1  2  

1
dunia 2018-01-25 10:35:36

Nzaba ndeba!

2
sasa 2018-01-25 11:19:33

Bazatubwire ko udafite uruhusa rwo gutwara itazamwemerera gufunguka. -Uwasinze ko itazamwemerera guhaguruka. -Utwaye magendu ko izajya yanga guhaguruka. -Super ishizemo bigenda gute?. Ipine ripfumutse azajya yishyura gute ataragera aho yashakaga. Ibibazo bizavukamo ndabona ari nka miriyoni pe

3
Mateka 2018-01-25 11:19:33

Ariko kuki mutazita amazina y ikinyarwanda koko,ubukoloni buranze bubaheze mu mitwe,ibaze ngo umbrella ishinzwe kubwira abagore iby imyororokere,irabwira abahe bagore si abanyarwanda?iravuga ikihe kirimi si ikinyarwanda?kuki mutayita umutaka aho kuyita umbrella se?hahh sha njye sinzi kabisa ibyo kwihesha agaciro mwarangiza mugakoresha indimi z abakoloni aho gukoresha izanyu,ubwo ejo nibabyiyitirira usange murasakuza ngo biyitiriye ibyanyu,bababwire bati murabona se biyari mu ndimi zacu nitwe nyine twabikoze;nyamara ushyize mu kinyarwanda uzabibona wese azamenyako ari iby i Rwanda.iki kintu abantu bagomba kukitaho,njye nzavumbura kandi nzabyita ikinyarwanda ,n ubuvivi bwanjye buzamenyeko byavuye i Rwanda nta munyamahanga wabyiyitirira;muzarebe abazungu biyitirira amateka akomeye y abirabura ba kera bavumbuye science n ibindi,kandi uburyo babanza kuyiba ni ukugoreka amazina yabo birabura kugirango hatazagira uwumva ko bari abanyafurika,ariko ubu turabimenya kuko dushakisha tukamenya amazina yabo atahinduwe,mwe rero mwitirira ibyanyu amazina y abakoloni murababaje kuko kwiyitirira ibyanyu ni nkako kanya kandi ntihazagire n utahura ko ari ibyanyu.

4
Over2You 2018-01-25 11:19:33

Ururuganda ruje gukora imodoka ibihumbi 5 kumwaka zizagurwa nande ndeba insurence companies zarakameje with a go head from BNR! Imihanda yacu nayo ko mbona itazabasha ku accommodatinga traffic flow yimidoka mugihe kimyaka itatu irimbere!

5
Bosenibamwe 2018-01-25 11:19:33

Umuntu najya kuyipakiza imicanga cg ibirayi bizajya biba rwa gute? Ayifashe akayigira taxi voiture ninde uzajya yishyura essance? Nujya muri gahunda zawe uziko uribuyigarukemo undi akayigutwara bizagenda gute? Sibwo mutumye abantu baterana amangumi bapfa ibitari ibyabo? ,,,

6
joe 2018-01-24 20:44:22

Aba ntabwo bize muri Nyarwanda!

7
Kelly 2018-01-24 20:44:12

Muratubeshye ngo ntaho byari byaba?Uretseko bizaba ari umwihariko ku rwanda naho ubundi izi technology zimaze igihe zikoreshwa. Urugero: Iyo application yo gutira or gufata imodoka ikwegereye ugatwara warangiza ukishyura hagendewe kubirometero wakoze isanzwe ikoreshwa cyane muri USA. Iyi bayita zipcar. Imodoka ziba ziparitse ahantu hari icyapa cya zipcar hanyuma ukareba aha kwegereye ukagenda ugafungura imodoka ukagenda ukagaruka ugaparika. Nubwo aribyiza ariko birahenze cyane kuburyo bamwe batabikunda cyane. 2.Iyo car hailing ni ride sharing hari ama application menshiiiii cyane abikora mubihugu bitandukanye, muri kenya bakoresha UBER(ikora henshi ku isi ahubwo biratangaje uburyo murwanda byari bitarahagera), hakaza LYFT nayo USA ikaba nahandi ku is, hari nizindi companies around the world zikora gutya cyane nko muri China na India bafite form za uber na lyft bita andi mazina ariko concept ari imwe. Aba basore bacu rero ntagishya bazanye cyane uretse gufata technologies zisanzweho bakazikorera u rwanda. I mean bagakora application za case y'urwanda which is amazing. Gusa haracyari imbogamizi nyinshi kugirango izo application zizakore mu rwanda, nk'umu expert muri GPS and satellite communication or wireless communications in general, bizagorana cyane kugirango map zabo zikore hose mu rwanda cyereka niba bizaba ari mumugi wa kigali gusa or n'indi migi ariko utemerewe kurenga imbibi z'imigi. Nakoze kuri application zinyinshi yewe na case y'urwanda ariko kugirango uzakore tracking y'imodoka imanutse Butare ijya kigali bizagorana! Awesomity muri abambere and congratulations kabisa nizereko batazabaha urusenda kuko harimo akazi kenshi!

8
kalebe 2018-01-24 20:54:46

salut ibibintu nibyiza gusa harimo imbogamizinyinshi kandi iyo uri munzira yamajyambere ntusimbuka intabwe ? haracyari byinshi byogukorwa aho kujyira utajyira niyo car sharing mwakora taxi sharing like uber na didi ya china naho iyo yo kubera amatejyeko yumuhanda harimo imbogamizi nyinshi even china byaranze gusa you can try mwabona mubaye abambere guy never give up

9
Bimawuwa 2018-01-24 21:03:23

ibintu sinari nabyimvishe abantu bazakoresha zino modoka mu buryo bwinshi bwa manyanga. abantu bazajya bazikoresha mu buryo butandukanye haimo na crime . bazikoresha mubujura gutoroka ubutabera gucika byoroshye gukora amakosa hato na hato nyine bizagora kugirango ubuyobozi bi control ibikorerwamo mu antu bazajya bazikoresha muri ubwo buryo.ntabwo mbona ko ari uburyo bwiza ahubwoo bizafasha abanyabyaha gucika ubutabera.

10
tim 2018-01-24 21:02:42

Proud of you young people !

11
Rwaka 2018-01-24 13:27:33

wow,wow! I humbly congratulate these young talented girls and byz of Rwanda for coming to such a big dream! I LIKE IT,keep it up, we are there to yes!

12
DEM 2018-01-24 13:33:43

Nijya Nyaruguru se ikazabura uyihakura ubwo amaherezo y'iyi nyamibwa y'ivatiri azaba ayahe da ? Narumiwe njywe. Numvaga gakakwiriye gushyirwaho ahantu ntarengwa muri angle zitazajya zirenga. Naho se umuntu azayifata ayijyane iyo... Ikindi niba umuntu afite application ariko adafite permis de conduire yo gutwara bizajyenda gute ? Ese amakosa azakorwa muri icyo gihe azishyurwa na nde ? Nihaba panne se itageze aho yajyaga ? Nipfumuka ubwo se umuntu azajya aparika afate indi ? Nigonga se itwawe n'abasinzi? Muzashyiremo na Alcohol meter naho abasinzi bo barashize mba mbaroga

13
MUHIRE 2018-01-24 21:53:27

Congz kabisa, Abanyarwanda b'abahanga barakataje kabisa! Byaba byiza kurushaho bagiye bakora n'ibintu biha akazi abantu benshi bize ibyo by'ikoranabuhanga bakabiboneramo akazi mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

14
nila 2018-01-24 21:53:24

muragiriye nde sha?????

15
ndabaza 2018-01-24 11:11:46

None imodoka izajya irenga imbibe zu Rwanda, umuntu nayivamwo azajya ayi pariko aho ageze , hazaba hari uzayihakura.

16
Beny 2018-01-24 10:17:54

waouh! ibi bintu ni byiza cyane, ndabikunze pe, bizagabanya stress yo gutunga imodoka, umuntu akoreshe imodoka igihe ayikeneye. big up ku rubyiruko rwa AWESOMITY LAB. U Rrwanda rukeneye urubyiruko rutekereza kandi rukora cyane.

17
Mwarimu 2018-01-24 11:13:58

Twishimiye uru rubyiruko kandi twizera ko muzagera kure. Application yabo ya academia narayikoresheje ni nziza cyane nibakomeza kuyagura izahangana n'izindi zimenyerewe ku isoko. Mukomereze aho.

18
emmy 2018-01-24 11:13:57

Andika hano sha ndabona ibintu bigiye gusobanuka kabisa ariko ndasha kwibariza ababizi badusobanurire mugihe umuntu azaba akoresheje iyo modoka akavamo atishyuye bizagenda gute ikindi ko wumva zizaba ziparitse aho umuntu akaza agatwara nikenera essence bizagenda gute.

19
Nkundurwanda 2018-01-24 11:13:56

ibi bintu birashoboka gusa harimo imbongamizi nyinshi! Abanya Africa turi inyngabirama ntituzi gufata ikintu rusange (gifitiye benshi akamaro) neza.usanga abantu benshi bangiza ibintu rusange. Aha birasaba control nini kubashobora kuzifata nabi. Ikindi kibazo kijya kibaho nuko iyo haje ibintu bishya nubwo yenda biba ari byiza bifasha mu iterambere ariko usanga bihenze ugereranije na systems ziba zimenyerewe. aha natanga urugero nka system ya moto usanga aho nishyuraga 800F yabaye 1000 bigatuma abantu batabikunda cyangwa ngo babyitabire bikazarangira bihagaze bidakoreshejwe. Izo modoka nazo byari bikwiye ko ibiciro byazo byaba biri hasi y'ibisanzwe si non ntago naba nsanzwe nishyura 3000F taxi voiture ngo nuko system izanyorohereza ushyire kuri 5000 ngo bikunde. Muzarebe ukuntu hubakwa amazu babyita ngo ni " Affordable houses " ariko ugasanga inzu ihagaze 40 million ukibaza abanyarwanda bayafite ari abo mu kihe kiciro yc'ubudehe!

20
Dhdjdjdd 2018-01-24 11:17:08

Abanyarwanda no kwiyemera no kwirarira !!! Izi nsoresore koko

1  2