1  

1
Sibyo 2018-08-06 10:35:38

Nobeho hazabeho referendum ibaza abanyarwanda niba bashaka ingoma ya cyami cyangwa repubulika. Twihitiremo icyo dushaka.

2
Mateka 2018-08-06 10:59:48

@luna ahubwo abaturage bakundaga ubwami cyane ari nacyo cyateye ubwoba abazungu na bariya bahutu bake b inda bakabanza guca Musinga ariko nabwo abaturage bagakomeza kumuyoboka i kamembe,maze abazungu babibonye bamucira nuri congo aho abaturage batazagera,na Rudahigwa niyo mpamvu bamwishe kuko bari baziko nibatanwica abaturage bazaguma kumuyoboka aho yajya hose,na kigeri nawe banubuza kugaruka i Rwanda igihe yajyaga gushyigikira Rumumba congo,bamubwirako bari bumwice nagaruka;ibyo byose ni uko bari bafitiye ubwoba ingoma ya cyami yakundwaga n abaturage cyane bityo bakagira ubwoba ko ntawe uzayoboka leta y abahutu na bo bazungu.byonyine Kigeri yatangajwe nk umuzungura wa Rudahigwa kubera abaturage baje bafite intwaro biteguye kurwana n abazungu bamaze kubica umwami,classe yari yanze ko hagira umuzungura maze Rukeba amubwirako natareka ngo hatangazwe umuzungura abaturage bari aho baribwice classe n abantu be maze classe agira ubwoba arabyemera aribwo Kigeri yahise afata ingoma;sha ubwami bwarakunzwe 100%ninayo mpamvu abakuru uzabaza bose babukubwira neza baba abatutsi abahutu cg abatwa bose nta numwe nigeze numva atavuga ubutwari n ubupfura by abami bacu,kereka bana bahutu ba vuba binjijwemo urwango nibo bahimba ibibi byabo bakabigereka ku bami kuko bumva ko bari abatutsi kandi baratojwe kwanga abatutsi ,ariko ubupfura bwabo tuzaburirimba iteka pe kuko babaye intwari.

3
Karamutsa Gerard 2018-08-05 19:07:53

Kuvuga ko abaturage batashakaga umwami sibyo. Kuko mbere ko Parmehutu ishyirwaho n'abazungu, Aprosoma yabanje gushyirwaho ngo yange umwami n'abahutu ntibayiyobotse.Bakundaga umwami.Baje kwiyumva muri pamehutu kuko abayijyagamo bari bafite amahirwe yo kugororerwa bakaba abayobozi. Nibo ba Kayibanda n'abandi benshi bagizwe ba bourgmestre..

4
Karamutsa Gerard 2018-08-05 19:07:48

Kuvuga ko abaturage batashakaga umwami sibyo. Kuko mbere ko Parmehutu ishyirwaho n'abazungu, Aprosoma yabanje gushyirwaho ngo yange umwami n'abahutu ntibayiyobotse.Bakundaga umwami.Baje kwiyumva muri pamehutu kuko abayijyagamo bari bafite amahirwe yo kugororerwa bakaba abayobozi. Nibo ba Kayibanda n'abandi benshi bagizwe ba bourgmestre..

5
Karamutsa Gerard 2018-08-05 19:07:44

Kuvuga ko abaturage batashakaga umwami sibyo. Kuko mbere ko Parmehutu ishyirwaho n'abazungu, Aprosoma yabanje gushyirwaho ngo yange umwami n'abahutu ntibayiyobotse.Bakundaga umwami.Baje kwiyumva muri pamehutu kuko abayijyagamo bari bafite amahirwe yo kugororerwa bakaba abayobozi. Nibo ba Kayibanda n'abandi benshi bagizwe ba bourgmestre..

6
mwarimu 2018-08-05 19:13:24

"Abaturage ntibashakaga ingoma ya Cyami nicyo cyari kigamijwe"? Abaturage uvuga ni abahe? Agatsiko k'abiyise inshabwenge zishakiraga amaronko, gukomezanya n'ubukoloni no kwimakaza irondakoko n'irondakarere n'ibindi...?

7
Luna 2018-08-05 11:34:39

Abaturage ntibashakaga ingoma ya cyami. Nicyo cyari kigambiriwe ahanini.

8
Mateka 2018-08-06 10:52:07

59-62 revolution manquée ni kimwe no kuvuga ngo 1994 accord d'Arusha manquée.Kuko ibintu byatangiye muri 1950 abantu basigaye binubira uko bategekwa, abahutu.Gutwikira umuntu bwa mbere ntabwo byakozwe n'umuhutu.Umuntu uza yigamba ko yakubise urushyi sous-chefu muri 1959, ubu ukubise urushyi meya byagenda gavana avuye mu misa byagenda gute? Ariko abantu bose b'abahutu bateshejwe agaciro ari gavana wumuhutu umukubise nta kibazo doreko nuwo Mbunyumutwa bakubise bamutaburuye umuntu akaba atazi ahantu bamujugunye.Ibi ni bimwe mubikwegera igihugu nubwo bamwe ubu bisekera na kera hari abisekeraga.

9
Logine 2018-08-06 10:52:00

Yewe rwose nta gihe na kimwe twigeze tuyoborwa n abakunda igihugu kereka abami naho aba perezida bose twagize bose ni bamwe, ubwo bukoroni turacyaburimo, byriya Rudahigwa iyo aza kubaho yari intwari pe ubu tuba tugeze kuri byinshi kuko yakundaga abanyarwanda shenge ntitwari twagira umuntu umeze nk abami kugeza ubu abo tugira bose ni ibisahiranda ubugome bwabo burarutanwa bitewe nuko buri wese abukora mu nzira ze, nibyo koko izabanje zakandamizaga abatutsi ariko ibiriho ubu ni ugukandamiza abanyarwanda utarobanuye warangiza ugashyira ku ibere abanyamahanga.ubu ubukoroni buriho ni ubwasigaye mu mitwe ya bamwe kuburyo bitagombera umuzungu kuko ibyo yasize mu mitwe ya bamwe nibyo ubu biri gukoroniza abanyagihugu kugeza naho hari abifuza ngo ko abanyamahanga baba aha bazaturuta ubwinshi pe, dore umuhinde n umushinwa n umwarabu n umuzungu bamazloginee kuzura aha nyamara mu gihe cy abami we yarabirukanye ati ubutaka ni ubwa bene gihanga, ariko abubu bo baragenda bakabashishikariza kuza kubujyana ngo ni ishoramari yewe ubuse urumva twarigobotoye cg turacyaziritse?

10
Sebuhoro 2018-08-05 19:31:21

Mwiriwe banyarwanda, Ibi bije nyuma ya ya tariki bavugiye i Kabgayi ko ariyo yagombye gufata nkiyatangije gahunda ya jenoside.Inyindiko ya manifeste y'abahutu.Harya mbere nta bundi busabe bwagejejwe i bwami bagasubizwa ngo abagabana ni abafite icyo bapfana? Gutwikira abantu nibande batangiye gutwikira abandi n'ibibiriti? Musobanurire. Nanga urunuka abantu bitakuma amateka bagakurura bishyira ababishoboye uyu mugabo yari mu kiganiro mpaka kuri gahuzamiryango nibyiza kumva uko yasobanuye ibintu.

1