00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanga bwa Gikundiro Joyeuse, ukoresha imyambaro ishaje agahanga imishya (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Gikundiro Joyeuse w’imyaka 21, ni umwe mu bahanga imideli bari kuzamuka neza. Uyu mukobwa ahanga imyambaro itandukanye igezweho yifashishwa mu banyabirori no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Ubusanzwe avuka mu muryango w’abana batandatu barimo abahungu batatu n’abakobwa batatu. Ni ubuheta mu muryango w’iwabo. Afite inzu ihanga imideli yise Koni Clothing.

Yivuga nk’umuntu wagize impano yo guhanga imideli akiri umwana ariko akaza kugira imbaduko yo kubikora ubwo yamaraga kuba mukuru.

Ati “Ni ibintu nakundaga kuva nkiri umwana ariko ntaramenya ko ari ibintu nkunda. Icyo gihe nabonaga umukobwa wambaye imyambaro nkayishushanya ngenda mbikunda gutyo ndetse nkuze ndabikora.”

Avuga ko ikintu cya mbere akundira ibijyanye n’imideli ari uko umuntu ashobora kwambara gusa, undi usanzwe asobanukiwe ibijyanye n’imyambarire agahita amenya icyo yashakaga kuvuga.

Ati “Ikintu nkundira fashion ni uburyo bwo kugaragaza ikikurimo. Ushobora kwambara imyambaro umuntu akaba yamenya icyo ushaka kwambara. Ubu ndi kwigerageza no kwishakisha ku isoko. Imyambaro nkora ubu yiganjemo iyo gutemberana n’iyindi itandukanye yo kwambara mu nama no mu biro.”

Uyu mukobwa avuga ko atari afite inzozi zo kuzaba umuntu uhanga imideli bitewe n’uburyo abantu benshi bafata abakora aka kazi, ndetse akaba yarumvaga azajya abikora bisanzwe byo kwishimisha ubundi akibera umuganga.

Ubusanzwe Gikundiro afite umushinga yatangiye wo gukora imyambaro mishya yifashishije ishaje.

Ati “Mfite umushinga nise ‘sustainable fashion’. Uko mbikora mfata imyenda n’ubundi yambawe ariko umuntu ashobora kumva itakigezweho cyangwa se itakimukwiriye cyangwa atacyimvamo nkagerageza kuyikoramo ikindi kintu kigezweho. Nkafata nk’umupira nkaba nawukura nk’ikanzu cyangwa ikindi kintu. Mvanga ibintu bitandukanye kugira ngo nibande ku gukora imideli ifite intego.”

Mu guhanga imyambaro k’uyu mukobwa arabanza agashushanya imyambaro ye ndetse akaza kuyidoda. Yize ibijyanye no guhanga imideli i Accra muri Ghana.

Koni Clothing Gikundiro Joyeuse ije nyuma y’izindi nzu z’imideli zimaze kubaka izina mu Rwanda z’ab’igitsinagore, zirimo ‘Joyce Fashion Designs’ ya Uwamahoro Joyce, Rupari Designs ya Rupari Cynthia, Sonia Mugabo, Mugeni Diane washinze Mundi Designs, iya Joselyne Umutoniwase watangije Rwanda Clothing, BrenFashion ya Umutoniwase Brenda n’abandi batandukanye.

Amafoto y’imyambaro yahanzwe na Gikundiro

Uyu mukobwa akora imyambaro isanzwe yo gutemberana n'iyo kujyana mu nama zikomeye cyangwa mu biro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .