00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rizinde yahanze imideli agamije kurata ubutwari bw’Inkotanyi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 Nyakanga 2016 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Agamije kurata ubutwari bw’inkotanyi no kuzivuga ibigwi, Rizinde Mudjahidu Khalilu Rahman wiga kaminuza muri Turukiya yahisemo gukora imyenda yanditseho “Inkotanyi cyane”.

“Inkotanyi cyane” ni imwe mu mipira iri mu cyiciro cy’imyenda aherutse gushyira hanze yise “Impeshyi16”, binyuze mu nzu ye ikora imyenda yitwa Khalilu Rahman Clothing.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rizinde usanzwe uhanga imideli yanditseho amagambo agamije kurata u Rwanda, yavuze ko yahismo “Inkotanyi cyane” mu rwego rwo kurata ubwitange n’ubutwari zagaragaje mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati” Collection mperutse gushyira hanze igizwe n’imipira yanditse amagambo atandukanye. Harimo iyanditseho ‘Inkotanyi Cyane’. Iyi nayikoze by’umwihariko nk’ikimenyetso cy’uko twe nk’urubyiruko dushima ibyo badukoreye n’ibyo bakomeje gukora.”

Ahamya ko u Rwanda ruha amahirwe angana abantu bose, nta wundi babikesha uretse Inkotanyi zarwanye urugamba rutoroshye biturutse ku kutihanganira akarengane kakorerwaga bamwe mu banyarwanda bari mu gihugu n’abari barameneshejwe.

Iyi ‘collection’ kandi irimo n’indi mipira yanditseho “Umwamikazi” yakoze akuye inganzo kuri Gicanda Rosalie wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nashatse gushyiraho ifoto ye ariko ndavuga nti abakobwa benshi ntibamuzi, mpera ku ijambo ‘Umwamikazi’, ubutaha nzagerageza gushyiraho n’ifoto ye.”

Uretse iyi kandi hari n’indi yanditse 250 [umubare uranga u Rwanda], ‘Go KGL’ na ‘Nta mutima mubi’. Rizinde w’imyaka 21 avuga ko iyi atari yo myenda ya mbere atangiriyeho gukora kuko yabitangiye mu 2013 ariko imyenda ya mbere ifite ikirango cya Khalilu Rahman Clothing ikaba yaragiye hanze muri Gushyingo 2015.

Yakoze imipira yanditseho 'Inkotanyi cyane' mu guha icyubahiro Inkotanyi

Mu buhanzi bwe bw’imideli yibanda ku myenda ikundwa n’abanyamujyi (Urban Street Wear) irimo imipira, amakoti n’ingofero.

Yiyimye byinshi ashakisha igishoro

Rizinde wyiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishami rya Computer Engeneering muri Kaminuza ya Mevlana mu Mujyi wa Konya kuva mu 2014.

Kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze, yahisemo kwizigama amafaranga yakoreye akirangiza amashuri yisumbuye mu 2013, ndetse akajya agerageza no kwigomwa bimwe ashakisha igishoro.

Nubwo kugeza ubu nta nyungu aratangira kubona, afite icyizere ko azabona umusaruro ufatika bidatinze ahereye ku mubare w’abamugurira ugenda wiyongera aho amaze kugurisha imyenda irenga 500 mu gihe gito amaze atangiye.

Rizinde Mudjahidu Khalilu Rahman

Ati” Intego yanjye ni ugukora ikintu wambara umuntu wese ukubonye akagira icyo asigarana mu mutwe. Niyo mpamvu imyenda nkora iba ifite ijambo ryanditse kandi rifite igisobanuro.”

Nyuma yo kurangiza amasomo azatwara imyaka itari munsi y’itanu avuga ko yiteguye kugaruka mu Rwanda gufatanya n’abandi muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ‘Made in Rwanda’ binyuze mu guha Abanyarwanda imyenda myiza, ikoze neza uko babyifuza.

Mu gihe atarataha afite gahunda yo gushinga iduka mu Rwanda ndetse akanakorana n’abacuruzi bo mu gihugu kugira ngo abashe kugeza imyenda ye ku bantu benshi, kugeza ubu ayicuruza kuri internet gusa.

Afite inzozi zo kuzambika Minisitiri Louise Mushikiwabo

Ati” Nkunda uburyo ari umugore w’umunyembaraga, ukunda igihugu ndetse akaba n’urugero rw’uburyo buri munyarwandakazi yagakwiye kuba ameze.”

Akomeza avuga ko kandi yifuza kwambika Albert Rudatsimburwa, Umuyobozi wa Contact FM na Contact TV kuko ari umwe mu bantu afata nk’icyitegererezo haba mu kwihangira imirimo, ubuhanzi ndetse no gukunda igihugu.

Imyenda ikorwa na Rizinde muri Khalilu Rahman Clothing iboneka ku rubuga http://www.kigalicious.com/#!shop/aeyi1, kandi uwo uguze bawukugereza aho uri hose.

Mu kwishyura hifashishwa uburyo butandukanye burimo Mobile Money, kwishyura ukugezeho na Paypal.

Iri koti riri mu myenda Rizinde akora
Akora imyenda yiganjemo itaka u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .