00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turahirwa abinyujije mu mideli yahaye icyubahiro Umwamikazi Gicanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Mata 2021 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ umaze kwamamara mu guhanga imideli itandukanye, kuri ubu yahanze umudeli uri mu isura y’Umwamikazi Rosalie Gicanda mu kumuha icyubahiro n’abandi bagore bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mudeli ukozwe mu gishushanyo cy’isura y’Umwamikazi Gicanda, cyikaba cyiganjemo amabara y’umukara, umweru,umuhondo n’icyatsi kibisi.

Rosalie Gicanda niwe mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda akaba yari umugore w’ Umwami Mutara III Rudahigwa, ari mu nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Gicanda yishwe ku wa 20 Mata 1994 azira ko ari Umututsi. Mu kumuha agaciro no kumwibuka we n’abandi bagore b’inzirakarengane bazize Jenoside, Turahirwa yakoze umudeli ugaragaza isura ye.

Mu kiganiro Turahirwa Moses, yagiranye na IGIHE , yavuze ko gukora uyu mudeli byamufashe amasaha 48 agira ngo yerekane uruhare rw’abahanzi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “Mu gihe twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, natekereje ku ruhare rw’abahanzi mu ngeri zose. Mu kuzirikana abavukijwe ubuzima. Nakoze uyu mudeli mu kwerekana uko twakunamira abishwe binyuze mu gihangano.”

Yakomeje avuga ko uyu mudeli yawukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko buzimije bufite ubutumwa butanga.

Ati “Byamfashe amasaha 48 kuko gushushanya Umwamikazi bisaba ubushishozi n’ubwitonzi bukarishye. Nakoresheje uburyo bugezweho kugira ngo ishusho isohoke ijimije ariko ifite ubusobanuro bwimbitse.”

Uyu mudeli ukozwe mu gishushanyo kigaragaza isura y’Umwamikazi Gicanda, Turahirwa yavuze ko yamuhisemo kuko ari umugore w’icyitegererezo, buri wese yashima kugira nk’umubyeyi we.

Ati “Umwamikazi Gicanda yari azwi cyane kandi yarakunzwe na benshi. Yafatwaga nk’icyitegererezo mu bwiza, ubuntu n’ikinyabupfura. Usanga kandi ababuze ababyeyi babo muri Jenoside, bagaruka ku myitwarire nk’iyi yaranze Umwamikazi.”

“Nahisemo rero kwifashisha isura buri munyarwandakazi yakwibonamo, ariko nanone ishingiye ku muco dusangiye. Buri mwari n’umutegarugori wazize Jenoside ni Umwamikazi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Abicishiej ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko uyu mudeli utazigera ucapwa cyangwa ngo ube wagurishwa, akaba yasobanuye ko iki ari igihangano yakoze kigamije kunamira abazize Jenoside nta nyungu z’amafaranga ategerejemo.

Ati “Kiriya gishushanyo ndetse n’ijipo. Nabikoze mu buryo bwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Nta nyungu y’amafaranga igamijwe. Ahubwo nifuza ko byatera abandi imbaraga zo gukoresha impano zabo mu kuganira ku mahano yakozwe. Ariko by’akarusho, bagakoresha ubumenyi mu kubika amateka, bakayarinda kuzima cyangwa kugorekwa.”

Turahirwa yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ muri 2015, ikaba imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake. Imyambaro iheruka iyi nzu yashyize hanze ni iyo bise ‘Ishuri Collection’ yasohotse muri 2020.

Turahirwa yakoze umudeli urimo isura y'Umwamikazi Gicanda mu kumuha icyubahiro n'abandi bagore bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Haba iyi jipo ndetse n'igishushanyo muri rusange ntibizashyirwa ku isoko kuko byakozwe bigamije kwifashishwa mu kunamira abazize Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .