1  

1
Habineza 2018-05-09 17:31:18

Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakaba bali mu Rwanda nibemere bafate indangamuntu kuko ntiharumvikana umuyobozi wo muli Kongo numwe usaba ko abantu babo bataha mu gihugu cyabo,kandi bizarushaho kuba bibi mu myaka ili imbere igihe Kabila n'abe bose bazaba batagitegeka.Kuhatura bakagira amahoro asesuye byararangiye.Mugire amahoro...

2
The rwandan way 2018-03-26 14:13:02

Abo bavuga ikinyarwanda bakomeje gutotezwa mu karere ka Kivu, ni bashyire hamwe maze bavuge ijambo rimwe gusa, ko bashaka ko u Rwanda rubarindira umutekano kandi bakaba biyemeje kuba abaturage b'u Rwanda. Icyo gihe u Rwanda rufite inshingano yo guhera ko rwagura imbibi zwarwo rukakira abo baturage bashyashya n'ubutaka bwabo! Easy! Aho kwihutira kwakira abimukira badafitanye isano na rimwe n'Abanyarwanda. "Abarwandophone" bo muri Kivu, turi kumwe, turi umwe!

3
chef 2018-02-22 22:02:24

umuntu uvuze ko twakoroganye nabanyamasisi aratubeshera pe !!!! ntacyo dupfa nabo njyewe ndumunyamulenge iwacu nimurizone uvira mbabazwa cane nabakongomani bagenzi bacu batwica bakatwangiriza batuziza urwanda NGO turasa nakagame NGO dufite amazuru maremare none nkibaza nti ESE haru umunyamulenge urema amazuru ? kuberiki bemeye amazuru magufi nabo bazashake amaremare , ikindi badushinja kuva murwanda nonese 1 abashi bavahe? simurwanda ?icyangugu simene kidebege 2 ababembe ntibavuye tanzaniya ? nabandi bavuye Zambia , Angola nahandi hatandukanye none nigute batwitiranya ntabwo tuzigera tuva murikongo narimwe niyacu tuzabarwanya nkaba nasaba president Paul kwibuka benewabo babatutsi mugihe bizabangobwa azakore akazi kuba ukuri AU ntiwibagirwe bene wanyu babatutsi tukuziho kutarobanura ubumwe nubwiyunge ariko gerageza udutabare nkabanyekongo babanyamulenge nabanyamasisi nabagorwe wibukeko nutadutabara uzaba wirengagije ishingano zawe tukuziho ishyaka nubwitange igihe Niki bwana president Paul Kagame kugira icyo wakora ugatabara inzira karengane ikimbabaza nuko ububutumwa ahari utabusoma nibushikira uzabutekerezo udusubize bwangu interahamwe na maimai yakutumba , maimai Ngarukiye , nabandi imbonerakure zuburundi FNL ya gatorwasa nizidi nsorensore zabapfurero na babembe bahagurukiye kutumara ikibabaje nuko iyo baduteye tukarwana twageza igihe. cyokubahasha urugamba rugeze ahantu heza tubirukanye leta ya kabira ikatwitanga turasaba amahanga na President Paul Kagame kudutabara

4
Seth Yale 2018-02-23 11:27:25

David Nsenga Marshall, jye by'umwihariko nshimye iyi nyandiko yawe irimo ubusesenguzi buhambaye kw'itotezwa ry'abakongomani bavuga ikinyarwanda cyangwa bafite inkomoko mu Rwanda (biterwa n'imvugo). Hari bamwe babita abakongomani bavuga ikinyarwanda, ariko bo bakaba bumva bakagombye kwitwa "Abanyarwanda bo muri DRCongo". Impamvu yo kwumva ko bagomba kwitwa batyo, ishingira kumateka yabo yo kuva mumyaka hagati ya 300 na 600 bamaze kuri ubwo butaka bwa ba sekuruza! Basanga na none, kandi ariko binari, ko mbere y'umwaduko w'abazungu/abakoloni, imipaka y'ibihugu itarakatwa, ibice batuyemo by'uburasirazuba bwa Congo, byari u Rwanda, bityo nabo bakaba bari abanyarwanda. Bakaba basanga rero bikwiriye ko bitwa "abanyarwnda bo muri Congo, aho kuba abakongomani bavuga ikinyarwanda". Nk'uko umwandi w'iyinkuru yabisobanuye neza, umuco n'indanga-gaciro na kitazira by'aba banyarwanda bo muri Kongo, nibyo bibahesha imbaraga zo "kwigira", ugasanga ayandi moko badahuje umuco, ururimi, indanga gaciro na kirazira barahora muri bwabunebwe n'ubwibone ngobafite igihugu kigari gikungahaye kumutungo kamere! Ibyo bigatuma ayo moko yandi adindira mw'iterambere, bigatuma bahora bagirira ishyari abanyarwanda bo muri Kongo. Uburyo bw'ubutegetsi bwa "Diviser pour reigner/divide and rule" bukunze gukoreshwa n'abanyagitugu, nibwo bwakoreshejwe na Mzee Laurent Desire Kabila kuva 1998-1999 agerageza gucamo abo banyarwanda bo muri Kongo iharanira Demokarasi akoresheje amafaranga (agura bamwe). Byagiye bituma koko nk'umwanditsi w'iyi nkuru yabikomojeho, abo banyarwanda bo muri Kongo biganje muri Kivu y'amajyepfo (abanyamulenge), abo muri Kivu y'amajyaruguru (abanyamasisi, abanyamunigi, abasanza, abanyejomba, abanyarutshuru etc...) bacikamo ibice, ntibongera gutahoriza umugozi umwe. Bigaragara rero ko babashije kwongera bagashyita hamwe, babasha guhanga, bakarangiza ndetse bakabasha no gukumira kiriya kibazo cy'itotezwa bahora bakorerwa. Murakoze

5
ndahamikwa 2018-02-21 10:30:25

ariko se uwo mugabo uvugango abanyamulenge ntibumvikana nabagogwe arabeshyera iki???ubwo yatanga ingero zukuntu batumvikana.???abatumvikana nabagogwe nabanyejomba

6
ngirumpatse 2018-02-21 16:00:16

yego rwose.ibyo uvuze nukuri.abanyamulenge ntakazi bigeze muri iki igihugu ariko usanga hafi yabose bafite amazu yabo bwite.kandi barafashanya cyane

7
Andrew 2018-02-21 10:30:13

Reka mbabwize Ukuri, Ikibazo cyabanyekongo bafite Inkomoko yabo mu Rwanda ( ABANYAMULENGE, ABANYAMASISI"ABAGONGWE"), nikibazo gikomeye , kuburyo umututsi wese muri congo bamukubita , bakamutoteza bamwita ko asa na KAGAME, nzi abanyamulenge benshi bazize ko basa na Kagame, nasabaga ko president Kagame , abanyamulenge bahora bazira, yahoza amaso ye muri congo batazatsembwa kandi agihari. hanyuma ngasaba abatutsi muri Congo Guhuza bamenyeko umuhoro ubariho bose. Icyo Abanyamulenge bazira ni uko banze kwivanga nabanyamahanga muri congo, banga ko bashakana nabo , bakomeza umuco n'ururimi rwabo nyarwanda. kuko Values zose Nyarwanda nizo zigega abatutsi muri Congo. njye mbona aricyo bazira. Niba Isi ishaka amahoro mubiyaga bigari, igomba gufata ubutaka bwa sud Kivu na nord kivu, bakabyomeka ku Rwanda, noneho abobanyecongo banga Abanyamulenge bazaba babakize basubiye iwabo mu Rwanda, bayoborwe na mwene wabo Kagame ikibazo gikemuke.

1