Turahirwa azahagararira u Rwanda mu iserukiramuco ry’imideli muri Ghana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 Kamena 2016 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Turahirwa Moise, yatumiwe mu birori bikomeye by’imideli Mercedes Benz African Fashion Festival bizabera mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

Ku myaka 24 y’amavuko, Turahirwa Moise [uyobora Moshions House] ni umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye mu Karere bazitabira iserukiramuco ry’imideli rya Mercedes Benz African Fashion Festival rizamara iminsi itatu kuva ku itariki ya 1 Nyakanga kugeza kuwa 3 Nyakanga 2016.

Azahura n’abanyamideli baturutse mu bihugu birenga mirongo itanu birimo ibyo muri Afurika, Amerika n’u Burayi.

Ati “Ni hafi ibihugu byose bya Afurika, mu bo nabashije kumenyamo nabonye abazaturua muri Amerika, u Bwongereza, Ghana, abo muri Kenya, Afurika y’Epfo n’abandi.”

Turahirwa yabwiye IGIHE ko ari gutegura imbumbe y’imideli [collection] azerekana mu Mujyi wa Accra ndetse ngo ari kubyitegura neza kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

Ati “Mfite collection nshyashya nzerekana, ntabwo nzongera gusubiramo ibyo nerekanye muri Tanzania mu minsi ishize. Ndi kubyitegura neza, batoranyije abanyamideli b’abahanga mu bihugu byose, urumva rero biransaba kubyitondera.”

Turahirwa Moise, azahagararira u Rwanda muri Ghana

Mercedes Benz African Fashion Festival 2016, yihaye intego yo kwifashisha abanyamideli bakumvikanisha akamaro ko kwiga mu bakiri bato no kurandura burundu indwara ya Glaucoma muri Afurika.

Muri Mutarama 2016, Turahirwa yagiye muri Nigeria mu irushanwa rya Mister Africa International, icyo gihe yabaye igisonga cya Gatatu mu gihe umusore wo muri Uganda witwa Keith Karuhuura yaje ku mwanya wa mbere agirwa Rudasumbwa w’Umugabane wa Afurika.

Turahirwa yashinze inzu y'imideli yise Moshions House
Ni umwe mu banyamideli bafite umwihariko bazitabira Mercedes Benz African Fashion Festival
Umwe mu mideli Moise yahanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .