1  

1
baziki jean dedieu 2018-08-14 19:53:59

Muzigirwa fredin tuzamuto kuko nubwambere yiyamamaje mu PL hano nyabihu

2
linda 2018-08-07 15:27:57

ibindi ntibindeba ,iyaba bari abashoboye bakatuvugira tukareba ko leta yagabanya iyo misoro yisongereye birenze ubushobozi bw'abaturajye.kandi nyamara imisoro myinshi yica imisoro sinzi impamvu ababyize bataba abajyanama kubarimo gufata ibyemezo nk'ibyo.

3
Ukuri 2018-07-14 09:29:15

@Kigabo Jean Sauveur,ushobora kuba ufite ikibazo cyo gukomatanya ibintu bidafite aho bihuriye. Icya mbere,kuri uru rutonde rwa PL nta Ngabitsinze ugaragaramo,jye uwo.nabonye witwa gutyo ari muri PSD. Ikindi ni uko uwo Ngabitsinze uvuga,natorwa ari ubwa mbere azaba abaye umudepite,wowe sinzi ahandi waba uzi yabaye we. Ikindi ni uko kuba Mukabalisa yagaruka mu Nteko nta gitangaza kirimo kuko amategeko arabimwemerera kandi imyaka amaze ayobora Inteko yagaragaje ubuhanga,ubushobozi n'ubushishozi,bityo kuba yagaruka ahubwo byaba ari ibintu byiza,bizafasha abandi cyane cyane abashya kuko bazaba bafite abo bareberaho. Ahubwo jye PL nzanayitora. Murakoze

4
Karima 2018-07-13 15:39:40

iyi lisite njye ndabona rwose isobanutse! Tuzabatora

5
TWAGIRAYEZU Gilbert 2018-07-13 15:39:16

Kigabo, ndakunenze kugitecyerezo watanze, ariko icyingenzi sintebe ahubwo ikinzenzi nibitecyerezo byiza bishobora guteza imbere abaturage. ikindi nongeraho nuko iyo umuntu yakoze neza kandi muburyo bugaragara igihugu kiba cyikimucyeneye ,igihe adukundiye akongera gutanga imbaraga ze numugisha tuba tugize nkabanyarwanda. Mukabalisa na Ngabitsinze kuba bagarutse nuko ishyaka ribizeye kandi bigaragara ko bakoze neza inshingano zabo.

6
Paul 2018-07-14 09:44:21

Iyi List irasobanutse rwose! Tuzabatora

7
Biraguma 2018-07-14 09:44:13

Gamalier se utakibasha no gutambuka koko, keretse niba namwitiranije, ahubwo se ni Dr cyangwa ni Prof?

8
DAVE 2018-07-12 11:10:42

Dr.Gamariel!!!!!!!!!!!!!!! yampayinka Congz to you.

9
Kigabo Jean Sauveur 2018-07-12 11:10:42

Uru rutonde narwo turarubonye da !, jye ku giti cyanje sinrwishimiye, nubwo ntacyo nahinduraho kuko biba byapangiye mu bushorishori bw'ubutegetsi iyo tutaze bigendeye ku nyungu runaka. Gusa bajye bashyira ku rutonde bake bashoboka, iriya liste yose barambuye ngo barandika abantu 80, hazatambuka bangahe ?, ko itako ry'ubutware rikwubirwa na kizigenza FPR-Inkotanyi, abasigaye bakagabana uturapfarapfa twaho baririye impfizi. Tugarutse kuri ruriya rutonde, Mukabalisa na Ngabitsinze ntibari bakwiye kugarukamo, bakamye imisoro y'abaturage igihe kirekire, bari bakwiye gusezererwa bakajya gutungwa n'ibikorwa biteganyirijemo mu gihe bamaze bayora kariya kavagari k'amamiliyoni, bagasigira abakiri bato bakishakisha mu mibereho, nabo bakiteza imbere. Nyirububasha Rudasumbwa Paul Kagame ajye abera Abanyarwanda umusifuzi mwiza, bariya barunze bikwije bihagije, ajye abasimbuza abashya bagishakisha kubaho, bityo ibya rubanda bisaranganywe mu mucyo, nta nyagukira na nyagupfa. Mubane na Rurema Imana y'i Rwanda, imwe yirirwa ahandi igataha iwacu. Murakoze

1