Uko umusore ukomoka mu Budage yafashe iya mbere mu guhanga imyambaro ya Made in Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Umusore ukomoka mu Budage witwa Paul Böger ufite imyaka 23, wiga ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet muri Kaminuza ya Ernst-Abbe mu Mujyi wa Darmstadt, yakoze ibitamenyerewe atangira guhanga imyambaro ya ‘Made in Rwanda’.

Paul Böger yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aribwo yaje mu Rwanda mu imenyereza ry’umwaka umwe mu kigo cy’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali.

Binyuze muri iryo menyereza yakoze mu 2015, yashituwe n’uruganda rw’imideli mu Rwanda avuga ko yari amaze imyaka myinshi mu bijyanye n’uru ruganda ariko muri icyo gihe ku nshuro ye ya mbere yahisemo gutangira guhanga imyambaro ye ikozwe muri Made in Rwanda bivuye mu bitekerezo bye.

Ati “Byaranshimishije cyane gukora imyambaro ivuye mu bitekerezo byacu ariko noneho ari iya ‘Made in Rwanda’.”

Mu 2016 avuga ko byamushimishije gukora imyambaro yishimiwe na benshi ndetse agenda yakira inyunganizi nziza zimwereka ko yagize igitekerezo cyiza.

Böger yahisemo gukorana n’abakora ibijyanye n’imyambaro bo mu Rwanda ndetse inzu ihanga imideli ye ayita ‘Izuba Clothing’.

Mu 2016 yashyize hanze imyambaro yahanze ya ‘Made in Rwanda’ anayimurika mu imurikagurisha rya Shaban Masengesho ryabereye muri Mainz.

Nyuma yo gukora imyambaro ayijyana iwabo mu Budage akayibika mu bubiko ahafite, iyo amaze kuyigezayo atangira kuyicuruza ku rubuga rwa internet kuri https://www.izubaclothing.com/

Uyu musore amaze kwitabira ibikorwa bitandukanye mu Budage n’ibindi bihugu bihana imbibi amenyekanisha umudeli we wihariye wa ‘Made in Rwanda’ akavuga ko benshi mu bazungu bagenzi be babyishimira.

Avuga ko abantu benshi batita cyane ku ho imyenda yabo yakorewe ndetse n’uwayikoze gusa ngo kuri we ni ingenzi cyane kubivuga no kugaragaza aho imyambaro yaturutse n’uri kuyikora.

Yahisemo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kuko yabonye imyambaro myinshi yo mu Rwanda iva hanze.

Ati “Amaduka n’amasoko yo mu Rwanda aba yuzuyemo ibyaturutse hanze y’u Rwanda mu bihugu by’ibituranyi cyangwa byinshi byaturutse i Burayi, Aziya cyangwa Amerika. Ariko imyambaro yo mu Rwanda ntabwo icuruzwa mu Burayi. Ntewe imbaraga n’ubukangurambaga nasanze mu Rwanda bwa ‘Made in Rwanda’ nasanze byaba inzira nziza yo kumenyekanisha iyi myambaro ku rwego rw’Isi.”

“Hari isoko rinini mu bijyanye no gukora no gucuruza imyambaro, nshaka ko imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ igaragara cyane mu Burayi cyane cyane muri Budage iwacu.”

Avuga igitekerezo cyo kwita iduka rye ‘Izuba’ cyaturutse ku kuba izuba rirasa buri munsi, akaba ashaka ko iduka rye rikomeza kuba nk’izuba.

Mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba amaze gufatisha isoko ry’imyambaro ye mu Rwanda. Intego ye ni ukugira ububiko bw’imyambaro ye mu Rwanda no mu Budage.

Umusore ukomoka mu Budage witwa Paul Böger ufite imyaka 23, yahisemo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
Utwenda two kwambara mu bihe by'izuba ikorwa na Izuba Clothing
Iyi ni imwe myambaro ikorwa na 'Izuba Clothing' ya Paul Böger ufite imyaka 23 ukomoka mu Budage
Imwe mu myambaro y'abakobwa ikorwa na 'Izuba Clothing' ya Paul yo kwambara ku mucanga
Imashini zikora imyambaro ya 'Izuba Clothing' y'uyu musore
Ahakorerwa imyambaro y'uyu musore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .