Umusore uzahagararira u Rwanda muri ‘Mister Africa 2019’ yamenyekanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Twagira Prince Henry usanzwe amurika imideli niwe uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya ba Rudasumbwa ku rwego rwa Afurika ribera muri Nigeria.

Uyu musore w’imyaka 20 yashyizwe mu bazatoranywamo uhiga abandi mu buranga muri Afurika mu irushanwa risanzwe rizwi cyane nka Mister Africa International ritegurwa na House of Twitch yo muri Nigeria nk’uko Promise Adebayo ukuriye iyi sosiyete itegura irushanwa yabitangarije IGIHE.

Umwaka ushize u Rwanda rwagombaga guserukirwa na Nshongore wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ariko ntiyabasha kwitabira.

Ibirori ny’ir’izina byo kwambika ikamba umusore uzahiga abandi muri Mister Africa 2019, bizaba ku wa 1 Ukuboza 2019.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa kabiri, ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa ndetse no mu 2017 ubwo Ntabanganyimana Jean de Dieu yahigikaga bagenzi be akegukana ikamba rya Mister Africa International 2017.

Umwaka ushize ikamba rya Mister Africa International ryatwawe na Calisah Jiwa wo muri Tanzania. Yakurikiwe na Ibrahim Alton Mansaray wo muri Sierra Leone, Chuckie Ihebuzor wo muri Nigeria, Jason Asare Akoto wo muri Ghana na Makala Nganda Courtez wo muri Cameroon.

Christophe Carlos, Mister Africa-France yatowe nk’uwubatse umubiri neza naho Tevin Lennox wahagarariye u Bwongereza atorwa nk’uwifotoje neza ku mucanga.

Jay Rwanda waserukiye u Rwanda mu 2017 akegukana ikamba
Calisah Jiwa wegukanye ikamba rya Mister Africa International 2018
Niyirora Nshongore Divic wagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Africa 2018 ntabwo yabashije kujyayo kubera kubura ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .