1  

1
Bandora Charles 2018-06-04 11:22:07

Ico navuga nuko mwanyereka aho batorera Mushikiwabo kugira ahige umukebawe wa Canada Michelle. Ntamunyarwanda ushira mugaciro, ariko utari muri ibigwari biri hano mumahanga, utatora Mushikiwazo( Inkotanyi). SVP, muzaje mutumenyesha niba hakenewe amajwi yabavuga igifaransa ,noneho tuyamundagazeho! Erega, haraho abantu twibaza uko uyo mutegarugori yavutse yarezwe,agakura, agashingwa amabanga, yewe akuzuza inshinganoze nkuko bikwiye kandi bigaragarira nutayamuhaye. Ndamubwiye nti komereza aho mukobwa w´Urwanda, ukomeze ugire ikinyabufura, ituze n´uburumbuke mubuzima bwawe.

2
mn 2018-05-23 12:44:47

Nibyo koko Louise arabikwiye kandi arabishoboye. Gusa nkurikije uburyo twahaye uburemere English tukayisimbuza Français no mu burezi, simpamya ko nk'Urwanda dukwiye kuyobora uyu muryango. Nabigereranya n'Umuporoso wifuza kuba Musenyeri mu bagaturika. Murakoze

3
john 2018-05-24 20:43:22

nonec simperuka mwamagana abafaransa kd mukaba mwaraciye ni gifaransa none ni gute mwifuza kujya mu miryango yabo?? akebo kajya iwamugarura

4
Bimawuwa 2018-05-22 16:15:45

Ariko ibingibi bimeze nko gucanga abantu none se u Rwanda rwemerewe kuba mu miryango ibiri ubwayo isa nkishamiranye ukuntu,kubera ko buri muryango ugamije kurengera ururimiri rwarwo (igifaransa ni cyongereza) igihugu cyemerewe kuba mu miryango 2 in some time. njye nicyo kibazo n bariza.

5
Jennifer 2018-05-22 16:43:25

Mureke mushiki wacu ariwe Louise Mushikiwabo ayobore uwo muryango kuko ni umuhanga cyane mubya diplomatie. Wabona binamufashije kuzahura umubano hagati y'u Rwanda n'ubufaransa, abafaransa bakava ku izima bakemera amafuti yabo. Louise iyaba ntora ijwi ryanjye nahita ndiguha.

6
Ndakwemera 2018-05-22 16:56:37

Mujye mumufotora wese, turabizi ko ateye neza, muzadushakire udufoto twe akiri umukobwa. Igifaransa arashwanyaguza icyongereza ni umuriro, wagira ngo yavukiye muri potion magique ndaka. Ariko numvishe ko ngo afite n agakobwa keza. Undi mugore uteye neza buriya kndi nawe akagira ubwenge ni karusisi, yemwe ubundi ni gake umuntu atera neza agasaza neza . Muzadufashe mudukorere inkuru icukumbuye kuruwo mugore.

7
nono 2018-05-21 19:48:57

waou! songambele maman!!! tugufatiye iryiburyo kabisa. ngaho rero igifaransa mu mashuri wapiiiiiii

8
www 2018-05-21 19:40:39

Baraba baduhamije. Azasimburwa nande bahu? Sha uyu mugore ni umuhanga kuzabona umusimbura bizabiza Kagame icyuya.

9
steve 2018-05-21 18:51:28

Nyakubahwa Louise Mushikiwacu rwose arabikwiriye bitewe no gukora neza akazi ashinzwe kandi yifitiye icyizere anasobanura ibintu bya diplomacy uko bikwiriye abantu benshi bakanyurwa ari nabyo abafaransa bashaka kumudutwara ngo abayoborere OIF itagifite ingufu nka Commonweath gusa HE ntazamutange kuko abafaransa bashobora kuzamukoresha amakosa ajyanye na politike kubera ko politiki yabo itajyanye n'igihe afrika ishaka kuganamo bashobora no gukora uburyo bwose bamuhanganisha nawe mu miyoborere u Rwanda rugendera ho kuko bafite ikimwaro nipfunwe mu gushigikira genocide yakorewe abatutsi mu ruhando mpuzamahanga ahubwo HE amushakire undi mwanya ukomeye muri UN nko kuyobora UN Women kw'isi. Ndibuka Honorable Louise Mushikiwabo ahagaririre u Rwanda mu nama ya OIF I Kinshasa yinjira mu nama akandagira kigabo yambaye umwenda w'umushanana anahavugira ijambo mu rurimi rw'igifaransa cya nyaco kirimo content isobanutse yemeje abayitabiriye bose nubwo u Rwanda rwari ruhanganye na RDC Ku kibazo cya M23 icyo gihe azahabwe umudari w'ishimye kuko ayoboye MINAFFET imyaka myinshi kandi abagabo benshi bayiyoboye batahamaraga kabiri.

10
kalisa 2018-05-21 18:51:01

Ayayayayaa byaba ari ntako bisa igihugu kibarizwa muri commonwealth kiyoboye ibihugu bivuga igifaransa

11
Kabare 2018-05-21 18:49:21

OIF igamije guteza imbere ururimi rw'igifaransa,nkuko Commonwealth igamije guteza imbere Icyongereza.Ariko mujye mwibuka ko isi yigeze kuba igihugu kimwe ivuga ururimi rumwe gusa (Intangiriro 11:1).No mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,isi izaba igihugu kimwe,iyoborwa na Yesu (Ibyahishuwe 11:15),ivuga ururimi rumwe .Nkuko Daniel 2:44 havuga,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu ku munsi w'imperuka.Kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Isigaze abantu bayumvira gusa,bazatura mu isi izaba Paradizo (Zaburi 37:29).Bazaba bavuga ururimi rumwe gusa kandi bose bakundana.

12
Kamirindi 2018-05-21 18:48:30

Politiki ni ikintu kibi kuba ashaka kuyobora uriya muryango si uko ariwe ubigomba ahubwo ni impamvu za politiki.Uko abafaransa batubona ntibizatuma atorwa.Ashatse yabyihorera afurika ituzi nkabavuga icyongereza bikuye igifaransa

13
Burundi 2018-05-21 12:33:07

Uno mwanya wari uw'uburundi kuko hari ukuntu ibihugu bigenda bisimburana systématiquement mu kuyobora uriya muryango. Ariko Nkurunziza yanze gushyigikira candidature y'umurundi mugenzi we, wanabaye president w'uburundi ngo kubera ko ari muri opposition. Africa turi injiji gusa

1