1  2  

1
Nadine 2018-09-04 16:36:48

Murakoze kutugezaho amafoto y'amazu dukesha kwicara kuri TABULE DONERI

2
Tina 2018-09-01 11:35:53

Kamasa we urantangaje, imyumvire ufite ntacyo yakugezaho, banditse batubwira ko bashaka kutwereka aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere, ndumva kwerekana imibare yabafunzwe nabazize ubusa ntabyo yigeze atangaza muri titre yiyi nyandiko koko si ukwiteza imbere. None se ko utamubajije imibare yabishwe muri génocide yakorewe abatutsi ? ukabaza imibare yabafunze nkayo bafungiye ubusa ? niba hari uwawe ufinze wihangane ntugatere itiku hano. Muhizi wakoze kuri iyi nyandiko namafoto, ubutaha uzajye no mu ntara ufotore ubereke batazagira ngo ni i Kigali gusa, Ex Rusizi, Nyamasheke, Muhanga, Rubavu, Nyagatare, Yewe ni hose mu gihugu narumiwe iterambere rigeze kure no mu midugudu

3
Kamina 2018-09-01 07:55:18

Iterambere rirakataje cyereka udafite amaso.Gusa Muhizi yibagiwe no gufotora mu cyaro ngo twirebere urugendo rurerure tugifite mu kurwanya imirire mibi no kugwingira kw’abana, Isuku nkeya n’amavunja mu cyaro. Nagirango nivugire gusa ko iterambere rikatakaje ritagarukira ku miturirwa yo mu mijyi.

4
Philos 2018-09-01 11:24:07

Nibyiza pe! Ariko iterambere ry, umuntu nikugiti ke, iwe murugo.... Ese tubayeho neza?

5
Bibbo 2018-09-01 11:23:41

Hummm hanyuma ababuraye ni bangahe?sha nti mukaduteteho twabuze akazi naho mutaka hajye habashimisha mwebwe mufite Ibyo mujyanayo,nabuze minerval y'umwana ngo abana barajya kwiga??hummm nimwibereho twe tuzajya tubafana

6
Mahoro 2018-09-01 11:41:01

Ariko uyu munyamakuru arashekeje nawe. Urwanda ruratera imbere, nibyiza kwerekana Ikigali ariko siho igihugu kigarukira. Niba ari umugabo azagere Nyamagabe umurenge wa Musange awutembere wose arebe uko bameze. Umuhanda se bagira? Amashanyarazi se bagira, Amazi se bagira? Ubukene bwarabishe!!!! Mujye mwerekana nutundi duce .

7
The reality 2018-09-01 11:19:36

Urakoze cyane rwose! Iyi nkuru ikoranye ubuhanga bwuje ukuri. Thank you my God to bring his Excellency Paul KAGAME to us .

8
Ruto 2018-09-01 11:40:33

The 10 unhappiest countries, 2018 (2017 ranking in brackets) 147. Malawi (136) 148. Haiti (145) 149. Liberia (148) 150. Syria (152) 151. Rwanda (151) 152. Yemen (146) 153. Tanzania (153) 154. South Sudan (147) 155. Central African Republic (155) 156. Burundi (154) Muduhe reference igihe bbc, the Guardian bidushyira inyuma

9
None? 2018-09-01 11:18:50

None ko duhora muri top 20 z'abakene?

10
Amajyambere si amazu gusa.... 2018-09-01 11:40:25

Iyo muvuze amajyambere, mwerekana amazu n’indabo. Abantu baba muri ayo mazu, bite byabo ? Bafite amazi meza ? Bafite ibiryo bihagije ? Bivuza neza ? Ayo niyo majyambere. Nizere ko mutihutira kunyonga iyi comment.

11
KIMASA 2018-08-31 13:19:02

Ni byiza rwose.Mwagombaga no kutwereka imibare y'abafunze n'abiciwe ubusa nabura uyu mwaka gusa.Ko mutavuze umutekano hafi ya Nyungwe se...??

12
ville 2018-08-31 13:18:26

Job well-done Serge!

13
Kalisa 2018-08-31 13:18:21

Mukunda kwerekana façades, byari kuba byiza n'iyo mwerekana sewer system. Imyanda iva muri ariya mazu itunanirizwa he? Kuki mwibanda kuri Kigali usa , mu yindi mijyi ho bimeze gute?

14
Umubyeyi 2018-08-31 13:18:19

PK byose niwowe tubikesha abanyarwanda benshi cyane turagukunda cyaneeeeeeee ariko turagusaba ko waturenganura ibiciro byariyongereye kandi umushahara ntabwo wongerewe. murakoze cyane mubyeyi wacu dukunda

15
akumiro 2018-08-31 13:18:16

ariko se ko mwifotorera uduce nka 3 twa kgli u Rwanda rwabaye Kgli

16
Rudahunga 2018-08-31 13:18:01

Iyi gahunda ndayemeye. Muhizi mbwira icyo ufata nze nkugurire njye sinjya ndya imyenda

17
nm 2018-08-31 13:17:28

Umuntu uheruka mu Rwanda mu myaka 20 ishize agarutse ntiyahamenya. I'm telling u the truth

18
Leon 2018-08-31 13:17:24

Ibi byo ni ibikorwa byivugira nta muntu numwe utanyurwa n'aho Urwanda rugeze!na babandi birirwa barusebya baba bijijisha baba babona ko ivi tunasonga mbere tu!

19
Imena 2018-09-01 11:18:41

Ariko mubona ibyaro bitaribagiranye? Usanga hari ikinyuranyo kinini hagati y'imigi n'ibyaro u Rwanda ntirukwiye kureberwa I Kigali gusa niyo mpamvu mubita abaturage kdi bazira kubura ibikorwa remezo

20
Ilias 2018-09-01 11:18:25

Ariko buri gihe iyo muvuze Ku bukungu, mutwereka amazu. Abantu baba muri Ayo mazu babayeho bate? Variété amazi meza? Barya neza? Bavurw neza? Ngicyo igipimo cyu ubukungu.

1  2