Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu Mujyi wa Paris mu gace ka Place de l’Opera.
Iki gikorwa cyateguwe na Mureille Kabile usanzwe akora imisatsi y’ubwoko butandukanye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa internet, yavuze ko yateguye igikorwa cyo kumurika imisatsi y’injwiri nyuma yo kunenwa no kuvangurwa n’abandi batandukanye.
Iki gikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe “Don’t Touch My Hair”, cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri nk’uburyo bwo kubendereza cyangwa kubirataho, ibintu bifatwa nk’ivanguraruhu.
Nyampinga w’u Rwanda mu 2014, Akiwacu ni umwe mu banyamideli biyerekanye mu muhanda bambaye imisatsi myinshi, mu gace ka Place de l’ Opera.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Akiwacu yavuze ko muri iki kinyejana nta muntu ukwiye kunena undi ngo ni uko afite imisatsi idasa n’iye.
Akiwacu Colombe umaze imyaka ine mu Bufaransa, mu 2017 yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe Big Hair World.ed.





TANGA IGITEKEREZO