Joyce Fashion Designs yashyize hanze imyambaro yatuye ba Nyampinga (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Werurwe 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Inzu ihanga imideli ya Uwamahoro Joyce izwi nka Joyce Fashion Designs, yashyize hanze imyambaro mishya yatuye abakobwa cyane abari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational uyu mwaka.

Iyi myambaro ya Uwamahoro yayise ‘Nyampinga dedicated Collection’. Igizwe n’amakanzu cyane cyane ndetse n’indi mike irimo amashati n’amakabutura byose by’abakobwa.

Uwamahoro yabwiye IGIHE ko iyi myambaro mishya yashyize hanze yatekereje kuyikora mu gihe hari amarushanwa atandukanye aherutse kuba mu Rwanda arimo Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational kuko hari abakobwa bamwe bo muri ayo marushanwa yambitse.

Ati “Ni imyambaro natuye ba nyampinga kuko nayambitse abakobwa batandukanye barimo abo muri Miss Rwanda ndetse nabo muri Miss Supranational, byose by’ubu mwaka. Natekereje kuyikora mu gihe aya marushanwa yari arimbanyije.”

Nko muri Miss Rwanda yambitse abakobwa bari basanganywe amakamba ubwo bajyaga kuyatanga ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa, aba barimo Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2020 ndetse na Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda mu 2020, uzahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa ribera muri Nigeria.

Uretse aba kandi niwe wambitse Musana Teta Hense ku munsi wo gutangaza abakobwa 20 bagombaga kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda. Musana Teta Hense ni nawe uyu mwaka ufite umushinga urimo Agashya.

Joyce Fashion Designs ni nayo yambitse abakobwa bose barindwi bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Supranational mu 2021, ku munsi wo gutanga ikamba.

Uwamahoro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe. Avuga ko n’ubwo atari yagera ku nzozi yari afite atangira, ashima Imana mu buryo bukomeye.

Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Designs’ avuga ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze abona iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.

Ati “Kubera ko nakundaga kubona imashini iri aho nta kintu bari kuyikoresha, natangiye kujya nyifata nkiga kudoda gusa ntabwo nabikundaga cyane. Mu 2015 natangiye kwiga imashini neza ariko numvaga ntazabikora nk’umwuga, nkirangiza kwiga imashini nahise njya kwiga kaminuza.”

Mu 2017 nibwo yaje kubitangira bya kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga inzu ihanga imyambaro yise ‘Joyce Fashion Designs’.

Afite intego yo gukomeza gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga.

Abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Supranational bambitswe na Joyce Fashion Designs
Iyi kanzu ndende iri mu zakozwe na Joyce Fashion Designs
Iyi myambaro inogeye ijisho
Joyce Fashion Designs ikora imyambaro itandukanye yo kurimbana
Musana Teta Hense ku munsi wo gutangaza abakobwa 20 bagombaga kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda yari yambaye umwambaro wa Joyce Fashion Designs
Musana Teta Hense yaserukanye umwambaro wakozwe na Joyce Fashion Designs muri Pre-Selection ya Miss Rwanda mu 2021
Umufite Anipha uri iburyo na Umunyana Shanitah bari bambaye amakanzu yadozwe na Joyce Fashion Designs
Umuganwa Carine wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Supranational mu 2021 mu mwambaro wa Joyce Fashion Designs
Umutesi Denise mu ikabutura n'ikote bya Joyce Fashion Designs
Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020 mu mwambaro mushya wa Joyce Fashion Designs
Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2020 yari aberewe mu ikanzu ya Joyce Fashion Designs
Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2020 yaserukanye iyi kanzu ubwo yajyaga kwambika ikamba umukobwa wamusimbuye
Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda mu 2020 yajyanye iyi kanzu yakozwe na Joyce Fashion Designs gutanga ikamba ry'umukobwa wamusimbuye
Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda mu 2020
Uwamahoro Joyce watangije Joyce Fashion Designs
Uwamahoro wahanze iyi myambaro, avuga ko kuba yarakuze iwabo hari imashini idoda byatumye akunda imideli
Uwase Denyse wabaye igisonga cya mbere cya Miss Supranational nawe yari yambaye umwambaro wa Joyce Fashion Designs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .