1  

1
nakumiro 2017-12-06 19:22:53

NONESE TRUMP YIVANGA MULI GEOGRAPHIE YIKINDI GIHUGU ATE? UZIKO ABABAZUNGU BISHIZEHO BAGAKABYA, NTABUKOLONY BURENZUBWO. EJOBUNDI TUZUMVA ASHIZE UMURWAMUKURU WURWANDA INYANZA IBWAMI

2
Itorero ry'ukuri 2017-12-04 22:05:33

[email protected] Mugenzi wanjye, sinzi niba ufite ubumenyi buhagije ku birebana n'ubuhanuzi kuri Isirayeli. Uzasome igice cyose cya 11 mu Baroma (Abaroma 11), uzasanga berekana kenshi ko Imana izagarukira igihugu cya Isirayeli, igihe cyashyiriweho abanyamahanga nikimara kurangira, itorero ryejejwe n'amaraso ya Yesu rimaze kujyanwa mu ijuru.Abanyamahanga bariraye cyane, bumva ko Imana yataye abisirayeli burundu. Ibyo ni byo Pawulo yabuzaga, ababwira kutirara ngo Imana yarabataye, kandi akanerura ko atari burundu, nk'uko benshi babyibwira. Si ku busa kuba abisirayeli baratahutse iwabo guhera mu 1948, bavuye mu bihugu bitandukanye by'isi, ku cyemezo ONU yari imaze gufata, mu rwego rwo kwirinda ko bakongera gukorerwa Genocide nk'uko Hitileri yari amaze kuyibakorera.Baratashye rero, barindiriye kwakira Mesiya. Ikibabaje ni uko Mesiya nabagenderera nk'uko muri Zakariya 12 (cyangwa 14, sinibuka) bazasanga ari wa wundi wari waraje, ba se bakamwica, bibatere kurira baboroga, nk'uko Zakariya abyerekana.Zakariya, muri kimwe muri ibyo bice bya Bibiliya, yerekana ko Yerusalemu izaba ibuye risitaza amahanga aziha kurwanya Isirayeli. Mwibuke uko byagenze vuba aha, mu gihe Isirayeli bayiboneranye, yizihiza umunsi mukuru wa Oum Kippur, abasirikari benshi bari mu kiruhuko, ibihugu biyikikije birimo na Misiri byayiteye, ariko kugeza ubu biracyari urujijo ku batuye isi , ku bijyanye n'uburyo Isirayeli yashoboye kubatsinda bose, kandi urugamba rwarasaga n'uruyitunguye. Mu baroma 11, Pawulo yerekana ko Imana itazisubiraho kuba yaratoye isirayeli nk'ubwoko bwayo, ngo ibyicuze. Bahumishijwe kuby'agakiza tubonera muri Yesu by'igihe runaka, ATARI BURUNDU, kugira ngo ABANYAMAHANGA BABANZE BAGIRIRWE UBUNTU BWO KUBONA AGAKIZA, nyuma itorero ry'abizeye nirimara kuzamurwa mu ijuru, igihe cyashyiriweho amahanga kizarangira, Imana isubire gukorana n'igihugu cya Isirayeli.

3
Dudu 2017-12-04 10:00:42

Erega aba bose nta numwe nyorawo,hagati y aba bazungu biyita abayahudi kandi ataribo na hagati y abo barabu b abazungu nabo sha nta numwe nyorawo,ni nka Egypt,buriya bano bazungu bose bari kurwanira ibihugu by amateka akomeye y abirabura,niyo mpamvu bose bafite politiki imwe yo gukoresha amadini ngo bigarurire abantu.nta na hamwe uzasanga abirabura bakoresha amadini ahubwa barinumiye bari gushaka Imana,ariko abazungu bo bahise baza mucyo bise christianisme abandi nabo baza mucyo bise islam,bamwe bite Umwana w Imana Jesus Christ abandi bakamwita Isa,abandi God abandi Allah,mbese bi ibintu byo gupingana buri wese ashaka gushyira ururimi rwe hejuru,rwose n abirabura bajya muri ibi bamenyeko amadini ari ayo kubacengezamo imico y abo banyamahanga,uyu munsi umunyarwanda ntashakana n undi kuko umwe ari umusiramu undi ari ng umukirisitu ra hah kandi ubwo kera twarashakanaga kuko twese ubunyarwanda aribwo twashyiraga imbere n Imana y i Rwanda ariyo gakondo yacu murabona icyo amadini yatuzanyemo ni amacakubiri,njye nsenga Imana y i Rwanda yo yonyine yo gusengwa,nemera ko ariyo yihinduye umuntu ikampfira njye nashakana n umunyarwanda wese abe yiyita umusiramu cg umukirisitu ndeba imbuto zawe n ukwizera kwaba niba uri mu Mana y abasogokuruza aho turahuza ureke izi ngirwa madini kuko zitazanye ijambo ry Imana twari turizi kandi turigenderamo ahubwo zazanye amacakubiri.rero iyo yerusalemu ni iya abirabura nkatwe abanyafurika nta na hamwe ihuriye n abo bazungu bose,Israel na Egypt na ziriya za Libya,Soudan yose ,etc byose byari iby abirabura n amateka yaho avugwa muri bible ni ay abirabura,gusa abarabu b abazungu baraje(kuko haba n abarabu birabura nkatwe abanyafurika) na bariya bazungu b iburayi bararwana barahafata sibyo gusa kuko n izuba ryaratse hamwe hahinduka ubutayu ibyo byose bituma abirabura bari bahatuye bacika intege kandi bari bakomeye cyane bituma abanyamahanaga bahafata abirabura bamanuka muri ibi bice byo munsi ya sahara turimo ubu.abirabura bakundaga kurwana na bariya banyamahanga bakabatsinda ndetse hari abitwa aba Moors baturutse maroc ya kera na za West Africa bajya kurwana na portugal na spain barahatsinda bahategeka imyaka 700 bahajyana civilisations zacu,abaroma n abagereki bazaga kwiga muri Afrika muri Egypt na Mali,ibi byose abazungu batwanga bakaturwanya ni ukubera ayo mateka akomeye ndetse bafite ubwoba ko yakongera akisubiramo niyo mpamvu baduhoza mu ntambara z urudaca ngo tutababyukana nyamara bizaba umunsi umwe koko ni isezerano ry Imana y i Rwanda yaduhaye.

4
kagabo 2017-12-03 18:21:49

Uyu mugabo sinzi uko ateye kabisa.Agomba kuba yibeshya ko ISRAEL ikiri ubwoko bw'imana nka kera.UN ishaka ko Yerusalem igabanywamo kabiri:Igice cy'Abanya Palestine n'igice cy'Abayahudi.Kera koko,ISRAEL yali ubwoko bw'imana.Ariko imana yaje kubakuraho amaboko,bituma Abaslamu bafata Yerusalem.Nyuma Bararwanye bituma UN itegeka ko bagabana uwo mujyi kugeza n'ubu.Nubwo ISRAEL izi kurwana, sibyo byerekana ko ari ubwoko bw'imana.Kuko imana yanga abantu bose barwana.Nkuko tubisoma muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,imana izica abantu bose barwana ku munsi w'imperuka.Ishaka ko abakristu nyakuri bakundana nkuko Yohana 13:35 havuga.Ikindi kandi,abantu bose batemera ko Yesu ari Mesiya,imana irabanga bose.ISRAEL ntabwo yemera Yesu nk'umukiza.

1