1  2  

1
kwihangana 2018-04-09 21:24:00

Mutwereke Ahobazimurirwa Namazubazaguranirwa Murakoze

2
HAGENIMANA Thierry 2018-01-30 11:13:22

Guca akajagari ni ngombwa kuko bizatuma n'igihugu cyacu kirushaho kurangwa n'isuku.ariko c gufata umuntu ufite abana 8 ukamutuza mu nzu y'icyumba kimwe na salon nibwo buryo bwo guca akajagari .ni amahire kuba dufite igihugu kigendera ku mategeko kandi kinarwanya akarengane .ntabwo leta yashyigikira ubujura bwo gukura umuturage ahantu yakuraga imibereho ukamujyana kumutuza mu nzu wita nziza kandi ntamperekeza ahawe kuko abanyarwanda barayamaze ngo "Inzu ni icyo uyiririyemo" nk'icyifuzo rero nibahabwe amafaranga y'ibiorwa byabo bajye kwishakira aho kuba hajyanye n'ingano y'imiryango yabo

3
Myasiro jack 2018-01-20 10:50:40

Erega abo bacyire bibuke ko natwe turi abantu tutari ibintu cg :amatungo nibyo ufa ta ugatereka aho ushaka kutujyana mubusanza batwihanganire turabyanze

4
Imana izaturengera 2018-01-19 21:53:46

Ayomazu bazayubakire abatishoboye nahubundi umuntu ntiyakubakira uwobari mukiciro kimwe ntahobyabaye! Nibakomeza ububujura nokwamuzehe wacu tuzagerayo

5
rurangwa 2018-01-19 12:12:12

BANNYAHE ??? koko ariko abanyamakuru b igihe muli abanyarwanda cyangwa ? muzasubire muli rya somo (NTIBAVUGA -BAVUGA) uzi ko mwanze kuba bene wacu peee mwigize abavantara peeeee

6
mahoro Eric 2018-01-19 17:58:33

Ni babahe amafaranga kuko nta tegeko rihari rivuga ko umuntu wimuwe agomba guhabwa indi nzu bigomba kujyana n'amahitamo ye kandi bigakorwa mu bwumvikane. Ese kuki nk'abimuwe mu Rugando aho Convention Center yubatswe ubu bahawe amafaranga ntibajyanwe aho mu Busanza, aho bari ubu bivuga imyato kuko amafaranga bahawe yabagiriye akamaro. Iki kibazo cyo guhabwa inzu isimbura indi kigomba kwigwaho neza umuturage nta komeze gukandamizwa.

7
matwi 2018-01-19 11:12:49

Ntabwo MVK yatanga cash mu mafaranga kuko byaba bivuze, guha abaturage rugari bakajya gukora akajagali ahandi. Bagiriwe neza bagiye guhabwa amazu, none ngo cash ?

8
Theo 2018-01-19 07:53:56

Erega nubundi izi nZu nshyaa Zizubakwa na cash ndetse nyinshi kandi niza Bannyahe zubatswe nayo Kuki mutabaha cash , l'argent Contre l'argent wana

9
Desire 2018-01-19 11:11:58

Hoya harakweye yuko habaho abajyanama bumujyi bakegera abaturage bakabunvisha gahunda leta ifite. Ntabgo bikwiye ko abaturage babaha ama frw kuko urebye uburyo izonzu zubatwsemo nibikoresho biyigize nigihe bazimazemo bahomba kyane kuko ikyasigara ni parcelle. Ibyiza leta ibahe ayandi mazu ajyanye nubushobozi bwabo. Nahubundi kubaha ama frw umuturage yayatamo pe.

10
jado 2018-01-19 11:11:58

Ariko ubundi waguranirwa ute ubutaka bwa nyarutarama ubwo mubusanza nge mbona harubwo abayobozi bigiza nkana bakagirango abaturage nibicucu bitabona igikwiye nibatange kash naho ayo mazu bazayashyire kwisoko uyishaka ayigure naho ibyo kwagura akajagari bagize iturufu ibyobyo sibyo kuko imbaraga zashyizwe mukukarwanya ngewe mbona zihagije kuko ntawe ukikubaka ikindi kdi ntamuntu utuye bannyahe utazi ububi bwako ngo azagasubiramo kereka nibatanga udu franga twintica ntikize bwo cyizaba arikindi kibazo bateje nibatange izonote sizabo nacyane ko umushora mali we yivugirako ibye yabirangije ahubwo uko batinda kugikemura bazisanga bari kwishyura indishyi ya 5% yubukererwe amategeko niyubahirezwe uko ameze.

11
Niyonzima peter 2018-01-18 22:12:59

Ikibazo abaturage bafite giherereye kumitungo yabo bafite ago,afite amazu atatu aho,imwe ayibamo ifite agacyiro ka frw 15.000.000 ,indi ufite 12000.000,indi ifite 8000.000,none uwo muturage uzamwimura umuhe inzu imwe,yaratunze abana be 6,abona minerval muri yamazu abili bakodeshaga indi akayibamo,urumva uzamuha inzu imwe yibyumba 3 na salon ,akazabaho ate ?ESE agacyiro kayo mazu abili yakodeshaga abapanhayi,bazamuha amafr yayo cyangwa bazamuha inzu 3/zingurane zihwanye n,amazu ye yarafite aho? nibabahe amafr ,abashaka inzu baturamo bazababaze ,ubyemeye bazamwubakire.

12
fidele 2018-01-18 22:14:04

ibyiza bahabwe kach

13
Mugisha 2018-01-18 22:16:34

Umuntu niba afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka mugihugu kuki abaturage bahitirwamo aho gutura muzi twaratuye aha kubera iki? Ntampaka zihari mutange amafaranga nk'ingurane uko amategeko abiteganya ibindi mubyihorere.umujyi wa kigali mureke igitugu n'igitutu ndetse n'iterabwoba mwimure abaturage mubahe ingurane ntan'icyo kuganira gihari naho amazu mwubatse mubusanza ntabwo mwayubatse mwarateganyije kuzagwatira abaturage bazayajyamo murya utwabo bakazasigara iheruheru.

14
Rugira 2018-01-18 17:24:19

Nanjye ndi abo baturage nakwaka ingurane y'amafaranga ahwanye n'agaciro k'inzu n'indi mitungo mfite muri icyo kibanza ngiye kwimurwamo! Nta gutuzwa aho udashaka kandi ufite uburenganzira busesuye bwo gutura ahantu hose ushatse mu gihugu cyawe.

15
Rwanda 2018-01-18 16:47:23

Bazabaguranire babahe amazu ya Busanza ariko bongereho cash kugira ngo hatagira uhendwa kandi batanasubira mukajyagari.

16
Bimawuwa 2018-01-18 17:30:00

Ngirango ni byiza kubaha ingurane ya frw kuko nu bundi ushobora gusanga inzu bazubakirwa zishobora kuba zihenze kurusha kiguzi cya mazu yabo.ikindi kandi niba icyo gikorwa cyo kubaka aho hantu cyahawe abashoramari nu kuvuga ko akarere ku mujyi wa kigali nta ruhare gafitemo ko kubwira abantu icyo bashaka niba na baterankunga baziganirira,umujyi mbona bitabareba nimba yarikeneye kububakira yakagombye no kubaka aho ikahatuza abandi baturage batishoboye kuko uwo mushoramari we arimo kuhashora imari ye azashaka kubonamo inyungu iri hejuru.

17
Leon 2018-01-18 17:45:23

H.E aza gukorera umuganda kibagabaga Mwamubwiye ko mugiye gushyira kaburimbo mumezi 2 mumihanda yaho harebana na kinyinya none imyaka 2 irihiritse...!! Ubwo agarutse mwamubwira iki ?! Ko mwari mwamutechnitse mwazanye ama machine mwayashyize mumihanda..?!!!! Gasabo nigire icyo ikora rwose birakabije nitwe dusigaye tutagira imihanda myiza ... Naho bitumahe nibahe cash nubwo zaba nke rwose Ariko cash iraruta umuturage ashobora kuba ashaka kujya kwiturira muntara mukamutuza mumujyi kungufu ..! Ejo kubahiriza gahunda zumujyi byamunanira mugatangira ngo yananiranye..! Ngaho kwishyura amasuku , imitekano, nibindi nubwo mucyaro naho bibayo Ariko ntibihenze nka kgli rero hakeneye ubwumvukane.. Murakoze Ariko gasabo pls mugabanye gutechnika umusaza Aba yakoze nawe

18
hadir 2018-01-18 17:47:55

Ibi bintu byo guhatira abantu kububakira amazu byavuye he? Umuntu afite uburenganzira ku mutungo we no kuwukoresha icyo ashaka. Rero mujye mubaha amafaranga y'ibyo mushaka gusenya, nabo bajye kwirwanaho. Naho ibyo kubaha amazu, ntawabyemera mwana wa mama

19
hjui 2018-01-18 17:47:48

nibabaha amafaranga bazamenyeko bataje akandi kajagari ahandi. kuko bazayatangaho biyubakire nkuko bubatse mbere

20
Maurice 2018-12-13 21:49:10

Ariko. Barinda bavuga ngo amazi , amategeko agenga iyimurwa yakubahirijwe , nibaduhe ingurane zihwanye n imitungo tuhafite ayo mazi nabo bayubake bayagurishe niba ari abashoramari koko bafite amafaranga sinon nukuduhohotera

1  2