Rwanda Cultural Fashion Show igiye gutangiza ishuri ry’ibijyanye n’imideli

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Ntawirema Célestin utegura ibirori ngarukamwaka by’imideli bizwi nka Rwanda Cultural Fashion Show, yatangaje ko we n’ikipe isanzwe imufasha bagiye gutangiza ishuri ryigisha ibijyanye n’imideli.

Iri shuri rizatangira mu 2021, ryigisha kumurika imideli ndetse no kuyihanga; aho nibura riteganya ko ku ikubitiro rizakira abanyeshuri 110 baziga ibi byombi.

Ntawirema Célestin usanzwe utegura ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko impamvu batekereje gutangiza iri shuri ari uko nta rindi risanzwe riri mu Rwanda bityo abona hari icyuho gikomeye cyane.

Ati “Ikintu cya mbere cyabiteye ni urukundo rw’uruganda rw’imideli. Ni ikintu twabonaga ko ari icyuho gikomeye mu Rwanda kuba nta shuri ryigisha ibijyanye n’imideli rihari. Dushaka kuzana impinduka nyinshi kandi nziza mu ruganda rw’imideli no kugaragaza impano nziza kandi nyinshi.”

Yakomeje avuga ko bazifashisha abarimu bakomoka mu Rwanda n’abo hanze yarwo.

Bimwe mu bisabwa ku bashaka kwiga muri iri shuri harimo kuba umuntu ashobora kuvuga neza icyongereza, ku bakobwa bagomba kuba bashobora kugendera mu nkweto ndende, bashobora gukoresha camera, kwiyishyurira amafaranga y’ishuri ndetse no kuba afite mudasobwa akaba yabasha kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Coronavirus.

Yakomeje avuga ko mu 2021 nibatangiza iri shuri COVID-19 icyugarije Isi, bazigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abashaka kwiyandikisha bashobora kunyura kuri www.rcfs.rw.

Rwanda Cultural Fashion Show, iherutse gutangiza ikiganiro kijyanye n’imideli gica ku ISIBO TV ya Bruce Melodie. Iki kiganiro cyitwa Ikirezi Fashion Style TV Show gikorwa na Uwimbabazi Monique.

Rwanda Cultural Fashion Show isanzwe iba ari ibirori, ubu igiye gutangiza ishuri
Mu 2018 muri Made in Rwanda Awards, abategura ibi birori bahawe igihembo cy'abantu bateza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .