Uko agapfukamunwa kabaye umudeli ujyanishwa n’imyenda ku bashaka kurimba (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nyakanga 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID19 kandi kwambara agapfukamunwa bikaba mu bihugu hafi ya byose byarabaye itegeko, benshi bishakiye ibisubizo bakifashisha mu kurimba no kujyanisha imyambaro yabo.

Umwaka wa 2020 ni umwaka wari witezweho kuba umwaka w’icyerekezo ndetse Isi yose ijya kuwinjiramo abantu bari bafite amashyushyu yo kureba uko umwaka w’icyerekezo uzaba umeze.

Ibyari byitezwe siko byagenze! Kuko ugitangira icyorezo cya Coronavirus cyahise cyugariza Isi maze umwaka wari witezweho kuba uba uw’amata n’ubuki usharirira benshi nk’umuravumba.

Umuhanzi Danny Vumbi niwe waririmbye ati ‘nta gihoraho nk’impinduka!’. Hari abatakaje akazi kubera iki cyorezo abandi babura ababo, mbese n’umwaka waratunguranye uzana ikintu gikomeye kizajya cyibukwa mu binyejana byose.

Niwo mwaka bwa mbere mu mateka abantu bategetswe kuguma mu ngo wasohoka ugahura n’ingorane; abandi bagasabwa gukaraba buri kanya aho bageze hose nk’aho bagiye gufata amafunguro; mbese ni uw’akumiro.

Agapfukamunwa ntikari kazwi na benshi uretse abakora muri serivisi zibasaba kwipfuka amazuru kugira ngo birinde kuba bakwandura indwara z’ubuhumekero abandi bakumvaga nk’umugani.

Mu 2020 yaba abari basanzwe bambara agapfukamunwa ndetse n’abatari basanzwe bakazi batunguwe no kumva ko noneho bibaye itegeko kukambara mu gihe umuntu agiye mu bantu benshi.

Abakunda kurimba mu gushaka uburyo bagomba kwambara aka gapfukamunwa kandi ntibibicire uburyo bashakaga kwambara; batangiye kujya bakambara bajyanishije n’imyambaro aho umuntu asigaye ajya kudodesha umwambaro wo guserukana mu birori cyangwa ahandi akibuka ko agomba gushyiraho n’agapfukamunwa bijyanye.

Christelle Kabagire usanzwe ari umunyamideli ndetse wanagiye akora ibiganiro bitandukanye bijyanye nabyo, yabwiye IGIHE ko udupfukamunwa twaje mu buryo butunguranye bigatuma abantu batangira gushaka uburyo badusanisha n’imyambaro bagiye kurimba.

Ati “Agapfukamunwa kaje hari utundi dusanzwe dukoreshwa amasaha atandatu(Surgery Mask). Byatumye hatangira gukorwa udupfukamunwa dutandukanye dukozwe mu myenda no mu bindi. Mbere na mbere muri iki gihe cy’icyorezo aho dusabwa kwambara udupfukamunwa ubanza kureba uwo mwenda ugiye kwambara.”

“Uhita ureba niba kwambara agapfukamunwa nirinze nkanarimba. Hari ukuntu nshobora kwambara udupfukamunwa dufite ibara rimwe cyangwa se nkambara nk’akumukara kajyana n’ibara iryo ariryo ryose.

Yakomeje agira ati “Agapfukamunwa gafite irindi bara ricanye bisaba kwambara ibintu bijya kujyana nako. Niyo icyorezo cyarangira bizaterwa n’abantu kuba bareka kwambara agapfukamunwa. Ibitaramo biri kubera ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe by’imideli bisigaye bigaragaramo imyambaro ijyanishijwe n’udupfukamunwa. Mbona iyo umuntu yambaye agapfukamunwa kajyanye n’ibyo yambaye aba yarimbye neza.”

Yagiriye inama abantu yo kujya bareba imyambaro bagiye bakwambara mbere yo guhitamo agapfukamunwa kagiye kujyana nayo.

Ati “Hari ukuntu ukwambara agapfukamunwa wirinda hakabaho no kukambara wibuka no kujyanisha n’ibyo wambaye. Kugira ngo ntibibe akavuyo. Icyo nashishikariza abanyarwanda ni ukwambara agapfukamunwa ureba uti aka karaza kujyana n’umwe mu myambaro nambaye?”

Niyitanga Olivier washinze inzu ihanga imideli ya Tanga Designs we yavuze ko n’ubwo abanyarwanda bari kwitabira kwambara udupfukamunwa batujyanishije n’ibyo bambaye(bikaryohera amaso) hari abagifite imyumvire yo kumva ko tugomba kuba duhendutse.

Ati “Mu Rwanda bari kwitabira kwambara udupfukamunwa ariko ntabwo ibyo kujyanisha udupfukamunwa byari byatera imbere neza cyane. Ntabwo abantu barabyumva cyane. Nko hanze ho byafashe indi ntera hari ako mperutse kubaza kuri internet bambwira ko kagura $ 5 000. Kari gakoze mu bintu bihenze. Hari bamwe inaha bacyumva ko kagomba kugura 500 Frw kandi bakajya bakambara mu birori n’ahandi.”

Yavuze ko ariko n’ubwo hari abantu batarabyumva, hari impinduka byazanye mu myambarire ndetse no mu buryo bw’ubukungu hakagira abahanga imideli babibyaza amafaranga.

Ubu mu Rwanda bitewe n’uko umuntu yifite ashobora kubona agapfukamunwa ka make nka 500 Frw, 1000 Frw, 1500 Frw, 2000 Frw ndetse hari n’uduhenze tugura amafaranga abarirwa mu 10 000 y’amanyarwanda.

Reba amafoto mu bihe bitandukanye y’abantu bambaye udupfukamunwa bajyanishije

Uyu mugeni yari yambaye ikanzu ijyanye n'ibara ry'agapfukamunwa
Umuhoza Liliane uzwi kuri Instagram yari yajyanishije ikanzu ye n'agapfukamunwa
Tanga Design yambaye agapfukamunwa kajyanye n'uko yahisemo kurimba
Symphony Band yari yajyanishije imyambaro n'udupfukamunwa mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival
Aha umunyamakuru Isheja Sandrine yari yajyanishije ibara ry'inkweto n'iry'agapfukamunwa
Aha Dj Pius yari yajyanishije ingofero ishati n'agapfukamunwa
Agapfukamunwa ntabwo kigeze kabangamira abashaka kwambara bakaberwa
Agapfukamunwa gasigaye kifashishwa n'abashaka kujyanisha mu myambarire
Abageni basigaye bajyanisha imyambaro yabo n'udupfukamunwa
Abakoresha ibirori, mubyo basigaye bitaho mu myambarire harimo n'udupfukamunwa
Abahangamideli n'abayimurika ntibacyibagirwa agapfukamunwa mu gihe bagiye kugaragaza imyambaro bakora

Amafoto: Bravo Photography & Sabin Abayo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .