1  

1
DESIRE 2018-07-01 10:14:55

Muraho, murakoze kubw'iki gikorwa mwateguye cyo gukundisha abanyarwanda gusura ibyiza by'iwacu,byaba byiza muduhaye ibiciro ngenderwaho kuby'iciro by'abantu bifuza gusura ahantu nyaburanga,bitewe naho ariho: -Abana Abakuru Abanyeshuri etc,,,..... Murakoze

2
Augustin 2018-06-18 19:16:42

Mwese muhawe ikaze muri weekend. Le 30/06/2018 kuri kanopi muri nyungwe ndetse le 07/07/2018 tugakomereza mukagera . Byose bizahura na weekend kdi muratumiwe mwe ndetse mutumire nincuti zanyu doreko hari nigabanyirizwa kuma couple. Nimuze mwese dutembere u Rwanda. Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788579351

3
Augustin 2018-06-18 20:22:32

Muraho Mwese, bamwe bifuzagako gahunda ya temebera U Rwanda ya shyirwa muri weekend ubu byagezweho. Dore uko gahunda zi fashe: -Kwitariki 30/06/2018 tuza jya Nyungwe kuri Kanopi - Kwitariki 7/07/2018 Tuzajya mu Kagera tujye kwirebera zanyanswa zinkazi. Umunyarwanda : 30,000 fr kumuntu , naho couple ni 25,000 kumuntu. NB: Nkuko bisanzwe Tuzahagurukira kuri Champion hotel Kugimenti impand ya airtel . kubundi busobanura nde tse no ku bukinga ifasi ya we hamagara kuri 0788579351. Nimuze mwese dutembere U Rwanda rwacu.

4
Gonzague 2018-06-03 15:56:16

Iyi gahunda ni inziza pe! Njye nari mfite akabazo kamatsiko. Ushatse nko kohereza abana nka 15 bose bari munsi yimyaka 20 gusura akagera price yaba imwe nkiya abakuru? Murakoze

5
Bonaventure 2018-05-30 16:56:22

wowe watanze igitekerezo witwa Kaka, turakumenyeshako guhera mukwezi gutaha uzabona iyigahunda muri weekend rwose. Nawe Marie, aho wasabye niho hatahiwe. Prince turagushimiye rwose kandi tuzabyitaho pe. hanyuma wowe SOSO nakubwirako mugihugu cyimpumyi ufite ijisho rimwe arayobora. uwo uvuga ko asanzwe abikora, nyuma yizo ngendo uzamenya gukorana ikintu ubunyamwuga icyo bisobanura.

6
Kaka 2018-05-29 11:15:02

Izi gahunda byaba byiza zigiye zishyirwa muri weekend kugirango nabakora muminsi y'imibyizi babone uko bagenda gusura ibyiza by'Urwanda nkubu nabishakaga ariko nabonye bizaba ari muri weekend

7
prince 2018-05-29 11:27:41

Nishimiye kino gikorwa kiza. Murakoze kandi bigiye gufasha benshi kuzeguruka urwanda. Ndatanga igitekerezo ko buri university, secondary, primary abakozi ba leta nindi miryango yashyishyikarizwa gusura ibice bitandukanye by'Urwanda. Niba umuntu azaba icyo azaba cyo, nibyiza kuba asabanukiwe igihugu cye. murakoze

8
Marie Mukundwa 2018-05-29 11:24:22

Ko mutadushyiriyemo parc y'ivirunga kandi aliyo abantu benshi bakunda kubera ingalyi. Ubwo se waba ukoze iki ugiye mu Kagera na Nyungwe ntukoze ikirenge mu birunga kwirebera ingalyi? Kumenya inyaburanga zacu utazi ingalyi cyaba ali igihombo.

9
Soso 2018-05-29 22:18:33

Ibi nta gishya kirimo kuko Wilson Tours irabisanganywe kandi ibifitemo ubunararibonye pe!.

10
Soso 2018-05-29 22:18:28

Turabyishimiye

11
Ndizeye Regis 2020-02-27 22:11:04

Kabisa ndabashimiye kugikorwa Ciza coguha agateka abanyagihugu bakamenya nabo ivyiza bafise mugihugu cabo,niho hava nokwumva bagikunze bashobora kucigura.

1