Ku bo muri iri dini, abenshi bakunze kwambara umwambaro uzwi nka burkini wahanzwe n’Umunya-Australia, Aheda Zanetti, uhisha umubiri wose uretse isura, intoki n’amano. Nawo hari ibihugu bitemerera abakobwa babyo kuwambara n’iyo yaba agiye koga ku mazi.
Bikini isanzwe yambarwa mu marushanwa y’ubwiza ikunze kwambarwa, iyo hagezeho icyiciro kizwi nka ‘Swim Suit competition’. Icyo gihe abakobwa bambara utwenda duhisha amabere ndetse n’imyanya y’ibanga ubundi si ukwivayo bakiyekerekana imbere y’Akanama Nkemurampaka nta nkomyi.
Ni umwambaro washyizwe mu marushanwa y’ubwiza ugamije kugaragaza ubwiza bw’umukobwa bujyanye n’uko ikimero cye gikurura abantu.
Uyu mwambaro akenshi wambarwa, hari sosiyete zatanze agatubutse zigamije kwamamaza cyangwa se gushaka abamurika imideli bajya bifashishwa mu kwambara imyambaro yazo.
Ariko, hari n’abawifashisha mu marushanwa y’ubwiza bagamije ishimishamubiri (kugaburira amaso yabo imiterere y’umukobwa ujya gusa n’uwambaye ubusa), ibintu bikundwa cyane n’abiganjemo abagabo bageze mu zabukuru.
Bikini yabaye kimwe mu bigize amarushanwa atandukanye akomeye y’ubwiza ku Isi arimo Miss Earth na Miss World, ndetse abaterankunga nka Hawaiian Tropic bari bamwe mu bamamaza mu gihe cy’iki cyiciro.
Uretse kwambara bikini mu marushanwa y’ubwiza hari ibihugu akorerwa mu tubari, utubyiniro, imikino ya boxing n’ahandi; aho abahize abandi bahabwa ibikombe, amafaranga cyangwa se amasezerano yo gukora ibijyanye no kumurika imideli.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amarushanwa y’ubwiza ku bari n’abategarugori arimo imyambaro ya bikini yatangiye kumenyakana mu myaka yo mu 1880. N’ubwo ayo marushanwa yabaga ari menshi, ntabwo yahabwaga agaciro.
Yatangiye kubahwa ubwo hatangiraga ‘Miss America’ mu 1921, ariko andi marushanwa yasaga nk’aciriritse yakomeje kubaho n’ubundi.
Amarushanwa ya bikini, hari akorwa agamije kureba umukobwa ufite ikibuno kinini kandi cyiza kurusha abandi, urugero nka Miss Bum Bum ibera muri Brésil ndetse na Miss Reef ibera mu bihugu bitandukanye byo mu Majyepfo ya Amerika.
Bikini, ntizitana n’impagarara…
Twirengagije ukwamamara kw’amarushanwa y’ubwiza atandukanye kandi umukobwa akaba yitabira ku bushake bwe, iyo bigeze ku cyiciro cyo kwambara bikini bikunze kuvugisha benshi.
Abanenga iki cyiciro mu marushanwa y’ubwiza, bavuga ko ubwiza bw’umwari budakwiriye kureberwa ku miterere y’umubiri we. Ndetse amarushanwa amwe akomeye ku Isi yagiye yotswa igitutu kugeza afashe umwanzuro wo gukuramo iki cyiciro.
Miss World yabaye bwa mbere mu 1951 yateguwe na Eric Morley [wahoze ari umugabo wa Julia Morley uhagarariye Miss World Oraganization itegura iri rushanwa uyu munsi], yashyizwemo uyu mwambaro agamije kumenyekanisha umwambaro wo kogana mu iserukiramuco ryo mu Bwongereza ryitwaga ‘Festival Bikini Contest’.
Umunya-Suède, Kiki Håkansson, wegukanye ikamba icyo gihe yaryambitswe yambaye bikini, maze ibihugu bigendera ku migenzo n’imico y’amadini ntibyabivugaho rumwe, ndetse bimwe byafashe umwanzuro wo kutazongera kwitabira.
Bikini yaje gukurwamo ahubwo zisimbuzwa amakanzu maremare azwi nka Evening Gowns. Bikini zongeye kugaruka muri iri rushanwa ariko nabwo biteza impagarara. Mu myaka yo hagati yo mu 1970 no mu 1980, ryamaganwe na benshi biganjemo abaharanira uburenganzira bw’igitsinagore.
Nyuma abategura irushanwa bahisemo ko icyiciro cya bikini cyajya kibera mu muhezo, imbere y’akanama nkemurampaka k’abantu bake ntibishyirwe mu itangazamakuru.
Ryaje kuba rihagaze gato, ryongera kuba mu 1996 mu Mujyi wa Bangalore mu Buhinde, ariko nabwo Abahinde benshi bararyamagana, bavuga ko ritesha agaciro umwari kubera bikini.
Habaye imyigaragambyo ikomeye muri icyo gihugu, ku buryo icyiciro cyo kwiyerekana muri bikini cyabereye mu birwa bya Seychelles.
Mu 2013 iri rushanwa rya Miss World ryabereye muri Indonesia ahantu habarizwa umuryango munini w’abemera amahame ya Islam, nabwo riramaganwa.
Hari n’umuryango wo muri icyo gihugu wasabye ko irushanwa ritagomba kuhabera kuko ryamamaza ibikobwa by’ubusambanyi n’ubunebwe mu bakobwa, kandi nta mpamvu n’imwe yo kwerekana ibice by’abagore byakabaye bihishwa.
Icyo gihe, abateguraga iri rushanwa barisimbuje indi myambaro itagaragaza ubwambure bw’abakobwa.
Igitutu cyatumye amarushanwa amwe akura Bikini ku bigenderwaho hatangwa amanota…
Nyuma y’induru n’imijugujugu yagiye ikurikizwa irushanwa rya Miss World kubera bikini kuva ryatangira, mu Ukuboza 2014, byatangajwe iki cyiciro kitazongera kugaragara muri iri rushanwa ryari rimaze imyaka irenga 60 rihanganye na benshi bangaga bikini.
Bikini ikurwamo, Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization Julia Evelyn Pritchard Morley yavuze ko bafashe iki cyemezo bashaka ko ‘aho kureba imiterere y’umukobwa bazajye bareba ubwenge bwe n’indi myitwarire’.
Muri Kamena 2018, irushanwa rya Miss America naryo ryatangaje rigiye gukuraho icyiciro cyasabaga abakobwa kwiyerekana mu mwambaro wo kogana ndetse hakurwaho gusuzuma ubwiza bw’abahatanira ikamba hagendewe ku miterere y’umubiri wabo.
Gusa umukobwa ushaka kuwambara muri iri rushanwa ari ubushake bwe, we ntabwo yakumiriwe.
Ibihugu bimwe byashyizeho ingamba zikarishye ku bakobwa, zibuza kwambara bikini…
Umunya- Afghanistan, Vida Samadzai, yahataniye ikamba rya Miss Earth mu 2003, yaje kutishimirwa mu gihugu cye yaba mu baturage ndetse no mu buyobozi bamunenga kujya mu irushanwa bambaramo bikini.
Uyu mukobwa yavukiye muri Afghanistan ariko akurira muri Amerika, gusa ajya muri iri rushanwa icyo gihe yabaga mu Buhinde.
Byatumye Afghanistan ica burundu kwambara bikini mu marushanwa y’ubwiza abera muri icyo gihugu ndetse no ku bakobwa bashobora kuyihagararira mu marushanwa y’ubwiza.
Uyu mwanzuro waje uherekejwe n’ibisobanuro bivuga ko kugaragara umuntu yambaye ubusa mu marushanwa y’ubwiza bihabanye amahame ya Islam ndetse bihabanye n’umuco wo muri Afghanistan, bigatesha umuntu ikuzo.
Icyo gihe, Habiba Sarabi wari Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’abagore yavuze ko kugaragara umuntu asa nk’uwambaye ubusa atari ubwisanzure bw’umugore cyangwa umukobwa.
Ati “Ahubwo ku giti cyanjye mbona ari mu rwego rwo gushimisha abagabo.” Icyo gihe iki gihugu cyavuze ko Vida Samadzai yagiye atagihagarariye.
Vida Samadzai wari wabaye umukobwa wa kabiri wambitswe ikamba rya Miss Afghanistan nyuma y’uwitwa Zohra Daoud wambitswe iri kamba mu 1972, yagiye akangishwa kwicwa ndetse yamaze amezi atatu acungirwa umutekano na FBI.
Bikini yaketsweho kwifashishwa nk’igikoresho ku bashaka gukoresha abakobwa ubusambanyi
Irushanwa rya Miss Tanguita risobanurwa nk’irushanwa ry’ubwiza ry’abana rya bikini [Miss Child Bikini] ryo muri Colombia , rifatwa nka kamwe mu duce tugize del Rio Suarez Festival, ryashinjwe gukururira abana bato mu busambanyi.
Gusa abategura iri rushanwa bo babyamaganiye kure bavuga ko atari ko bimeze, ko ahubwo rigamije kugaragaza akamaro k’imiterere myiza y’umwana.
Impirambanyi ku burenganzira bwa muntu zavuze ko iri rushanwa n’ubwo ryemewe rihonyora uburenganzira bw’abana batarageza imyaka y’ubukure.
No mu Rwanda Bikini ikunze kurikoroza!
Kuva mu 2016 nibwo bikini yatangiye kutavugwaho rumwe cyane mu Banyarwanda.
Icyo gihe, Miss Akiwacu Colombe wari uri mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational mu 2016 yemeye kwiyerekana yambaye ‘Bikini’ mu gihe abandi bakobwa bari baragiye baserukira u Rwanda bajyagayo bakabyangaga.
Mu 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Mu 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.
Icyo gihe hari abacunaguje Mutesi Aurore bamushinja gukoza isoni igihugu no kucyandagaza mu maso y’amahanga we akavuga ko ataciye inka amabere.
Abanyarwandakazi batangiye gutinyuka bikini mu 2015, Sonia Gisa yabimburiye abandi ayambara ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.
Ubwo yitabiraga iri rushanwa mu 2016, Akiwacu Colombe niwe wambaye bikini biravugwa cyane ndetse bamwe bavuga ko nyampinga w’u Rwanda atari akwiriye kujya kwanika amatako ku gasozi, gusa hari n’abandi bavugaga ko ibyo yakoze aribyo.
Abandi bose bakurikiyeho mu irushanwa rya Miss Supranational barimo Ingabire Habiba wagiyeyo mu 2017, Uwase Clémentine [Tina] wagiyeyo mu 2018 na Umunyana Shanitah bose bambaye uyu mwambaro ntacyo bikanga, gusa amafoto yabo yasakazwa agakurikizwa amagambo yiganjemo avuga ko ‘bahonyoye umuco’.
Miss Uwase Hirwa Honorine ‘Miss Igisabo’ ubwo yitabiraga Miss Earth 2017 nawe yanze kwambara bikini, icyo gihe abantu bamwe bamwutse inabi bavuga atari akwiriye kwitabira abizi ko atazayambara. Ibi bikomeza kuba urujijo ku mukobwa witabira amarushanwa asaba kwambara bikini, kuko yayambara cyangwa ntabikore atabura abamwibasira.
Ubwiza ntibureberwa mu busa
Tariki 25 Ukwakira 2020 bwa mbere mu Rwanda abakobwa bakoze amarushanwa ya Miss Africa Carabal, biyerekana muri bikini ibintu bitari bisanzwe kuko n’abayambaraga mu myaka yashize bayambariraga hanze.
Hari habaye gutoranya abakobwa batanu bagomba gukurwamo umwe uzaserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar izabera muri Nigeria mu mpera z’uyu mwaka.
Uku gutoranya aba bakobwa kwakurikiwe n’induru , benshi bavuga ko batishimiye uburyo abakobwa basabwe kwiyerekana mu mwambaro wa bikini ubusanzwe benshi bavuga ko uhabanye n’umuco nyarwanda.
Bamwe bavugaga ko mu gihe aya marushanwa abera mu bindi bihugu, nta kabuza abakobwa bo mu Rwanda bazasabwa kwambara bikini nta mananiza. Abandi bakavuga ko bidakwiye ku munyarwandakazi, maze rubura gica!
Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko uburyo abakobwa bari bambayemo ntaho bitandukaniye n’ubusa buri buri. Yagize ati “Ubusa ni ubusa nyine kandi ubwiza ntibureberwa mu busa.”
Iyahoze ari Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) ntabwo yigeze yemeranya na gato n’abakobwa Bambara bikini mu marushanwa y’ubwiza ariko n’abavagayo bakaza mu Rwanda nta bihano bafatirwaga.
Hari abantu bamwe bagiye bavuga ko “Bikini” yambawe mu rwego rw’akazi yaba idahabanye n’umuco nyarwanda.
Reba amashusho y’abakobwa ba mbere 10 muri Miss Universe 2019 mu cyiciro cyo kwiyerekana bambaye Bikini























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!