1  2  

1
leo 2018-07-11 21:45:16

Ni sawa kabisa!!icyo mbona mu rwanda cyakorwa nukubaka kgl nshya hakabaho na old kgl!! kuko aho iri ubu rwose ni hato kuhavugurura nta cyo bimaze cash zirahashirira kera nakare hazongera huzure vuba

2
sehene 2018-05-11 10:18:37

Iyi ni inkuru kabisa. Ndashimye kandi amafoto ni meza cyane. Njye ninjyayo nzigira hariya handitse SEBIKOTANE ubanza nasangayo abanyarwanda benshi bo mu majaruguru tukisangirira urwagwa.

3
Nzovuyase Innocent 2018-05-11 10:17:03

Coup De chapeau kuruyu munyamakuru,urumuntu w'umugabo.Inkuru yawe iri profession ell

4
Thomas 2018-05-10 17:25:46

Ntidukwiye kwirara kuko turacyari kure kbsa! Senegal ni igihugu cyiza yego kiri Ku Nyanja nta genocide yabayeyo byumvikane ko bakwiye kuturusha byinshi arko turebe imibereho y'abaturage: Bariya mubona Ku ifarasi nubwo badasa neza arko barabyibushye kdi mwabonye ukuntu hari izuba ryinshi! Twe tubura iki rero,..... Tubanze dukemure icyo. Mbere Na mbere umuturage ibe slogan ya leta! Igenamigambi rishingiye kuri we harebwe ubushobozi bwe kko ariwe leta murebe ko iriya mihanda tutayubaka vuba kdi twishimye!

5
kazungu 2018-05-10 17:23:28

Urakkoze Philbert kudutembereza Dakar...ubutaha wakongeraho, ubukungu bw'igihugu icyo bushingiyeho, politiki uko ubutegetsi buteye, santé n'ibindi

6
Paul 2018-05-10 17:23:28

Photographe n'Umwanditsi mwakoze cyane. aya mafoto ni meza

7
Thierry 2018-05-10 12:07:11

@ Philbert( Umwanditsi w' inkuru) Urakoze cyane kudutembereza uyu mujyi. Nukuri urasoma inkuru ukumva neza neza uriyo. Ubu ni ubunyamwuga ugaragaje komereza aho.

8
umugenzi 2018-05-10 17:42:14

coup de chapeau kuri uyu munyamakuru, wayivuze neza kbsa, gusa ile de gorée ntabwo wayidutembereje neza, ngo utwereke nayanzu bashyiragabo aba escleve mbere yo kubajyana i burayi, icyo nakongeraho nkumuntu wahageze nuko Visa uyifata ugezeyo kuri airport, kubantu bashaka kugura imyenda, hariya caguwa zirahendutse cyane ugiye musoko rimeze nka nyabugogo, aho ushobora kugura ishati nziza ku mafaranga 1000CFA angana na Frw 1500 cg Frw 2000, ikindi umutekano waho ntakibazo, ubona abaturage bakunda abanyamahanga nko mu Rwanda. ikindi harashyuha cyane kuburyo mumazu yabaturage haba harimo Air condition kugira ngo umuntu abashe kubona ubukonje no gusinzira neza. bn voyage kubashaka kuhatemberera.

9
Ndabikunze 2018-05-10 10:29:51

Yego rata urakoze kudutembereza iki gihugu cyiza, urasobanutse kbsa

10
HABIMANA Olivier 2018-05-10 17:38:44

Iyi nkuru ntacyo nayivugaho. Gusa uyu munyamakuru bamugize umwarimu mu ishuri ry'itangazamakuru cyangwa iry'ubukerarugendo hari icyo byafasha Igihugu cyacu. Ukuntu yinjira mu nkuru, uko ayibara, uko agaragaza amafoto n'ibindi bigaragaza ko ari umuhanga. Sinakwihanganira gusoma iyi nkuru ngo ngende ntamushimiye. Keep your good job up!

11
Bimawuwa 2018-05-09 17:33:13

Iterambere ryi gihugu ni mihanda reba iyo mihanda ukuntu ituma igihugu gisa neza, ariko twe sinzi ibyo turimo noneho ngo hakiza kwigwa ukuntu hakwubakwa indi nzu yi nteko mugihe kigali ifite imihanda 4minini gusa nta highway niyo dufite imito ntobwo igendanye ni gihe ,aho kugirango bubake imihanda minini igezweho ngo barashaka kuvugurura isanzwe babe bakemuye ikibazo cyi mihanda kigali ifite. ndashaka mubare imihanda igenda ikagarukira ahantu hagati kubera ko imodoka idashobora gukomeza kubera ko hubatswe amazu cg se hari ikindi ari ingahe ,iterambere ryi gihugu ni mihanda mbere hanyuma amazu niyo wakwubaka amazu menshimeza udafite imihanda ihagije ntacyo bya marira igihugu. tuzakomeza kujya tugenda tubyiganira muri iyo mihanda na bubaka amazu manini bagende bakora udukorosi kugirango bagere kunzu zabo byose birakomeza kugenda bisubiza inyuma umujyi wa kigali ,uko ureba kigali ikeneye gushaka ahantu hubakwa indi kigali nshya kuburyo izaba ifite ibintu byose bikenewe kandi bigendanye ni gihe.ariko project zose zibonetse nukubaka amazu ntamihanda mbona bizagera aho tukabura naho tunyura.ubwo nimureba iyo mihanda ntabwo mugira ishyari .

12
Gertrude Twagiramariya 2018-05-09 18:10:13

Murakoze kuri iyi nkuru y'amateka ya Senegal. Aracukumbuye bihagije.

13
MOMO 2018-05-09 18:07:54

Bravo! Philbert, that's what we call a real proffesionalism, keep it up, ureke abanyamakuru bakora inkuru z'amafuti gusa, ukabura icyo bashatse kuvuga.

14
Tedus 2018-05-09 19:17:42

Umva kweri Dakar nahantu pe!!ESE nigute umuntu yamenya amakuru Yahoo neza?haba umutekano nkuwacu c?firb tegura inkuru utubwire kumutekano na business niba umuntu agiyeyo nta nkomyi tunyarukire yo pe!! Urakoze cyane!

15
Jean Claude 2019-04-23 20:54:07

Urakoze rwose kudutemereza Dakar. H.E Perezida Paul Kagame ntaho batamwera kuri leadership ye.Najye nagiye mu Bubiligi naho baramwera.Dufite Ikirezi kandi natwe tubimenye.

16
Bimawuwa 2018-05-09 19:17:20

nakunze imihanda yaho imeze neza cyane nicyo kintu tubura mu Rwanda imihanda irakenewe rwose tuzakora isuku ariko kuva nta mihanada dufite ntabwo tuzaba kuri urwo rwego,love senegar rwose

17
Natasha 2018-05-09 19:17:11

Thanks a lot. Unkundishije Senegal. Uri umunyamakuru mwiza. Naho akajagari ko ibyo ni ibya Africa, ahubwo kadahari twumva tutisanzuye. Nkunze niyo monument yerekana amateka ya Africa. Jye navuze ko aho kujya gutembera ahandi nzajya nisurira benewacu b'abanyafrica. Nkunda ko iyo muri kumwe uba ubona ari mwene wanyu. None umutekano ni sawa?. Ticket y'indege ni angahe?

18
M. S 2018-05-08 21:23:17

Urakoze cyane kuri iyi nkuru, bigaragara ko wayitondeye pe. Jye mba i Dakar. Ikirango kigaragaza amateka ya génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda cyashyizweho le 2/5/18 kuri "Place du souvenir" . Hari Ministre Uwacu Julienne na Mugenzi we wo muri Sénégal, na Ambassadeur Mathias H.w'u Rwanda muri Sénégal n'abandi banyacyubahiro, n'abanyarwanda, n'inshuti zabo. Ikindi umuntu atakwibagirwa kuvuga, ni uko hano muri Sénégal bazi Kandi bavuga neza u Rwanda, na perezida warwo Paul Kagame, bafata nka perezida w'intangarugero muri Afurika. Kuba umunyarwanda hano biteye ishema cyane, buri wese aba akubwira ngo "uri uwo kwa Kagame ? Turamwemera cyane. Iyaba ibihugu byacu byose byagiraga abaperezida batekereza Kandi bakora nka we "

19
Umusesenguzi 2018-05-08 21:20:18

Ni sawa pe ubundi iterambere si ukuzamura imisoro cyagwa kwiruka gake gake bazabigeraho ikingenzi nuko umuturange aticwa Ni inzara. So Africa is African, so aho gushyiraho inzego nyinshi zirukankana umuturanjye mwashyiraho uburyo burambye butuma. Abaho neza kd ibikorwa bimwe nka transport ntibibe ibyareta gusa. Ubundi tukabaho neza. Congratulations Kuri embassy irasa neza. Turiranga

20
JP 2018-05-08 15:16:39

Iyi nkuru irashimishije, ibiciro bya hotel bimeze bite? itike y'indege ni gute? kubona visa yaho biroroshye? Aha hantu hateye amatsiko kandi kuhasura bishobora kuba bidahenze.

1  2