka kuwiyumva ko ataremwe n’Imana. Rero Imana ni urukundo. Bivuga ko idini ryose ribaho ritigisha urukundo no kubana na mugenzi wawe umuha amahoro , umwifuliza icyiza kabone n’ubwo we yaba akwifuriza inabi, iryo dini waba urimo Rikwigisha ibindi bitari ibyo kubona mugenzi wawe wamwifuliza kuba nkawe wowe uri heza , Wowe umeze neza , Wowe watunze ugatunganirwa . Ibindi byo idini ubamo ryakwigisha bitari ibyo, iryo dini byarutwa ko warivamo kuko nta cyiza riba rikwigisha cyazakujyana mu ijuru kandi aribyo buli wese aharanira ngo hirya y’ubu buzima bwo ku isi uzabe heza. Rero nta dini na rimwe ritari ryiza ahubwo abantu nitwe batari beza kuko dushaka gukoresha idini dushaka kugera ku nyungu zacu bwite tutitaye ku mahoro ya mugenzi wacu. Ng’urwo uko rwa Rukundo arirwo Rwagombye kuba ishusho y’Imana muli mugenzi wawe rwabuze mu bantu. Murakagira Abababyara

10
mahoro 2018-09-17 22:23:50

Muzarebe insengero ze zose ibyangombwa by:ubutaka biri mu mazina ye

11
citoyen 2018-09-17 22:19:46

Ibyo muzakura muri aya madini na ba bishop na ba apotre bayo muzabifatisha abiri dore aho nibereye. Rero ubivuze wese ngo aba adakijijwe hhhhhh!

12
papy 2018-09-17 22:19:42

kwitwa Masasu byonyine nizina ryumuvumo (isasu= kwica bagusahakire ahubwo AK 47 ubirangirize rimwe.

13
king 2018-09-17 12:22:29

ARIKO IWE YAZAHINDUYE IZINA mASASU IZI IKIBI ISASU RIKORA NUKWICA GUSA AHUBWO AGIRE VUBA ARIHINDURE NGURISASU HEE KARABAYE UKWIYE KUJYA NDETSE NO MURI MINIJUST NOKUNGAMUNTU BAKAGUHINDURIRA UYOBARA ABANTU WITWE ISASU?

14
kanuma 2018-09-17 12:22:16

Uyu mugabo muzi aterana amakofi mucyahoze ari zaire yaje kuba pasteur gute famille yabo bazi kwirwanaho Nindaga Masasu nimwishwa we ariko se Appotre byavuyehe yigeze yiga na theologie? ngahe Muzee Busingye abanze abihe RIB bamucunguze nhwamasezerano konzi iwabo bose ninabanya Catholique yabaye umuporoso ryari? ahubwo nawe yakagombye gusinya kurayo Masezerano IGITANDA cya Kizito ntawuragifata yitonde.

15
x 2018-09-17 22:16:49

Igihe rwose mwisubireho. mwandika titles z' inzuru zidahuye na content. muradusebya rwose

16
Nakaga 2018-09-17 11:01:24

Ariko ubuzima buhenze aba bagabo babamo babugeraho bate batabanje koza mumutwe imbaga ibazanira amaturo.? Batakwigaruriye wajya nahandi doreko aya shop yabaye uruhuri. Nibitari ibi bizaza

17
Gonze 2018-09-17 11:00:03

Uwo masasu niba adasenga Imana y abakurambere ubwo asenga ibigirwamana,ntimugatinyuke na rimwe gukoresha izina Imana uko mwishakiye murumva?habaho Imana ariyo muremyi wa byose hanyuma hakabaho n ibisengwa n abadasenga Imana ibyo bikitwa ibigirwamana"musigeho mwikwiha gukoresha izina Imana mwararirikopeye mu bakurambere mwarangiza mukiha kubaharabika kandi ari mwe musenga ibigirwamana,kuko bo babivuga neza bakayita Imana y i Rwanda ngo nutabazi azabumve amenyeko batiringira ikindi kintu na kimwe keretse Imana yo Rurema byose ,naho ibindi bitariyo ni ibigirwamana rero mwe mwaracanganyukiwe mugashaka kwiyitirira ibya ba sogokuruza mwiyitirira Imana nyamara mugashaka kubatwerera ibigirwamana byanyu mwarasaze,izo karande niba muzifite nimwe mwazizaniye kuko abakurambere bubashye Imana bayumvira umunsi ku wundi ariko mwe muraho muvuga ngaho za karande cg za bazimu kuko nyine muba mu mwijima burya uba mu mwijima niwo abona gusa.izo karande muzigumanire kuko abo dukomokaho bo barakiranutse byumvikane ko izo karande muririmba mwazikomoye ku bakoroni bo babigishije kwiyanga ngo mujye mutuka aho mukomoka mwiyumvisheko ari mu magini kuko abo bakoroni bakomoka mu magini nyine kuko ntibari kubazanamo ubuyobe nk ubu bw amadini iyo bataza kuba babukomokamo byumvikane ko umuzungu wabashyizemo ubwo burozi mu mitwe ariko nawe yakomokaga mu barozi"muramenye rero twe bene Gihanga turi bene Imana,Imana y'i Rwanda naho mwe rero niba mutari bo pole sana"ubwo nimwikureho izo karande zanyu mubone mube bene Imana y i Rwanda.mujyane amadini yanyu y inyigisho z amadayimoni na karande hirya kuko icyo tutakizi i Rwanda,muvane icyo kizira ku butaka bwera bw Imana y i Rwanda,erega twe sha tuzi abo turibo,gakondo yacu nta yindi ni Imana y i Rwanda yo Mana ya Gihanga na Kanyarwanda,naho ibyo bigirwamana nwiringira mubijyane hirya nayo madini abaroga muyajyane hirya kuko bene abo badakorera Imana y i Rwanda bisobanuye ko bakorera uwo shitani nizo karande zanyu muririmba zabikamye,yewe murarushye pe mukeneye gutabarwa n Imana y i Rwanda naho ubundi umwijima ubabanye mwinshi.masasu se iryo zina ko atarihinduye ra?ryo nta karande rifite?hahhh murabura gubindura ay abakoroni mwitwa dore ayo niyo yuzuyemo karande umunsi mwayahinduye muzajyenda mwemye ntawe ubatwaza igitugu kuko ayo mazina ni ay abari mu bubata(ubukoroni)izina ryasizwe ni irinyarwanda gusa ku munyarwanda niryo rigaragaza ugenda wemye nka Ruganzu Ndahiro,ariko nka Paul,Jeremie,Josua ayo yose ni ay ububata kuko utitwa uri umunyarwanda bisobanuye ko uba wunamiye uwo mukoroni wagutwaje igitugu ayo rero niyo afite karande,mutangire muzice rero mwita abana banyu amazina y ikinyarwanda gusa.

18
Halimo 2018-09-17 22:16:29

@grevy we ushake izina ry uwo usenga rero kuko iryo zina"Imana"ni izina ry umuremyi wa byose riva mu muco w abakurambere bacu,Imana y abakurambere iyo niwo Muremyi w isi n ijuru ukwiriye gusengwa wenyine,kandi niba abo ba aburahamu uvuga batarasengaga Imana y i Rwanda ubwo basengaga ibigirwamana ntumpeho rwose igumanire,ariko niba barasengaga Imana y i Rwanda ubwo bari mu mucyo kuko basengaga umuremyi w isi n ijuru n ibibaho byose.rero mujye mureka kuzana amanjwe kandi mwitwaje izina ry umuremyi wa byose yahishuriye abakurambere"Imana" nimushaka gukina n amazina muzahimbe ayanyu ariko iri ryavugwagwa n abakurambere ntimukaritinyuke habaho umuremyi umwe waremye isi n ijuru n ibiriho byose uwo yitwa"Imana"abakurambere bakongeraho ko ari Imana y i Rwanda kuko barahiye ko ari nta kindi bazunamira bazakurikira keretse Imana yonyine yo ituye mu Rwanda kuko u Rwanda ari ubuturo bwayo ari naho yava imvugo"Imana y i Rwanda"uwo masasu asenga si muzi ariko niba adasenga Imana y i Rwanda ubwo asenga ibigirwamana uwo rero yisubireho,ku isi yose udasenga Imana y i Rwanda asenga ibigirwamana.

19
Mateka 2018-09-17 22:16:21

Imana y i Rwanda niyo yonyine yaremye byose,ibiriho n ibitaboneshwa amaso,iyo niyo abakurambere bakoreye uwitandukanya nayo rero uwo aba ayobye,mwe rero mwarayayutse mwebwe ahubwo

20
Sofie 2018-09-17 22:16:18

Mbabazwa n'abantu birirwa biruka inyuma y'aba batekamitwe bishakira cash bayobya rubanda! Biriya bibera mumadini njye mbifata nk'ubwambuzi bushukana. Abagore bo barabifatira bigatinda

1  2  3