1  

1
truth 2018-05-06 17:20:23

leta izafashe abezweho nibiza ariko abajya gutura Mu manegeka leta yarabanje kubabuza ntibagire icyo bahabwa kuko nibo biyahura

2
EMM 2018-05-05 12:18:19

ARIKO BAVANDI HARI UBUNDI IMVURA YIGEZE IGWA GUTYA? INSENGERO ZITARAFUNGWA? AHAAA!! BAZIFUNGURE DA!!

3
Eugenie 2018-05-04 21:46:13

Ni byiza ariko na Leta nifashe abaturage kko ahenshi amanegeka bayashyirwamo n'ibikorwa remezo bitanozwa.,urugero gare ya Nyanza kicukiro amazi yose ahava nta nzira yakorewe yose amanuka asenyera abaturage, Hari bize iri ku muhanda ujya Macadamia inyuramo amazi, yo mumuhanda, ava ku mashuri I Nyanza, ku rwibutso, yose akoherezwa mu baturage.abaturage baravuze, imidugudu igerwaho n'icyo kibazo ya Juru na songa, banandikiye umujyi wa Kigali, mu muganda rusange ariko n'ubu nta gisubizo, ruhurura ziraguka umunsi ku wundi, ni aha Nyagasani. Na Meya arabizi kko mu kwezi kwa munani yahakoreye umuganda kdi icyo kibazo barakimubwiye, ariko ntacyo arabikoraho.

4
alpha 2018-05-04 13:23:51

nyabuneka nibafungure insengero abantu bongere basenge naho ubundi ahaaa...

5
shyaka 2018-05-04 21:41:40

nibyo nyabihu mumisozi ya Kintobo Rugera Rurembo nabatuye kurutare rwakirimbogo bazimurwe cyacyane abatuye hejuru yurutare RWA kirimbogo mu kagari ka Ryinyo muzahasure

6
Pat 2018-05-04 22:12:55

Nibyo rwose nibakoreshe imbaraga aho kuza baje gushyingura!nanjye uturiye Kigali ndatabariza abatuye mugishanga cya Kacyiru ahafatanye nahahozee ULK,imvura iri kugwa amazu yaho yibyondo akurengerwa n'amazi,nimubatabare mubakuremo kungufu tutarahakura imirambo

7
@Emma. 2018-05-04 22:11:49

Nibyiza kuba abagize Guverinoma bakomeje kwigira hamwe uko hafatwa Ingamba mu guhangana n'Imihindagurikire y'Ikirere no gukumira Ibiza , Nsanga hakwiye no gushyirwaho ingamba zivuguruye zigamije kunoza Imiturire ,ubu ujya kureba ugasanga umuntu yubatse Inzu nziza ndetse ahantu heza , ariko nta buryo bwo gufata amazi buhari , nta ruhurura zitwara ayo amazi , nta Kizimyamwoto wabona keretse ari uko police ihageze abashoramari bakwiye gukangurirwa gushora imari muri uru rwego, hakwiye kandi kwigwa uko aya mazi yarushaho kubyazwa umusaruro , agahurizwa hamwe , Abaturage bakwiye kwigishwa guhindura Imyumvire ku mikoreshereze y'ubutaka no kubufata neza (Land Management Utility ) , turashimira leta kuba izirikana abagizweho Ingaruka n'Ibiza.

8
Kagina 2018-05-04 22:10:34

Iyi mvura irakaze bavandimwe

9
ZIRIKANA 2018-05-04 22:09:59

Kwimura abanturage ntawe ubyanze ariko rero hazirindwe kuvana mu manegeka ujyana mu yandi manegeka. kuko hari ubwo bishoboka ko abaturage babwirwa kuva aho babaga ariko ntiberekwe aho bajya. Nihehe se ubu hari amazu atarimo abantu ku buryo abasohoka babona aho bahita bajya. Ariko imvura nikamuka Leta izorohereze abantu bisanire amazu muzuba bye kujya bikorwa mu bihe by'imvura bityo uburemere bw'ikibazo buzagabanuka. Nibadutangarize ahantu twaba tugiye by'agateganyo niba bishoboka

1