1  2  

1
Ob 2018-09-14 07:19:15

Nkimara kubina iyi nkuru nuburyo abo bagabo bisobanuye, ukongera ukumva uko President wa FERWAFA yabivuzeho nahise mbona ko bari bufungwe peee. Ahubwo natangara niba aba bagabo bo batarabibonaga ko byabarangiranye.

2
aline 2018-09-14 07:19:13

ge ndabemeye nubwo babikoze giswa ariko bari kuntego yo kuraza abanyarwanda twese dukunda amavubi mu byishimo no ku ntsinzi nubwo bitaciyemo baragerageje baruta bamwe barigisa umutungo w'abanyarwanda bakawujyana kwishimisha nimiryango yabo .

3
Birababaje 2018-09-14 07:19:11

Bazabanze bakore iperereza hamenyekane uwabahaye ariya mafrw ngo bajye kuyatanga. Kuko ndacyeka ko ataribo bibwirije kujya gukora uriya deal. Ferwafa irakaze! Ariko bagiye bigira kuyandi mashyirahamwe nka Ferwacy?

4
Mugabo 2018-09-14 07:19:09

Ubwo atarire bayamushyiriye wenda twareba. Kuko ruswa itangwa nabagore turabimenyerye

5
Sébastien 2018-09-14 07:19:07

mes chers amis sportifs Rwandais nyakubahwa président wa républika y'urwanda yarabivuze ariko byaranze sinzi umuti uzava hehe kugirango Ferwafa ijye kumurongo kandi buri munsi umupira wo mu Rwanda uzira amakosa ya Ferwafa dore ibya Dadi Birori aho byatugejeje none tena barongeye rwose imikorere iri muri Ferwafa ntaho yageza umupira wacu

6
dusabe 2018-09-14 07:19:05

Andika babanze bashake ibimenyesto bigaragara

7
mabinga majigo!! 2018-09-14 07:48:40

mwicecekere ntabyo muzi, aka ni kagakino kagikomeza. babafashe se ngo haricyo bazabatwara? mwibuke degaulle ashinjwa amanyanga mû kurya yamafranga yagenewe kubaka hôtel, nti bamuretse akidegembya KD bimuhama% tubwizanyukuri, abantu bakunda umupira bakanawitangira, sibo barebwa muguhabwa imyanya ngo bayobore! ahubwo baburizwamo imbere y'a bâ runyunyuzi. none bageze aho kudusebya akakageni? nakumiro!!!!!!!!

8
Kambanda Marley 2018-09-14 07:19:03

Ni byiza ko RIB yatangiye akazi kayo. Turayizera mu kazi ishinzwe, abakekwaho icyhaha bamaze kudutesha agaciro kabone n'iyo ibimenyetso byaba bitabonetse, uretse ko basa nkaho bamaze kwitangira ibibashinja bihagije. Ibuye ribonetse ntabwo riba rikishe isuka kandi nibyiza kureba mu murima wose ko ntahandi haba hihishe amabuye. Iyi mikorere iragayitse kandi igihugu cyacu aho kigeze cyarayirenze. Ikibabaje ni uko abari ku isonga ryayo bagaragara nk'aho bakiri bato.

9
ukuri 2018-09-14 07:19:01

ge si nabarenganya kuko ari icyakorwa cyose kugirango igihugu cyacu kibone ishema nange na gikora niba naba bashakaga ishema ryacu kuko iyo dutsinda abanyarwanda twese twari kurara neza ... ahubwo aba ni abagabo abayarigisa kubwinyungu zabo ni miryango yabo bangana iki ? si benshi? abahombya leta si benshi muhora mutubwira nkabanyamakuru ?? Nibe naba bashakaga ko abanyarwanda bishima . Mubabarire

10
Vincento 2018-09-14 07:18:58

Ibi bintu bikwiye gusesengurwa neza kuko ukurikije uburyo babikozemo Ntabwo iriya yari ruswa.Ahubwo bigaragara ko Bari kuri pressure cyangwa igitutu cy'igihe. Gusa babaye barabikoze yaba ari isura mbi ku gihugu! Ariko niba nta facts uriya musifuzi nawe azakurikiranwe kuko yaba yarasebeje abantu n'u Rwanda muri rusange. Kuko hari n'abishakira amanota bashyira abandi hasi cyangwa babahindura ibiraro!

11
Vincento 2018-09-14 07:18:56

Ibi bintu bikwiye gusesengurwa neza kuko ukurikije uburyo babikozemo Ntabwo iriya yari ruswa.Ahubwo bigaragara ko Bari kuri pressure cyangwa igitutu cy'igihe. Gusa babaye barabikoze yaba ari isura mbi ku gihugu! Ariko niba nta facts uriya musifuzi nawe azakurikiranwe kuko yaba yarasebeje abantu n'u Rwanda muri rusange. Kuko hari n'abishakira amanota bashyira abandi hasi cyangwa babahindura ibiraro!

12
Tena 2018-09-14 07:18:54

Ntabwo iyi ruswa ari initiative y'aba bagabo. Bakurikirane uwabatumye, bamuvuge.

13
Zuba 2018-09-13 18:08:03

Ndabona bikaze ndabona Ferwafa barayiciye amazi kabisa Ferwafa yari iyakera igitinyitse ikirimo ibikoko nkuko biyitaga naho ni abantu baciriritse cyane Uwo SG azicuza icyamuvanye aho yakoraga ameze neza ngo!

14
KAKA 2018-09-13 18:06:10

Ariko se mbaze ntabwo twakora iperereza tutarafunga umuntu? jye numva bitumvikana yego ni inshingano za RIB ariko se inkuru isohotse mu binyamakuru bugacya dufunga numva atari ubunyamwuga! Iperereza ryakagombye gukorwa umuntu akazafatwa nyuma!

15
Gasana 2018-09-13 18:05:44

Ariko namwe ntimugafate abasomyi banyu nk'abana. Ubwose murumva abo bagabo 2 ari aba patriotes cyane kuburyo bakura $ 1000 mumifuka yabo ngo Igihugu cyabo cy'U rwanda BAKUNDA CYAAANE gitsinde ra? Icyaha nikibahama ubwo bazafungwa imyaka itanu bazira gukunda igihugu. hahahahah Ibintu biba mu Rwanda ntahandi biba kwisi pe! n'ubudasa.

16
kanuma 2018-09-13 18:05:15

babazirike abantu nkaba nibo bagenda basebya igihugu kwanza umwe yarumusirikare aradizatinga sinzi uko yagarutse muri Ferwafa ibyo bababshinja niba aribyo babahane

17
hamana 2018-09-13 18:04:44

ko numva harimo urujijo ? niba FERWAFA yarakoze ibyemewe se bariya barabazwa ikihe cyaha?

18
Munyarwanda 2018-09-13 18:04:22

Ibi babyita kutiga ngo usobanukirwe gahunda ai gihugu utuyemo !!!! Hambera aha HE KAGAME ati ibyi mipira yinaha nzagira inama abanyarwanda babiveho kuko ababiyobora ababikina barabizambya nta kizima kirimo burya urundi ureba kure uri mwabo avuze uba ukwiye guhiga uko ubishyira ku murongo kandi ukabikorera mu mucyo ataribyo uba urimo utambika ugana MAGERAGERE ingero ni ryaguye tubisoma buri munsi aha ku igihe.com none ho aho gutunganya ruhago uhisemo iyubusamo uti nda tanga ruswa dutsinde ubwo kweri ntuba urimo Watsa umuliro utazazimya !!! Nkaba basore jye ndoye ibiduca mu maso buri munsi kuba nta somo bibasigira jye navuga ko bizize Gahunda y’a leta yu bumwe nu kureshya amahanga tubereka ibyiza nta ruswa iragwa Rwanda bo bakabizambya bakabipanga mu gihe amahanga aduhanze ijisho nko kuwo mukino Ikindi babikoranye ubuswa affaire Nkiyo bari kohereza l’homme d’affaIre udafite aho ahuriye nu buyobozi kandi akabiteretera ahantu hizewe ko nta kimenyetso cyahafatirwa Murabana kweriiii

19
PLACIDE 2018-09-13 18:04:12

Les biens malacquis ne profitent jamais

20
Neza 2018-09-14 07:18:52

Nibakurikiranwe kd nibahamwa n' icyaha bahanwe kd nabandi barebereho kuko munzego zohasi ruswa ni ikirundo dore rwose bantu mubishinzwe mwongeremo akabaraga! Kuko umuntu arakenera agaservice bakakubwira ngo zana ticket ingeza kuri bireau wakwanga akigumira iwe!(rutsiro-mushonyi-kaguriro) kubijyanye no kwandikisha abana cyane cyane!

1  2