Mupende Alexia yaserukiye u Rwanda mu birori by’imideli mu Busuwisi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 Gicurasi 2016 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli wabigize umwuga Alexia Uwera Mupende, yatumiwe mu bazitabira ibirori mpuzamahanga by’imideli bigiye kubera mu Busuwisi bigahuza ibihugu birenga icumi byo ku migabane itandukanye.

Ku nshuro ya kane, i Geneva mu Busuwisi hagiye kubera ibirori bikomeye by’imideli byiswe Africa Fashion Show Geneva(AFSG). Bizabera muri Grand Hotel Kempinski in Geneva.

Alexia Uwera Mupende ni na we waserukiye u Rwanda mu mwaka ushize, yabonye aya mahirwe yo kwitabira ibi birori by’imideli bigizwe uruhare rukomeye n’umuryango UN Women usanzwe ufasha abari n’abategarugori by’umwihariko ba rwiyemezamirimo kwiteza imbere.

Crucible Events itegura Africa Fashion Show Geneva itangaza ko impamvu nyamukuru n’icyerekezo ifite mu gutegura iki gikorwa, ngo ni uguteza imbere imideli y’Abanyafurika, kubagaragaza ku rwego rw’Isi.

Muri uyu mwaka wa 2016, Africa Fashion Show Geneva izitabirwa n’abanyamideli bo mu bihugu birimo u, Rwanda, Tanzania, Mali, Nigeria, Ghana, u Burusiya, Brazil n’abandi.

Ku rubuga rwa Crucible Events hari itangazo rivuga ko Africa Fashion Show Geneva itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016, izanakomeza mu birori byo kuyisoza bizaba ku Cyumweru ahategerejwe abanyamideli b’abatumirwa bazaturuka mu Bufaransa, u Bwongereza na Costa Rica.

Mupende ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda

Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub

Mupende Alexia yaserukiye u Rwanda mu birori by’imideli mu Busuwisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .