Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi nzu ikora imyambaro, agaragaza Teddy Riley ari kumwe na Mathew Rugamba watangije iyi nzu ndetse hari n’aho agaragara yigera imyambaro ikorerwa muri iyi nzu.
Iyi nzu yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo iti “Byari ibyishimo by’ikirenga kwakira umunyabigwi w’umuririmbyi akaba n’utunganya indirimbo n’uzandika, Teddy Riley; aho dukorera ejo.”
Uyu mugabo w’imyaka 53 yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu abanza gushyirwa mu kato no gupimwa Coronavirus nk’uko biri mu mabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Ukuboza 2020, Teddy Riley yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Teddy Riley uyu munsi yasuye Ishuri ry’Umuziki rya Muhanga aho agirana ikiganiro n’abanyeshuri baryigamo ndetse n’abariyobora. Azamara icyumweru mu Rwanda.
Ubusanzwe uyu mugabo w’Umunyamerika yitwa Edward Theodore Riley. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya. Azwi cyane nk’umwe mu batangije injyana ya New jack swing, yamamaye cyane muri Amerika no ku Isi yose mu myaka ya 1980.
Mu 1987 yari ari umwe mu bagize itsinda rya Guy, yari ahuriyemo na Aaron Hall na Timmy Gatling.
Nyuma yo gukora album ya kabiri y’iri tsinda afatanyije n’uwitwa The Future bakoze kuri album ya Michael Jackson ya munani yitwaga ‘Dangerous’ yagiye hanze mu 1991, ikaza no gukundwa bihambaye.
Teddy Riley yaje gutandukana na bagenzi be babanaga muri Guy, mu 1991 ahita ashinga irindi tsinda ryitwaga Blackstreet. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Don’t Leave Me” yagiye hanze mu 1997, “No Diggity” yagiye hanze mu 1996, bakoranye na Dr. Dre na Queen Pen n’izindi. Iri tsinda ryasenyutse mu 2011 rikajya ryongera rikihuza.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!