1  

1
Daniel 2018-08-29 08:23:47

Nyirarucyaba kandi niwe wagejeje se Gihanga ku ngoma ubwo yokoze coup d'etat ya mbere avana se ku ngoma amwicishije amata ngo se Gihanga abone uko yima ingoma amuha amata ya Nzobya. Se amwitura kumugira umwana nk'abandi abazamukomokaho bakazamwitirirwa. Ubutwari bwe ni ingenzi. Ni inkomoko ikomeye yireme ry'uburinganire mu Rwanda, nimpfura mubagore b'intwari mu mateka y'u Rwanda. Ibyo muzabisanga mugitabo cy'imirari ryinsigamigani.

2
Daniel 2018-08-29 08:23:24

Mu gitabo cy'ibirari byinsigamigani bivugwa kandi ko Nyirarucyaba ariwe wahesheje se Gihanga ingoma. Uretse kuba ariwe wazanye inka mu rugo, agakamira se Gihanga amata yatumye akira indwara yendaga kumuhitana, akamuha niyo nka yaje kuba symbol yingoma nyiginya, Nyirarucyaba ngo ubutwari bwe ntibwagarukiye aho. Ahubwo ngo niwe wakoze coup d'etat ya mbere mu mateka y'u Rwanda. Muti byagenze bite? Mugitabo cy'imirari yinsigamigani bivugwa ko "Nyirarucyaba akiri umukobwa w'inkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wabazigaba mu mubari aho ibibanuka byasanze abazigaba. Ni ahari Parc y'Akagera kurubu. Bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati " Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami? Nyirarucyaba ati " Hora nzi uko nzabigira, nzabikurangiriza". Ubwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahingutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine, avuruga amata ya Nzobya ahyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangura kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi y'umuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga. ...Nuko Nyirarucyaba amaze kwiza sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano yuko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye n'ubwo ari umugore bwose; bakitwa ABACYABA". Nyirarucyaba aba umwana nkabandi kubera ibikorwa byubutwari byo kuzana inka no kugeza se ku Ngoma yayoboye u Rwanda kuva mukinyejana cya 11 kugeza muri 1959. Umwami yima ari umwami w'inka n'ingoma.

3
iganze 2018-07-30 18:30:20

Ndabashimiye cyane. Mwatubwira se naho byaturutse kuvuga ko abacyaba baba batera umwaku?Nabyo nimubitumareho amatsiko.

4
uwera Solange 2018-07-20 11:02:41

AMurakoze kutugezaho amateka ya nyirarucyaba nge ndi umucyabakazi ariko nkunda ubutwari bwacu tugira!. murakoze

5
clement Kirenga 2018-07-20 11:02:41

Murakoze kutugezaho amateka ya Nyirarucyaba. Mwanditse ubuhangange bwe ariko hari icyo nshaka kongeraho gikomeye yakoze mu bya yakoze byinshi. Bivugwa ko ariwe wazanye inka mu Rwanda. Ngo ubwo ise Gihanga yari yaramuciriye mu ishyamba yaje guhuririrayo n'umusore aramurongora hanyuma Nyirarucyaba aza kubina inyamaswa umugabo arwaye arayikama amuha amata umugabo we arakira. Nuko ngo Gihanga aza kurwara macinya iri hafi kumwica Nyirarucyaba abimenye, ajyana inka arayikama, aha ise amata arakira nuko inka iba ije mu Rwanda ityo. Abazi akamaro k'inka gakomeye twashimira Nyirarucyaba aho yakoze igikorwa cy'indashyikirwa.

1