1  

1
Pat 2018-08-10 11:02:09

@ Mawazo:Ahubwo ikibazo ufite ni ubutindi bwo mu mutwe bwakokamye! Ubwo bwo nta muti u Rwanda rubufitiye! Ubundi komeza ujiginywe ni wowe bivuna!

2
Mawazo 2018-08-09 10:33:11

Igihugu kigwingiza hafi icya kabiri cy'abana ngo gihagaze neza mu buzima! Malaria yongeye guca ibintu Bill Gates azi uko ibyayo bihagaze? Yabuzwa n'iki kubivuga ko aje mu Rwanda ntaho ashobora guhurira n'abarwaye bwaki cyangwa amavunja! Ubuhamya nk'ubu bwerekana ahubwo ko itekinika ryacu rigitanga umusaruro ushimishije.

3
Karambizi 2018-08-09 09:38:51

@ Nakaga: Ubwisungane si ukwivuriza ubuntu kandi kuvuga ko “ Mutuelle “ ari nziza inafasha cyane si ukuvuga ko byose ari byiza 100%! Yewe n’iwabo banakize cyane ibibazo birahari ndetse byinshi ari nayo mpamvu Gates ashima u Rwanda rugeze aho rugeze rukoresheje amikoro make cyane. Nibyo tugomba gukora cyane kurushaho ariko ku rundi ruhande uragaragaraza kuba indashima! Niba ushaka perfection uzajye mu ijuru(nabwo ni ukubyumva)! Naho niba wumva kwivuza mu Rwanda iki gihe ari akaga, uzajye mu bihugu duturanye binaturusha ubushobozi kure uzagaruka umbwire! Haracyari byinshi byo gukorwa ariko ikibazo nk’iki ntigishobora guhita kirangira gutyo gusa. Niba ariko ubitekereza, uzigire mu masengesho wigumireyo, numvise ariho umuntu asaba ibintu ashaka byose agasoza avuga ngo “ turagushimira Mana ko ubikoze!” Igitangaza ni uko ku munsi ukurikiyeho asaba na none ibisa nabyo kandi byitwa ko byari byakemutse! Reka uyu mugabo ashime ibyakozwe rero kuko we azi ko kugera ku kintu runaka ari uguhozaho kandi ko bitikora!

4
Kamanyu 2018-08-09 10:32:44

Aba bazungu nibo bari kudukoraho ibigeragezo mubyerekeye ubuhinzi twabaye laboratoire yabo kugirango babone uko bazajya kugurisha za OGM ahandi.Umwirabura ntabwo azira umuzungu azira undi mwirabura umubera ikiraro cyo kugirira nabi umwirabura mugenzi we.

5
kamali 2018-08-09 09:34:03

Ni byiza ko Bill Gate yashimye intambwe yatewe mu buzima ariko ibibazo biracyari byinshi cyane aho abaturage Babura imiti kubera ko bafite mutuele bagabwa generic cg gutumwa amaraso kuba Gicumbi wizaniye sample muri Lobo Kigali? Mujye mureba kwikirigita mugaseka, ahubwo turusheho gukora cyane kuko abaturage bacu barakennye. Murakoze gutambutsa iyi comment.

6
Willy 2018-08-09 10:05:46

Umva nshuti yanjye Silas, ijambo 'gucyeza' ni ikinyarwanda rwose cy'umwimerere, hari n'imigani ibrikomozaho ngo; ntawucyeza abami babiri.

7
GIL 2018-08-09 10:30:48

@NAKAGA uri akaga koko warubivuze neza ko hakiri byinshi byogukora kandi ntawutabizi ariko x uragirango uRwanda ruhite ruba paradizo akakanya? harya wowe wakoze iki ngo bibe byiza kurusha uko biri ubungubu? harya ngo Bill Gtes nabarekere ibibazo byanyu mwimenye ?kandi wumva atera inkunga igihugu cyacu? ese wowe nibura wumva twagombye kuba duhagaze hehe murwego rwubuzima? cyokora urababaje

8
narumiwe 2018-08-09 10:30:34

Silas, ugomba kuba utazi ikinyarwanda, kuko GUKEZA ni ikinyarwanda cy'umwimereri. Ubwo amazina ya: MUKEZANGANGO, RUKEZANGABO, ETC.... ntabwo uyazi mu kinyarwanda koko???

9
Nakaga 2018-08-08 11:19:33

Ariko rwose nibyiza kudushima kandi twavuye ahakomeye ariko ntabyera ngo de mutuel rwose ni system nziza ariko idakora uko bikwiye ikwiye kunononsorwa bamwe barayumva bakagirango umunyarwanda yivuriza ubuntu sibyo rwose. Ikindi abanyarwanda baracyafatwaho ingwato n ibitaro barabuze ayo kwishyura, abana bagwingiye bariyongera ndetse nabakuze basigaye bagwingira kubera inzara no kurya nabi, ejo bundi umusaza bamwimye umirambo wumuhungu we ngo nabanze yishyure ibizamini byawukorewe kandi abarirwa mubatindi. Umuganga aherutse guha umuntu amaraso mu ishashi ngo ayajyane ikigali kuyapimisha kandi dufite drones. Gate rwose waturekeye ibibazo byacu tukimenya

10
Silas 2018-08-08 11:18:38

Murakoze kuri iyi nkuru ariko mujye mwirinda gushyiramo ururimi rutari ikinyarwanda.Gates 'yakeje' ndumva atari ikinyarwanda. Gukeza bishobora kuba ari ikirundi

11
Silas 2018-08-08 11:18:32

Murakoze kuri iyi nkuru ariko mujye mwirinda gushyiramo ururimi rutari ikinyarwanda.Gates 'yakeje' ndumva atari ikinyarwanda. Gukeza bishobora kuba ari ikirundi

1