1  

1
Dady 2018-08-27 19:24:39

Muri pl hari hakwiye impinduka. Nta rubyiruko mufite? Ngaho buri munsi mukabarisa donatila numero ya mbere?!!!!!!!!. Wahariye n,abandi?:amaraso mashya arakenewe bitihi ishyaka ryanyu ntirizakura Thanks

2
Peter 2018-08-26 17:04:09

Hon. Donatille yari akwiriye kuvuga ibyo yagezeho kandi birahari. Naho ibigomba gusubirwamo byo abo byagizeho ingaruka ntabwo amajwi yabo akwiriye kuyitega.

3
Sakega 2018-08-27 19:39:08

Aya mashyaka sinzi uko akora, Abadepite bagombye kugenzura gouvernement ariko siko biri batora amategeko ibahaye gusa, ikibazo k'itangwa ry'akazi ntikivugwa , ubushomeri, Transport aho isoko rifitwe na campany 3 mu Umugi wose wa Kigali, aya mashyaka azaveho kuko n'ubundi ntabwo avugira Abaturage , ubundi ibihugu bitera imbere ni ibifite amashyaka ya Opposition akomeye kuko iriri ku Ubutegetsi riritwararika kugirango ritabura amajwi.

4
Rugamba 2018-08-27 19:38:48

Harya ubundi turabatora? njye aho kugirango abadepite bajye batora amategeko apfuye ankandamiza kandi narabatoye nabireka nibura nkaba nzi ko nta ruhare nagize mu kubashyiraho!

5
Emmanuel 2018-08-25 09:53:11

Muraho basomyi ba IGIHE? Maze kumva uko Nyakubahwa MUKABALISA Domitila avuga yiyamamaza birantangaza cyane nk'umuyobozi wari ukuriye inteko!! REKA NKWISABIRE NYAKUBAHWA, NUGERA MUNTEKO UZANYIBUKE DORE NSAZIYE MU CYICIRO CYA 4 NTA MITUWELI NIGEZE KUKO NTABUSHOBOZI, NASABYE GUHINDURIRWA BIRANGA BAMBWIRAKO NGOMBA GUTEGEREZA IGIHE KITAZWI! Ari Umunyamakuru, Umuyobozi cg Umuturage washaka kumenya ibyo nanditse hano nkamuha amakuru uko byangendekeye kuva 2016 nsaba guhindurirwa bikanga kugeza ubu. Tel: 0788509771 Murakoze

6
mazina fabrice 2018-08-25 09:53:07

Ibyociro by'ubudehe ntabwo aricyo kibazo abanyarwanda bafite ikibazo n'uburyo bikoreshwa nabi. ushaka kukwima service asigaye abinyuza mu byiciro. Ese niba umwana uri mu cyiciro cya gatatu atazahabwa inguzanyo na Leta , bityo abana bakabuzwa amahirwe kubera ibyiciro mwabashyizemo mubona tugana hehe ?

7
mami 2018-08-24 16:41:44

Nibyo rwose izo mpinduka zirakenewe.

8
kiki 2018-08-24 16:47:56

manda ishyize kotwabatoye mwatumariyeiki komwishyiriye mubifu byanyu gusa. mureke fpr ikore nahomwe nukuzuza inshingano za politike

9
Gahinda 2018-08-24 16:47:53

Biyamamaze cyangwa basigeho,ngo tubatore se hanyuma bamenye akababaro dufite ko kwimwa akazi ,ninde utaziko hatangwa amatangazo y'akazi n'ibizame tukabikora ariko bakagaha ababo,inshuti zabo,twarataye igihe ngo turakora ibizame,abasoje manda zabo se batumariye iki ,ko iyo bageze muri iyo myanya aribo badufatira imyanzuro idukakaza

10
uwiringiyimana wellars 2018-08-25 09:53:07

PL imigabo nimigambi yayo iri kudukora kumutima pe kk ibyiciro turimo byadukozeho biratinda bamwe twavukijwe amahirwe yokwiga pe

11
Rugaju 2018-08-24 11:51:57

Mbega ibyago! Ubu avuye mu nteko ni bwo abonye ko iby'ubudehe bidahwitse. Kuki atabigoroye agihari, akiri perezida w'inteko? Biti ihi se, umunyamakuru ntiyataye amakuru neza!

12
Theo 2018-08-24 09:47:41

Ko wari MU nteko se unayikuriye ko utabisabye nkintumwa yacu ngo ibyiciro byubudehe bisubirwemo.....uko ni ugushaka amajwi nyine.....wakabaye warabisabye mbere abana babuze amahirwe yo kwiga

13
karambizi 2018-08-24 09:47:22

ibyo byose babivuga bashaka amajwi! none se ntiyabaga munteko ?sibo batoye se iryo tegeko? tuzajya tubaha amajwi ubundi mwigendere mukore uko mubyumva naho nta kurengera abantu muba mufite kumitima yanyu.ibyo mubivuga muburyo bwo kureshya abantu ngo babatore. murakoze

1