1  

1
Josette 2018-06-25 20:14:53

Niba iyo ya EAC yaranze iyafrica izemera gute? Ese ibyo bihugu byo muri EAC ntibiri muri Africa? Ibaze uru umunyarwanda ufite iyo passport ukajya Bujumbura, bakumira bunguli na Uganda ubu sinzi niba inkoni wazikira kuko uba uje guhunahuna.Kongo ho rwose ntabwo bakumesa gusa Tanzaniya bo ushobora no kutamenya uko byakugendekeye.Narumiwe njyewe.Sinzi aho umunyarwanda azongera guhungira.

2
Dr. Callixte Yadufashije 2018-06-25 20:13:33

Nshuti mwitekereza ko bitazashoboka ngo duhore twigira abadashobora gukora ibintu ngo bibeho. Bizakunda rwose ntanubwo mbibona nk'inzozi kuko ntawigeze atekereza ko yazajya ko azajya Kenya n'indangamuntu kandi ubu ujyayo. Muri Benin Umunyarwanda ateza cachet muri passport nko muri EAC kuki twumva se ko bitazashoboka, dukwiye kubyiyumvamo rwose naho amakimbirane yibihugu yo ntakibazo kuko ntazibana zidakomanye amahembe. Ramba Rwanda

3
Ebindeba 2018-06-24 12:01:02

Mbese mwambwira icyo iyo passport AU imaze, niba itakwemerera kujya mu kindi gihugu, kubera amakimbirane ni ibibazo bya MUNYANGIRE. Jye mbona ari inzozi, ni passport yo kuri internet ! Ijya kurisha ihera ku rugo. Ngaho iyo passport uyambukane Tanzania, cyangwa wibeshye uhingutse amabinga ku mupaka wa Republic of South Africa…

4
Kamanyu 2018-06-23 10:27:10

Iyo mishinga njye mbona igoye kuyishyira mu bikorwa! Niba se ibihugu bituranye hirebana ay'ingwe, aho iyo passeport nyafurika izakora da?! Twihereyeho twe ubwacu kuriburu rubuga aho utanga igitecyerezo kinenga ntigihitishwe kuri uru rubuga, aho none uzatunenga tuzemera ko yinjira ku butaka bwacu kabone niyo yaba aje yitwaje iyo pasiporo nyafurika?! Ese ibihugu nka Afurika y'epfo, Tuniziya, Gabon,...aho bizemera ko uwitwaje passeport nyafurika abikandagirira kubutaka?! Iyi mishinga mbona imeze nk'imwe ya Mugabe na Kadafi! Ni inzozi nziza ariko kuzazishyira mu bikorwa ubqnza bitazakunda vuba aha!

1