Miss Akiwacu Colombe yitabiriye Paris Fashion Week (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukwakira 2019 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 yitabiriye imurika ry’imideli muri Paris Fashion Week mu Bufaransa yabaye guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu ntangiriro z’Ukwakira 2019.

Paris Fashion Week iri mu bikorwa byo kumurika imideli bikomeye ku Isi, ku buryo buri munyamideli wese mu bihugu bitandukanye aba yifuza umunsi umwe kuzagaragara atambuka imbere y’abitabiriye iki gikorwa.

Uretse kuba ari igikorwa gikomeye ni kimwe mu bihemba neza kandi ukigiyemo akaba yabasha kumenyana n’abandi bantu bakomeye muri uru ruganda bikaba byamufungurira andi marembo.

Iki gikorwa ngarukamwaka kuri iyi nshuro cyabaye guhera ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 1 Ukwakira 2019. Akiwacu Colombe yabaye umwe mu bamurika imideli basaga ijana babashije kwitabira. Uyu mukobwa we ari mu banyamideli biyerekanye ku munsi wa nyuma.

Imyambaro yamuritswe muri iki gikorwa yari iy’abadozi b’imyenda bibumbiye muri Global Fashion Collective.

Miss Akiwacu Colombe yabwiye IGIHE ko kumurika imideli muri iki gikorwa byari akarusho kuri we, by’umwihariko ku mwuga asanzwe akora wo kumurika imideli.

Ati “Kugira ngo njyemo nitabiriye itoranya ry’abanyamideli barankunda. Byari byiza cyane ku mwuga wanjye wo kumurika imideli, ikindi ndishyurwa gusa ndanabikunda.”

Paris Fashion Week ni kimwe mu birori bimurikirwamo imideli bikomeye ku Isi, iri mu cyiciro kimwe na London Fashion Week, Milan Fashion Week na New York Fashion Week.

Iki gikorwa cyatangiye guhera mu 1973 bigizwemo uruhare na French Fashion Federation.

Miss Akiwacu yaherukaga ibikorwa nk’ibi muri Kamena 2019, aho yitabiriye imurika ry’imisatsi rigamije kwamagana ivangura rikorerwa abafite imisatsi y’injwiri mu Mujyi wa Paris mu gace ka Place de l’Opéra.

Iki gikorwa cyari cyateguwe na Murielle Kabile usanzwe akora imisatsi y’ubwoko butandukanye.

Iki gikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe “Don’t Touch My Hair”, cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri nk’uburyo bwo kubendereza cyangwa kubirataho, ibintu bifatwa nk’ivanguraruhu.

Akiwacu Colombe amaze imyaka ine mu Bufaransa, amaze kwimariramo ibyo kumurika imideli ndetse ni kimwe mu bimutunze n’ubwo afite akandi kazi ka buri munsi akora.

Uyu mukobwa yari aherutse kuza mu Rwanda muri Nzeri 2019, ahoyatashye inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’ubukangurambaga yagiye akora mu buryo butandukanye.

Akiwacu yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.

Akiwacu akorera ibikorwa byo kumurika imideli mu buryo bw'umwuga mu Bufaransa
Akiwacu Colombe ni umwe mu banyamideli bitabiriye Paris Fashion Week uyu mwaka
Akiwacu, abategura iri murika ry'imideli bakunze imiterere ye bamuka amahirwe yo kuba umwe mu bamurika imideli muri iki gikorwa

-  Amafoto y’abandi banyamideli bitabiriye Paris Fashion Week


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .