Nike yatsinze ikirego cyo guhagarika inkweto ziswe ‘Satan’ zikozwe mu maraso y’abantu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Mata 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Nike yatsinze ikirego yari yarezemo ikigo cy’ubugeni cya MSCHF igishinja kwigana inkweto zayo za Nike Max 97s, igasohora izisa nazo zikozwe mu bitonyaga by’amaraso y’abantu.

Izi nkweto zikozwe mu mabara y’umukara n’umutuku zakozwe ku bufatanye bw’ikigo MSCH n’umuhanzi Lil Nas X. Ziriho amagambo yo muri Bibiliya muri Luka 10:18 ahanditse ngo “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo”.

Nike ikimara kubona izi nkweto zarakozwe higanywe izayo, yahise ishyikiriza urukiko rw’i New York ikirego, isaba ko izi nkweto zahagarikwa gucuruza kuko nta ruhare yagize mu ikorwa ryazo bikaba bishobora guteza urujijo ku isoko.

Kuri uyu wa Kane urukiko rwanzuye ko izi nkweto zitongera gucuruzwa, gusa uyu mwanzuro ukaba uteye urujijo kuko n’ubundi hari hasohotse imiguru 666 yose ihita ishira.

Buri muguru w’izi nkweto waguzwe amadolari 1.018, kandi zari ziriho ikirango cya Nike, umusaraba, akamenyetso ka Pentagone n’imirongo itukura yakozwe mu bitonyanga by’amaraso byatanzwe na bamwe mu bagize iki kigo cyazikoze.

Ku ruhande rw’abanyamategeko ba MSCHF bo bavugaga ko izi nkweto 666 atari ubwoko bushya bashyize ku isoko ahubwo ko ari igihangano cy’ubugeni bakoze kigenewe abantu bake.

Inkweto ziswe Satani zatangiye guteza impagarara ku wa Mbere ubwo hasohokaga indirimbo y’umuhanzi Lil Nas X yise Montero (Call Me By Your Name), imugaragaza ari ku cyuma cyikaraga ava mu ijuru ajya ikuzimu bigaragaza ya magambo yo muri Luka 10:18.

Zikimara gusohoka zahise ziteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bagaragaza ko uku ari ugusebya abakirisitu. Muri bo harimo Guverineri wa Leta ya South Dakota, Kristi Noem, wavuze ko ibyakozwe kuri izi nkweto ari amarorerwa.

Izi nkweto zimeze neza nka Nike Max 97s
Izi nkweto zose zahishe zigurwa zirashira
Izi nkweto ziswe iza Satani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .