Uyu mukobwa agiye kujya akora imirimbo itandukanye irimo amaherena ndetse n’imikufi yo mu ijosi. Azajya abikora binyuze muri sosiyete ye yatangije yise ‘Ijunja Crystals’.
Yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora uyu mushinga kuko yabonaga mu Rwanda nta zindi sosiyete nyinshi zikora ibintu nk’ibi.
Ati “Ni ibintu ubusanzwe njye ubwanjye numvaga nzakora kuva kera. Ni ibintu nkunda ku buryo gutangira kubikora ari intambwe ikomeye kuri njye. Nkunda kugaragaza neza kandi mu buryo butandukanye n’abandi. Abantu bose dukorana dukunda gushyira ibyo dutekereza n’inyungu zacu mu byo twabasha kugira.”
Yakomeje avuga imirimbo yabo igenewe abantu b’ingeri zose.
Yavuze ko yahisemo gukora iyi mirimbo atekereza ko byafasha Abanyafurika bose, ndetse bikagera mu bihugu byose byo kuri uyu mugabane bakagabanya kugura ibituruka i Burayi n’ahandi.
Mazimpaka Christelle yitabiriye Miss Career Africa mu 2019 , yegukana umwanya wa kabiri. Aha yari afite umushinga witwa witwa Rugori.
Mu 2018 nabwo yegukanye umwanya wa gatatu. Muri iri rushanwa rigamije gushishikariza abakobwa kuyoboka amasomo n’ibigo bigaruka cyane ku bumenyi n’ikoranabuhanga, yagaragaje umushinga wo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhuza abashoramari n’imishinga mito.
Icyo gihe yahawe igihembo cya 1 000 000 Frw no kwitabira imwe mu nama mpuzamahanga abihawe na RURA.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!